Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Gen. James Kabarebe arasanga u Rwanda rutari mu ntambara na FDLR, kuko uburyo uyu mutwe wateye mu mirenge ihana imbibi na Congo, waje nk’abajura cyangwa ibisambo, bitandukanye n’uko urugamba rukorwa.
Minisitiri Kabarebe yatangarije abaturage ko izo nyeshyamba ntacyo zabamarira kuko na zo ubwazo ari ibisambo gusa, byicara mu mashyamba ya Congo, bigategereza ko imyaka y’abaturage yera, ubundi bikaza gusahura, cyane cyane iyo babonye intwaro batoraguye mu mirwano ibera muri Congo, nk’uko byagenze, basahura muri iriya mirenge.
Ibi yabivugiye imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, batuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana, Bugeshi na Mudende, yose yagezwemo n’abarwanyi ba FDLR, ubwo yagabaga igitero mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa kabiri taliki ya 27 Ugushyingo 2012.
Akigera mu murenge wa Busasamana, Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, yabwiye aba baturage ko ikimugenza ari ukubashimira uburyo bitwaye muri biriya bihe, bitandukanye n’abavugaga ko aje kubahumuriza.
Ku bwe ngo nta cyabaye ku buryo yazanwa no guhumuriza abaturage, kuko asanga uburyo FDLR yajemo ari nk’ibisambo, bikaba bitatuma abaturage bumva ko byacitse, ahubwo bagomba gukomeza ibikorwa byabo kuko umutekano mu Rwanda ari wose.
Gen Kabarebe yavuze ko umutekano w’u Rwanda wuzuye ijana ku rindi, asaba abaturage kwima amatwi abirirwa bakwirakwiza ibihuha hirya no hino ku maradiyo mpuzamahanga, bavuga ngo bateye u Rwanda, kandi barashaka gutegeka na bo ubwabo batagira aho babarizwa, usibye guhabwa umwanya mu bitangazamakuru gusa.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiriye na bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko ibi bibereka ko ubuyobozi bukibazirikana kandi bubari hafi, dore ko hari n’abemeza ko bari batangiye kugira ubwoba, ariko nyuma y’ibyo bagaragarijwe na Minisitiri w’Ingabo, biteguye kwicungira umutekano.
Gatama, umuturage wabonye abarwanyi ba FDLR ubwo binjiraga mu Rwanda, yavuze ko yishimiye impanuro bahawe, ati “twishimiye impanuro duhawe n’abashyitsi batugendereye, kandi koko nk’uko babivuga twabonye ari ibisambo byaduteye, n’ubwo byari byitwaje imbunda, bikaza gutuma bamwe bagira ubwoba.”
Minisitiri Kabarebe yasuye iyi mirenge nyuma ya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Celestin Kabahizi, n’Umuyobozi wa Police muri iyi ntara.
Ikigaragara muri aka gace katewe na FDLR, ni uko abaturage bari maso cyane nyuma ya kiriya gitero, kuko uwo babonye batamuzi bahita bamwerekana hagakorwa iperereza. Andi makuru agera ku kinyamakuru Izuba Rirashe, ni uko hari igikapu cyafatiwe mu murenge wa Bugeshi, kirimo imyenda ya Gisirikare.
Ubwo FDLR yateraga mu Rwanda, abarwanyi 15 b’izi nyeshyamba bahasize ubuzima, muri bo babasha guhungana imirambo 8, indi 7 isigara mu Rwanda, abandi 2 bafatwa n’igisirikare cy’u Rwanda ari bazima, na ho ku ruhande rw’u Rwanda hapfuye umusivili umwe, abasirikare 4 barahakomerekera.



















TANGA IGITEKEREZO