IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Dore ikizakoreshwa amabuye y’agaciro mashya yavumbuye mu Rwanda


Yanditswe kuya 10-07-2012 - Saa 18:04' na Nyirabera Marie Chantal

Ikigo cy’Igihugu Gishyinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro kiratangaza ko hari amabuye y’agaciro ari kuboneka azatanga umusaruro, bimwe mubyo azakoreshwa harimo gukurwamo ibikoresho bitandukanye, azifashishwa mu bumenyi ndetse anakurure ba mukerarugendo. Muri ayo mabuye hari mo abonetse vuba hari n’akiri gukorerwa ubushakashatsi .

Amwe mabuye yabonetse yatangiye gucukurwa azabyazwa umusaruro ni aya granite ari imu mpande zitandukanye z’igihugu, aya Dolamite, na Marble,“Orgues de Basalte” n’ayandi.

Nyagatare hubatswe uruganda rwatangiye gutunganya aya Granite. Ramba Afrique uhagarariye Inama y’Ubuyobozi y’Uruganda rwa Nyagatare rukora makaro ava mu mabuye ya Granite, yavuze ko bafite amabuye azacukurwa akavamo amakaro mu gihe cy’imyaka irenga 100. Yavuze ko urwo rutare rucukurwa mo amabuye akorwamo amakaro ruzamara imyaka 75 rugicukurwa.

Yavuze ko hari urundi rutare rwa Gatore, i Runda ho mu Karere ka Kamonyi, i Huye n’i Mushubati ho mu Karere ka Muhanga naho hari ahazacukurwamo amabuye ya granite. Hose hazacukurwa mu gihe kitari munsi y’imyaka 50.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro kigaragaza urutonde rw’ahabonetse amabuye yo mu bwoko butandukanye. I Ngarama ho muri Gatsibo habonetse amabuye ya Granite Gneissique n’aya Migmatites, i Kigoma ho haboneka Granite hamwe na Amphibolite.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko ku Mugonero habonetse Granite na Gneiss ,i Mbabara ho muri Karongi ho habonetse amabuye ya Marble yererana hamwe na Dolomite, i Nkuli ho mu Karere ka Nyabihu haboneka Guiness na Granite, n’ahandi haboneka ayandi atandukanye.

Ikigo cy’Igihugu Gishyinzwe Ubucukuzi cya (Gewologi na Mine) gitangaza ko hari n’ibumba ryiza mu butaka bw’u Rwanda ryavamo ibikoresho bitandukanye. Ibi byose bikazashyirwa mo ingufu bikabyazwa umusaruro uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iki kigo kivuga ko mu mwaka wa 2011 hashyizweho uruganda ruyungurura gasegereti rwa Karuruma. Muri uyu mwaka wa 2012 hatahwa uruganda rukora amakaro i Nyagatare, byose byerekana uburyo umusaruro uturuka ku bucukuzi ugenda wiyongera, kandi hakabaho akarusho kuri amwe muri yo nka granite ikorerwa i Nyagatare kuko ajya mu ruganda hatabayeho kuyavanga n’ibindi.

Abakuriye uru ruganda batangaje ko amabuye asaturwa mo ibipande ari umwimerere, akavamo amakaro meza akorehswa mu bwubatsi bw’amazu, mu bwogero n’aho bogereza, mu mbaraza zinyuramo ibisenge byinshi, akanakoreshwa mu gukora ibindi bikoresho birimo ameza, utubati n’ibindi.

Akarusho k’uyu mutungo kamere w’amabuye ya Granite yo mu Rwanda, ni uko akomeye kurusha ayakoreshaga avuye mu bihugu byo mu mahanga birimo u Bushinwa. Afite amabara menshi mu gihe ayo mu bihugu byo mu karere agaragara ari ibara rimwe ry’umweru.
Hanagaragaye amabuye yo mu bwoko bwa “Orgues de Basalte” ava munda y’Isi. Kanzira Hildeblande uyobora Ishami ry’Ubushakashatis ku mabuye y’agaciro mu Kigo k’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabwiye IGIHE ko ayo mabuye yabonetse mu Karere ka Rusizi aboneka mu bice by’ibibaya byatewe n’impinduka zo mu nda y’isi” Rift Valley”.

Aya mabuye yabonetse muri Rusizi nayo ari mu gice cyagaragaye mo impinduka zatewe n’imyivumbagatanyo yomu nda y’Isi. Kanzira yavuze ko afite umwihariko ku bumenyi bwa siyansi hamwe n’ubukerarugendo kuko usanga abereye ijisho kubera uburyo ateye ku buryo yaba umusaruro w’ubukerarugendo.

Abaganiriye na IGIHE batandukanye bakurukiranira hafi umutungo kamere, by’umwihariko amabuye y’agaciro, bavuze ko aya mabuye afitiye igihugu akamaro mu bukerarugendo, mu ishoramari, mu bucuruzi n’ibindi no mu mibereho ya buri munsi ku bakora mu bigo bishyinzwe kuyacukura no kuyatunganya. Bavuze ko amabuye akomeje kuboneka azafasha mu kongera ubukungu no ku Banyarwanda.

IBITEKEREZO
Granites uzisuzugura azambaze ,square meter(cheap quality) igura 100$muri kenya .Bwiza we yibera muri za politike z amabyi mwimurenganya.hari abantu badashobora gushima ikintu cyose cy Urwanda sinzi n impamvu bacyitwa amazina y ikinyarwanda.
Musubize11.07.2012 saa 08:57
fiona
good !!!!murakora akazi keza cyane , aya mabuye ya rusizi ngo yitwa orgues de basalte ? ok nimukomeze ubushakashatsi , kandi muzabona tutarabakene nkuko benshi babyibwira ???ariko se mwaduha ibiciro bya macarreaux ava mu mabuye yacu itandukanyirizo nava hanze nuko abanyarwanda benshi bayabona ?
Musubize11.07.2012 saa 08:28
genio
@Bwiza, NTIHAGIRE UMUNTU WUMVA NABI IBYO UVUZE KUKO UBITERWA NAMASHURI MAKE WIZE, IYO UZA KUBA UZI UKO AMABUYE YAGACIRO AVUKA NTABWO WARI KUVUGA NGO NI AYA CONGO !!!!! Usibye kuba wanga urwanda wuzuwemo nubujiji niba wumva indimi zamahanga, kandi ukaba warize science soma ibi biri hasi : Minerals are formed in many different environments on Earth. Most gemstones are formed in the crust, the top layer of the earth, with a depth of 3 to 25 miles. Only two varieties of precious stones - diamonds and peridot - form in the mantle, which represents 80% of the volume of the earth. The mantle is mainly composed of molten rock called magma with a solid top layer. While some gemstones were originally formed in the mantle, all gems are extracted from the crust. The crust is composed of three types of rocks, known in geology as igneous, metamorphic and sedimentary. These technical terms refer to how the rocks were formed. Some stones are associated with a particular rock type, with several other types. The process involves magmatic solidification of magma. Magma from the mantle can rise to the crust, usually by volcanic vents. If it reaches the surface of the earth, it solidifies in the form of lava. But if the mass magma cools slowly in the crust, it can crystallize and form minerals. The increased pressure can also cause this pegmatitic fluid and infiltrating the surrounding rocks, which often causes chemical exchanges between them. The long list of precious stones formed in igneous rocks of the group include chrysoberyl, all quartz (including amethyst, citrine and ametrine), beryls (emerald, morganite and aquamarine), garnets, the moonstone, apatite, diamonds, spinel, tanzanite, tourmaline, topaz and zircon. Once the igneous rock reaches the surface of the earth, the forces of erosion and weathering can produce smaller particles that accumulate on the surface or are moved by wind and water. As time passes, the layers of these sediments accumulate on land or underwater. The pressure causes the upper layers of compaction in the lower layers as well as various chemical and physical changes such as lithification, leading to the creation of sedimentary rocks. Evaporation is a process that also produces sedimentary rocks, like when drops of mineral water left behind in charge of stalactites and stalagmites. Gemstones associated with sedimentary rocks include jasper, malachite, opal and zircon. The presence of magma intrusion in an area (known as contact metamorphism), or interactions of plate tectonics on a larger scale (known as regional metamorphism) is igneous, sedimentary and minerals in heated or pressure which can cause changes in their chemical composition and crystalline structure. The result is the creation of metamorphic rocks. Gemstones associated with metamorphic rocks include beryl, jade, lapis lazuli, turquoise, spinel, ruby, sapphire and zircon. Rocks and minerals are in a constant state of change, called the rock cycle. Igneous rocks can become metamorphic or sedimentary rocks. Sedimentary rocks can become metamorphic and igneous. Metamorphic rocks can become sedimentary or igneous rocks. But be patient. http://www.gemselect.com/french/other-info/gemstone-formation.php
Musubize11.07.2012 saa 07:04
cyirima rujugira
“Orgues de Basalte†niyo ari i Rusizi apima metero eshatu kandi ava munda yisi , ni ubwiza nyaburanga, soma inkuru urebe urabibona
Musubize11.07.2012 saa 06:59
kannbera@yahoo.fr
UMVA BWIZA N'ABANDI BATEKEREZA NKAWE NKUBWIRE NGO UTAJYA IBWAMI ABESHYWA BYINSHI,NDAKUGIRA INAMA YO KUGERA NYAGATARE UREBE RIRIYA RUGANDA SI AYA CONGO DORE KO ABANTU B'IKI GIHE SINZI UKO MWABAYE MUVUGA MUKAVUGA NIBITAGIRA AHO BIHURIYE,UZAGERE RUTONGO MINE WIREBERE, DUFITE UBUKUNGU MU BUTAKA BWACU .
Musubize11.07.2012 saa 06:57
ROMEO
IKIBAZO GIHARI NUKO MINIRENA YAHAGARITSE GUTANGA IBYANGOMBWA BYO KUYACUKURA,NAHO UBUNDI ARAHARI TURABIZI.MINISITIRI NADUFASHE AKOMORE IBYANGOMBWA UBUNDI TUYASHAKASHAKE
Musubize11.07.2012 saa 03:53
MAHIRWE
Ntihazagire ukora ku Rutare rwa Kamegeri, ariya ni amateka !!!!
Musubize11.07.2012 saa 02:44
byishimo
Ariko Bwiza rwose urasetsa, none se aho hantu havuzwe ntihahari ? Ni ibintu biri verifiable ! Wagira ngo hari abantu babereyeho gupinga Igihugu cyabo. Ariko si no gupinga Igihugu cyawe gusa, uranasuzugura bikabije Igihugu cya Congo nk'aho kidashoboye kurinda umutungo wacyo ! Abantu dukwiye kujya dushyira mu gaciro mbere yo gupinga, tukanavuga ibyo duhagazeho apana ibyo dutekereza gusa !
Musubize11.07.2012 saa 02:37
bobori jean Claude
Ese ko mutatubwira igihe amakaro ya Nyagatare azagera kwisoko ?
Musubize11.07.2012 saa 02:02
mtafiti
Twaratinze n'ubundi kuyabyaza Umusaruro !
Musubize11.07.2012 saa 01:20
zouzou
PLZ, MUDUSOBANURIRE. AYAMABUYE MWAVUZE, NKABA NYASUBIYEMO HANO HASI, NIMUTUBWIRE IBYO AZAJYA AKORWAMO, MAZE TUMENYE UBUKUNGU DUTEGEREJE UKO BUTEYE. MUNATUBARIZE ABABISHINZWE GAHUNDA LETA YACU IFITE MU KUYABYAZA UMUSARURO. AYO MABUYE NI : Granite Gneissique, Migmatites, Granite, Amphibolite, Gneiss , Marble yererana hamwe na Dolomite, a Guiness.
Musubize11.07.2012 saa 01:10
big
Byari byiza gusa ni uko igiciro cy'amakaro aribwo kigiye kuzamuka....kandi muzabibona mba mbaroga. inyange.com ; cimerwa.com ; bralirwa.com ; ......
Musubize11.07.2012 saa 00:57
ivubi
Muratwemeje muratumaze kabisa,jye nategereje ko mu bushakashatsi haba har'uwabashije kumenya ariya bavuga ko yavumbuwe ameze nk'abaje ngo ifite uburebure nka m3 ngo batubwire uko yitwa,n'ahandi yaba yarabonetse kw'isi nibura batubwire icyo abandi bayakoresha ariko kutubwira inkuru arasa ku ntego wapi mukatwibwirira ,iby'ama karo ya Nyagatare ! Dore nk'uyu uje wivugira ibyamabuye ya Congo imashini ishobora kutubwira itandukaniro ry' ibuye ryacukuwe i Bukavu niryacukuwe i Cyangugu ubwo izanatubwira nabayacukuye,niba baraba congomani cg abanyarwanda cg FDRL cg MaiMai. Ariko ayo mabuye umubiligi acukura n'umufaransa n'umunyarwanda bikamutez'imbere imyaka myinshi, umuCongomani bikamutez'inyuma s'ikibazo kimureba !! kuki burigihe hashakishwa uwo begekaho ubucucu bwabo bubahoza mu bukene n'imirwano idashira ? NIBIRUKANE ZIRIYA NGABO ZA U.N NTAMUSARURO ZITANGA,HAJYEYO IZ'URWANDA MUREBE KO UMUTEKANO NYAWO UTAGARUKA. bareke kujya bazana palapalaaa !! ntakindi
Musubize10.07.2012 saa 17:24
Muheto k.
ndakwemeye mba ndoga Rwubusisi muheto we.ibyo uvuga ni ukuri wowe se FDRL irabakolonije baremera baraceceka ,none baritwaza urwanda,barabona bazageza hehe koko ?niba ari intwari zahe zo kajya,nibirukane interahamwe,bashyire hamwe maze urbe ko igihugu cyabo kidatemba amata n'ubuki.
11.07.2012 saa 07:01
Romeo
Bwiza, gabanya imyumvire yawe yo kumva ko umutungo kamere uba muri congo gusaaaaaa !!!!!!! no mu Rwanda buruzuye. ahubwo bongere akabaraga mubushakashatsi.
Musubize10.07.2012 saa 15:13
J.D
U Rwanda ni rukomereze aho ariko rwibuke no kuva muri Congo
Musubize10.07.2012 saa 14:59
manzi
Mbese nta makuru y umunara wa kalisimbi ndetse na gaz ya kivu ko nari narafashe amadeni nziko tuvuyeyo !!!!!!!!!!!!
Musubize10.07.2012 saa 14:35
ahaa
amabuye yo kubakisha ni yo mwita ayagaciro ? Nari ngize ngo ni ka zahabu cg se diamant.
Musubize10.07.2012 saa 14:32
Karekezi Robert
@ Bwiza, wowe uzahora mu bya Congo. Mbere isi yose yari iziko petrole iva muri Middle- east gusa, none za Kenya na Uganda mu minsi yavuba baratangira kuvoma, wabona natwe Imana idusekeye tukayibona. Niba warashoboye gusoma interim report ya UN iherutse gusohoka vuba, ntaho bavuga ko hari amabuye ya Congo namba yinjiye mu Rwanda, n'ayo u Rwanda rwashubije, abayobozi ba Congo barayirigishije. Nakubwira iki rero uzahore muri Congo. God bless Rwanda !! Down with detractors !
Musubize10.07.2012 saa 14:16
kk
Nti mukajye mupfa kuvuga mu zanyarukire hariya i Nyagatare murebe ko urwo rutare rudahari ! buri wese ararubona ntabwo ari ayo muri Congo twarunze. Burya utazi ibya Geologie apfa kwivugira. U Rwanda tumaze gutera imbere bigaragara twasoma.
Musubize10.07.2012 saa 12:32
Suzi Dan
Buriya aya Congo amaze kwinjizwa ku bwinshi ! Mu kwa mbere 2013 uzage aho bavuga ayo mabuye acukurwa uzarebe ko hari n'umuntu uhasanga ! Ya zahabu ya Cyangugu igezehe ?!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize10.07.2012 saa 12:09
Bwiza
Harya Congo niyo ihatse ubukungu bwose Imana yahaye ubutaka ? Ba Thomas (abemeragato) muragwira !
11.07.2012 saa 13:37
Mugabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!