Rubavu : Ikigo cy’amashuri yisumbuye Ecole de Sciences De Gisenyi cyo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba nicyo cyatsindiye guhagararira iyi ntara n’amanota 80% mu irushanwa ribera mu gihugu hose, ku biganiro mpaka bigamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza kwihangira umurimo.
Muri iri rushanwa ryakomereje i Rubavu kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012, Ecole de Sciences De Gisenyi yaje ku mwanya wa mbere, itsinze Groupe Scolaire De Rambura Garçons yagize amanota 79% mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora, nk’uko akanama nkemurampaka kari gahagarariwe na Teta Sandra, wahagarariye u Rwanda mu Buholandi mu marushanwa nk’aya, yabitangaje.
Ibindi bigo byari muri aya marushanwa ku ikubitiro mu Ntara y’Uburengerazuba ni Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique na Ecole de Lettres de Gatovu byasezerewe mu kiciro cya mbere cy’ijonjora cyamaze iminota 40.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Ecole de Sciences de Gisenyi, ari nacyo kigo cyakiriye iri rushanwa mu Burengerazuba, yishimiye iki gikorwa, ndetse avuga ko agiye kongerera abanyeshuri be umwanya wo kugirana ibiganiro mpaka.
Iri rushanwa rigamije kurema mu rubyiruko umuco wo kwihangira umurimo, gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo kuruta kujya kubishaka ahandi, no gutekereza vuba ugafata umwanzuro ufatika kandi udahubutse, nk’uko Ishimwe K. Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yabitangaje.
Ecole de Sciences de Gisenyi ihagarariye Intara y’Uburengerazuba ije ikurikira Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes, izahagararira Intara y’Amajyepfo na Sonrise High School izahagararira Intara y’Amajyaruguru.
Iri rushanwa, ryatangiye ku itariki ya 8 Nzeri 2012, rizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri.
National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012, ni irushanwa ryateguwe n’Ikigo Rwanda Inspiration Back Up hamwe na Smile Rwanda, ishyirahamwe rya ba nyampinga ba za kaminuza zose zo mu Rwanda, ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko.
Ni Inkuru ya Jean Claude Kabengera
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |