00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Hatashywe inyubako nshya zagenewe abana bato

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 June 2012 saa 10:43
Yasuwe :

Umuryango “Hope and Homes for Children-HCC” mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inyubako ebyiri zubatswe kugira ngo zijye zitangirwamo uburere bw’abana bakiri munsi y’imyaka 3.
Izo nyubako zatashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2012 ni inzu ebyiri z’urubyiniro n’izindi zigize amashuri abo bana bato bigiramo.
Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi wa HCC mu ijambo rya yavuze ko izi nyubako zubatswe mu rwego rwo kwita ku burere bw’abana kuko ari bo (…)

Umuryango “Hope and Homes for Children-HCC” mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inyubako ebyiri zubatswe kugira ngo zijye zitangirwamo uburere bw’abana bakiri munsi y’imyaka 3.

Izo nyubako zatashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2012 ni inzu ebyiri z’urubyiniro n’izindi zigize amashuri abo bana bato bigiramo.

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi wa HCC mu ijambo rya yavuze ko izi nyubako zubatswe mu rwego rwo kwita ku burere bw’abana kuko ari bo mizero y’ejo hazaza. Yagize ati: ”HHC icyo tugamije ni uburere bw’umwana. Yaba iyi nyubako ubwayo n’imishinga dufatanya iyo umwana yitaweho akiri umwana abasha guhangana n’ikibazo cyavuka, abo bana nibo twifuza b’ejo hazaza h’u Rwanda niyo mpamvu ibyo byose tubikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, we yavuze ko uretse kuba iyi nzu izafasha mu burere bw’abana bato, izanaha amahirwe menshi abaturage bo muri aka gace kwiteza imbere.

Rwagaju yagize ati: ”Ni Igikorwa cy’indashyikirwa Akarere kagezeho ku bufatanye na HHC. Iyo igikorwa nk’iki kiri ahantu nk’aha gikora ibyo cyateganijwe kigakora n’ibyo kitateganijwe. Ni byabindi Abanyarwanda bavuga ngo utera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri.”

Izi nyubako ziherereye mu Mirenge ya Nyarugenge no muri Nyamata zifasha abaturage bazegereye mu mirimo ituma bagera ku iterambere. Kuva zatangira kubakwa, umuryango HCC wahise utangiza gahunda yo guhugura abakorerabushake n’abarimu bafasha abo bana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages