Mu birori byo giutegura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, abaturage baragenda bagaragaza inyota yo kuwinjiramo, kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo harahiye abasaga 30.
Ubwo abaturage bo mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bari baje kwizihiza iyi sabukuru, ibigwi bya FPR byatumye umubare munini wa bamwe mu baturage bitabiriye ibirori batari basanzwe mu muryango, babaga mu yandi mashyaka cyangwa se ntaho bari babogamiye bahise bafata icyemezo cyo guhita barahirira kwinjira mu muryango.
Umwe mubarahiriye kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yatangarije IGIHE ko kimwe mu byamuteye kwinjira mu muryango, ari ibikorwa FPR imaze kugeza ku Banyarwanda.
Yagize ati “FPR Inkotanyi yavanye mu bwigunge Abanyarwanda, yakuye igihugu mu mwijima, ntacyambuza kwifatanya na yo ngo dukorere igihugu cyacu.”
Mukeshabatware Dismas umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi yatangarije IGIHE ko uyu munsi umwibutsa byinshi, harimo gukunda igihugu, ndetse no kwitanga mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Gisozi Ruhinda John Pius yavuze ko Urukundo Umuryango FPR Inkotanyi wagaragarije Abanyarwanda ari rwo bakwiriye guheraho bagakundana. Yagize ati “Iterambere ry’igihugu cyacu rizaturuka ku gushyirahamwe no gukundana kw’Abanyarwanda.”
Uyu munsi waranzwe n’Ibyishimo no gusangira kw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gisozi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
|
Rulindo hagiye kubakwa ikigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
|
RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT
18.05.2013 |
|
Kicukiro : Umugabo akurikiranweho gutema umugore we
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |