Ku munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika wizihirijwe i New York tariki ya 7 Nzeri, u Rwanda rwaje mu bihugu 32 byagaragaje imishinga mishya mu gukangurira abana gusoma no kwandika.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu byahembwe cyahembewe gahunda yo guhinga umuco wo gusoma mu bana bakiri bato binyujijwe mu guhemba kompanyi “Drakkar Ltd” icuruza ibitabo n’ibindi bikenerwa mu burezi.
Nk’uko tubikesha the New Times, ngo u Rwanda rwabonye iki gihembo kubera kongerera imbaraga imyigire, guhinga mu banyarwanda umuco wo gusoma, watumye habaho impinduka mu burezi, hashyirwa ibikoresho bishya mu mashuri, amasomero agendanwa, amahugurwa adasanzwe ku barimu, kuvugurura gahunda zo gusoma no kuvugurura gahunda ziyobora ibigo by’amashuri n’ibindi...
Dr. Joyce Mugabe umukozi muri Rwanda Education Board, wari uhagarariye u Rwanda I New York mu munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, yagize ati “ Nta gihugu na kimwe cyatera imbere kidafite umusingi w’abaturage bafite ubumenyi, kandi gusoma ni bumwe mu buryo bwo kubigeraho !
Drakkar Ltd, kompanyi igurisha ibitabo, ikanacuruza ibijyanye n’uburezi, yahembewe uruhare rwayo mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika. Drakkar ltd izatanga udutabo ibihumbi 60.000 tw’inkuru zanditse mu Kinyarwanda ku bigo 300 by’amashuri abanza byo mu ntara y’amajyepfo.
Abarimu bo muri ibi bigo bo bazahabwa amahugurwa ku kwigisha abana uburyo bwo gusoma bifashishije ibi bitabo. Ngo ibi bikazafasha mu kuzamura ubumenyi mu myandikire no gusoma.
Hazabaho n’amarushanwa yo kwandika inkuru eshatu zigenewe abana n’izindi 3 zigenewe abakuru. Ngo izi nkuru zose uko ari 6 nziza kurusha izindi, zirimo eshatu zigenewe abana n’eshatu zigenewe abakuru, zizacuruzwa n’inzu y’ibitabo ya Pearson.
Ngo uyu mushinga uzagaragaza ko hashobora kuboneka ku isoko ryo mu gihugu inkuru nshyashya zanditswe n’abanditsi b’abanyarwanda mu kinyarwanda kandi zigenewe abana.
Gusoma ni inkingi ya mwamba y’Agaciro. Gusoma bifungura imitekerereze, bigafungura roho, n’imitima yacu biyerekeza ku bumenyi bwahindura ubuzima bwacu, ubw’umuryango tubamo n’ubw’igihugu cyacu bukaba bwiza.
Mu rwego rwo gukomeza kwereka abantu ko gukundisha abantu gusoma ari umushinga ubyara imari Drakkar ltd, ikomeje guhamagarira abantu kujya bakunda gusura, amasomero no gukangurira abantu gusoma mu miryango yabo.
Banahamagarira buri wese kugira uruhare mu irushanwa rizaba umwaka utaha, ryo kwandika inkuru zo gushyira muri ibi bitabo.
Hejuru ku ifoto : Umuyobozi wa Drakkar Ltd, Lydie Hakizimana ari mu bubiko bw’ibitabo bw’isosiye ayobora (foto : grdpartners.org)
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |