00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata:Mukashyaka Josiane yatwikiwe na muramu we

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 19 October 2012 saa 11:24
Yasuwe :

Ahagana mu rukerera rwo kuwa 18 Ukwakira, mu mudugudu wa Mpakabavu, Akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata, Mukashyaka Josiane yatwikiwe na muramu we Rutayisire Francois, Imana ikinga ukaboko ntigagira uwo umuriro uhitana.
Iyo nkongi y’umuriro ntawe yahitanye usibye ko Mukashyaka yahiye igituza arwana no kuzimya amarido n’imisego byari byafashwe n’umuriro.
Nk’uko twabitangarijwe na Mukashyaka, nyirabayazana w’ikibazo ni murumuna we Musengimana Claire ari na we mugore wa Rutayisire (…)

Ahagana mu rukerera rwo kuwa 18 Ukwakira, mu mudugudu wa Mpakabavu, Akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata, Mukashyaka Josiane yatwikiwe na muramu we Rutayisire Francois, Imana ikinga ukaboko ntigagira uwo umuriro uhitana.

Iyo nkongi y’umuriro ntawe yahitanye usibye ko Mukashyaka yahiye igituza arwana no kuzimya amarido n’imisego byari byafashwe n’umuriro.

Nk’uko twabitangarijwe na Mukashyaka, nyirabayazana w’ikibazo ni murumuna we Musengimana Claire ari na we mugore wa Rutayisire Francois wari umaze igihe yarahukaniye iwe.

Rutayisire yaje muri uru rugo asaba indangamanota y’umwana yazanywe na nyina, Mukashyaka aramukingurira ngo ayimushakire. Mu gihe yinjiye mu cyumba kuyishaka, Rutayisire ngo yakinguye idirishya nka bumwe mu buryo bwari kumufasha gusohoza umugambi we, ariko undi ntiyamenye ibyabaye.

Amaze guhabwa indangamanota, yabanje kwanga gusohoka, nyir’urugo avuze ko agiye guhamagara Polisi, yemera gusohoka agira ati “nta kabuza uyu munsi abana banjye ndabagira impfubyi”.

Nyuma ngo Mukashyaka yinjiye mu nzu afite ubwoba atekerereza murumuna we wari wasinziriye ibibaye, bamara umwanya baganira, baza gufatwa n’ibitotsi.

Mukashyaka yakomeje avuga ko hafi mu rukerera, ari bwo yikanze kubera urumuri rudasanzwe mu nzu arabyuka, ahurirana n’uko amarido n’imisego yo mu ntebe byafashwe n’inkongi y’umuriro. Mu gihe yarwanaga no kuzimya uwo muriro yahiye mu gituza n’amabere.
Uwakoze iryo bara, basanze yari yateretse ikijerikani kirimo lisansi cyabyaye uwo muriro, kuri rya dirishya yafunguye batabizi.

Ndagiyinshongore Abu Bakar, umuyobozi w’Umudugudu wa Mpakabavu, yadutangarije ko ubugizi bwa nabi nk’ubu butari busanzwe mu mudugudu wabo.

Yongeyeho ko uwahohotewe atagize ubushishozi kuko yemeye gukingurira muramu we mu gicuku, kandi azi ko acumbikiye umugore we bashwanye.

Rutayisire François na Musengimana Claire bafitanye abana babiri ariko kubera kutumvikana barashwanye yahukanira kwa mukuru we.

Ibi byabaye umugabo wa Mukashyaka adahari kuko ngo ubusanzwe akorera mu gihugu cya Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages