Dosiye ebyiri z’abakurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama, zashyikirijwe Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kugira ngo buzikurikirane, zivuye mu maboko y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha, James Arguin, ni we wahaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga dosiye ya Ryandikayo Charles, n’iya Ndimbati Aloys, bose bakurikiranwe ho gutegura no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ndimbati yahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gisovu, na ho Ryandikayo yahoze ari umucuruzi mu cyahoze cyitwa Gishyita.
Ryandikayo na Ndimbati bakomeje gushakishwa mu bihugu bahungiyemo, kandi kuva u Rwanda ruhawe amadosiye yabo, rugomba kugira uruhare rukomeye mu kubashakisha.
Martin Ngoga yavuze ko baramutse babonetse, u Rwanda rwabibwira ICTR mu gihe kitarenze iminsi 7, noneho bagatangira gucibwa imanza.
Kugeza ubu uru rukiko rumaze kohereza mu Rwanda dosiye esheshatu z’abaregwa Jenoside, nyuma y’igihe kirekire baranze kuzohereza kuko bavugaga ko o nta gereza n’ubumenyi bikwiye bihari.
Byari byitezwe ko hakirwa na dosiye ya Munyarugarama Pheneas, Arguin ariko ntibyashobotse kuko yajuriye, ariko nyuma y’ibyemezo by’urukiko na yo izoherezwa mu Rwanda.
Siboyintore Jean Bosco, Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside baba hanze y’u Rwanda, yavuze ko kugeza ubu inkiko z’u Rwanda zikorana neza na ICTR, kuko imaze kubagirira icyizere.
Akomeza atangaza ko byatwaye imyaka 3 kugira ngo bemere ko u Rwanda rushobora kuburanisha abakoze Jenoside. Yongera ho ati ”Ubu bamaze kutugirira icyizere ni yo mpamvu baduhaye dosiye nyinshi”.
Amadosiye ruriya rukiko rumaze kugeza ku Rwanda ni atandatu mu munani ateganyijwe. Hasigaye iya Munyagishari Bernard n’iya Munyarugarama Pheneas bajuriye, hakaba hategerejwe icyemezo cy’Urukiko. Urukiko rukaba rusigaranye kandi dosiye za Kabuga Felisiyani, Mpiranya Protazi na Bizimana Augusitin.
Mbere y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ruha u Rwanda ariya madosiye, Ubushinjacyaha bwarwo bwari bwarahaye Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda amadosiye 55 atari yakarangirijwe iperereza, kugira ngo ari rwo ruyakurikirana.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe
18.05.2013 |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |