IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Gatsibo : Abaturage babuzwa kurema isoko kugira ngo batange umusanzu w’amashuri


Yanditswe kuya 20-09-2012 - Saa 07:08' na Habimana James

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama Akagari ka Nyarubungo, haravugwa ikibazo cya bamwe mu bayobozi b’inzego z’imidugudu babuza abaturage bayoboye kujya mu kazi gasanzwe, ngo kubera ko baba batatanze amafaranga yo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze.

Aba baturage batangaza ko ibi cyane cyane bikorwa n’abayobozi bo muri za komite z’imidugudu aho ngo usanga basabwa gutanga ayo mafaranga, uyabuze akimwa zimwe muri serivisi agenerwa n’amategeko, nko gufatwa igihe baremye amasoko ndetse n’aberekeza mu kazi ka buri munsi bakabibuzwa kugirango babanze batange ayo mafaranga.

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Ndayisenga Jean Claude, yatangarije IGIHE ko Ubuyobozi bw’Umurenge ayoboye bwateganyije ko gutanga amafaranga yo kubaka aya mashuri, byatoranyijwe n’abaturage bityo ngo kuva ku kiciro cya mbere kugeza kucya kabiri bo bakaba basabwa gukoresha amaboko aho gutanga amafaranga badafite.

Ku kibazo cy’uko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’imidugudu baba batubahiriza aya mabwiriza, Ndayisenga yagize ati “Koko nta byera ngo de, burya iyo ufite abantu batandukanye usanga hakirimo abakora amakosa kandi nyamara bose baherewe hamwe inyigisho.”

Ndayisenga Jean Claude yasoje aburira bamwe mu bayobozi bagitatira amabwiriza bahabwa n’inzego zo hejuru zo guha abaturage serivisi nta yandi mananiza ko bagiye guhagurikirwa, kandi ngo uzafatwa hari serivisi yimwe umuturage, akaba azahanwa bikomeye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni aherutse gutangaza ko nta nta muturage ugomba kwimwa servisi kubera ko hari ibyo ataratanga, ahubwo ko abayobozi bakwiye kujya basobanurira neza abaturage gahunda baba bashaka kubagezaho.

IBITEKEREZO
Mvugukuri we, ndakubwiza ukuri jye byambayeho hari ubwo nagiye mubiro kwaka icemezo cyo gusana aho twituma, bati tanga amafaranga y'umusanzu mbere yo kugira icyo uvuga. Ubwo nti nyabuna ntayo mfite ariko gusana ndakoresha imbaraga zange kandi ntasuku dufite kubere kubura aho tujya kwituma n'ibintu byihutirwa. Ubwo ga uwakira amafaranga ati nta cyo tukumarira ibyo bidakozwe. Nagiye gutakira abaturanyi begeranya udufaranga njyakuyatanga kandi umubare wayo wari wujuje ahantu heza hashya ho kwtuma. Njyezeyo ati nturatanga n'ayo kubaka amashuli, nti mbabarira naya nyakuye mumenyo yarubamba. Aranga ga daweya ubwo nagiye k'umukuru wabo ndabimubwira nti none se isuku mutubwira kugira mungo mukaba mutampa uruhusa ibyo murumva bijyanye n'amabwiriza muduha. Nahasiragiye icyumweru mbere yuko banyemerera gusana ga daweya. Ibyo jye mbona bikwiye gusubirwamo kuko mbyita gukandamiza abaturage mushinzwe ! Muzi gufatira umuntu mububabare ngo niba adatanze iki nakomeze amererwe nabi kandi mubona ko nawe atishoboye ! Narumiwe ubwo bivuge ko hari n'abandi n'ahandi ! Turacyafite abayobozi batazi icyo bakora n'icyo bakorera abaturage.
Musubize21.09.2012 saa 12:16
ispcfr@yahoo.fr
ni ko abayobozi b'imidugudu yo mu byaro bamera usanga bahubukira ibyemezo bimwe na bimwe batitaye ku burenganzira bw'umuntu ubuyobozi bujye bubasobanurira neza kukom usanga barenganya abaturage
Musubize21.09.2012 saa 03:52
######
Nongere mbabaze, inyandiko yanjye mugiye kuyigira nk'iyubushize mwagejeje aha ari uko mbaje gutaka ? Kandi mwabonye ko nyuma yagize akamaro ! None iyi yo konayandiktse amasaha akaba ashize ari angahe mutarayisubiza mwayikanyaze se nshuti z'abasomyi ? Nimuyizane ntabwo arimbi nyamara irahamagarira abayobozi kuba maso bagakangurira abo bayoboye kwiteza imbere abatahutaje !
Musubize21.09.2012 saa 02:44
Nzabandora
None se bya bihano Musoni yavuze ku bayobozi babuza abaturage amahwemo ubwo ntiyatangirira Ngarama ? Ariko ko dusora,tugakora umuganda,tukitabira gutanga inkunga ahakenewe, rwose bayobozi mwaduhaye agahenge natwe tugakorera ingo zacu ?
Musubize21.09.2012 saa 01:32
citoyen
Jye numva abayobozi bibanze bagombye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo aho kugirango babyumvire mubiro byabo ngo bazabikemura. Kandi nsanga ibi biterwa nuko hari bamwe usanga bagamije kuba abambere mumihigo biryo bagakoresha ingufu kunyungu zabo batitaye kumibereho y'abaturage. Nko nkubza umuntu kujya kukazi, ukamubuza kujya kw'isoko urumva ko birenze kwemera cyane iyo wiyita umuyobozi. Ayo mafaranga umwaka, byenda yakayakuye mutwo ashoye kw'isoko none uti ntakarireme. Ese ubundi yatanga ayo mafaranga ate umwana atagira akambaro, umwana atabonye n'ibikoresho ajyana kuri iryo shuli ? Reba aho abikura mbere yokumuhutaza ngo natange ayo adafite. Erega byibura wakagombye kwiga imishinga izamura abaturage bawe aho kubacinyiza ako kageni ngirango aho nibwo wabishimirwa, bikaguha n'agaciro mubantu.
Musubize20.09.2012 saa 23:59
Nzabandora
jYEWE MFITE IMPUNGENGE KO KUBERA ABAYOBOZI BINZEGO ZIBANZE BAMWE BAFITE IMYUMVIRE IKIRI HASI CYANE KO BAZAGERAHO BAKATWIMA IBYEMEZO CG SERVICE ZOSE KUMUNTU UZABA ATATANZE UMUSANZU MU KIGEGA "AGACIRO"
Musubize20.09.2012 saa 14:16
Mvugukuri

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!