IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Goma : Abanyarwanda batangiye guhohoterwa, abandi baburirwa irengero


Yanditswe kuya 9-07-2012 - Saa 20:00' na Maisha Patrick

Kuri uyu wa Mbere ahagana mu ma saa tatu abaturage b’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma bibasiriye Abanyarwanda bahakorera, maze bamwe barakubitwa abandi bamburwa ibyabo abandi barashimutwa.

Umunyamakuru wa IGIHE wabashije kugera ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu, yasanze hateraniye abaturage benshi bambukiranyaga imipaka babyigana bahunga imyivumbagatanyo yaberaga mu Mujyi wa Goma, aho benshi bahamyaga ko nta kindi iyo myivumbagatanyo yarigamije kitari ugushakisha aho Umunyarwanda ari maze akagirirwa nabi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga na bamwe bari bahunze imyivumbagatanyo bamutangarije uko byagenze.

Uwitwa Uwimana Abdou yavuze ko ubwo bajyaga kurangura inkweto babonye abantu benshi bari kuri za moto bafite za camera bagira ngo ni abantu bari mu bukwe, ariko nyuma y’akanya gato batangiye gukubitwa kuko ababakubitaga babitaga ko ari abarwanyi ba M23.

Uwimana yagize ati :” Bamwe babajyanye kugeza ubu ntituzi irengero ryabo, kuko Abapolisi ba Congo batangiye kujugunya bamwe mu mamodoka babajyana ku mipaka ihuza ibihugu byombi kugira ngo bambuke bagaruke mu Rwanda”.

Uwitwa Faida Afissa we yatangarije IGIHE ko afite iduka mu Mujyi wa Goma, ariko ubwo ngo yabonaga ibyo bibaye yirutse asiga iduka ku buryo we n’abandi bahafite amaduka batazi neza ko haba hari ikintu na kimwe cyasigaye mu iduka, kuko banasahuraga ibyo basangaga. Akomeza avuga ko hari abantu batwaye baberekeza ahitwa i Gatindo bakaba batazi irengero ryabo.

Ku mipaka yombi wasangaga abantu benshi bifashe mapfubyi babuze ababo bavuga ko n’amatelefoni yabo atarimo gucamo, bakaba bibazaga niba baba bakiriho.

Kuri uyu wambere kandi bamwe babuzwaga kwambuka imipaka kubera umutekano muke wiriwe mu Mujyi wa Gom,a kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenye niba hari ababa baguye muri iyi myivumbagatanyo.

Tuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2012, yavuze ko koko habaye imyigaragabyo y’abamotari b’ i Goma, aho ndetse abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya "Ingom" hazwi ku izina rya Kinyuma bari bafungiranywe mu byumba, ariko baza guhamagaza Polisi ya Congo yanabashije kubambutsa mu Rwanda, gusa ngo gufungiranwa byakozwe na bagenzi babo b’Abacongomani babahungishaga abashakaga kubagirira nabi.

Sheikh BAHAME Hassan yavuze ko kuri ubu barimo kugira inama Abanyarwanda kutisukira kujya muri Congo muri kino gihe ibintu bikomeje kumera nabi I Goma , ahubwo bakabanza bakareba ko haboneka agahenge.

Yagize ati : ”Icyo twababwira ni ukubanza kureba abaturanyi babo, twifuza ko n’Abanyarwanda bakomeza, turasaba ko kugenderana byakomeza mu mahoro kuko ku ruhande rw’u Rwanda nta Munyekongo urimo guhohoterwa.”

Yakomeje agira ati :” Kuva mu gitondo nahamagaye Umuyobozi w’Umujyi wa Goma ariko telefoniye ntabwo yari iriho, turacyakomeza kuvugana n’abayobozi bo muri Congo, ndetse kugeza ubu Uhinzwe Abinjira n’Abasohoka yabashije kuvugana n’abo muri Congo.”

Ukwi kwibasira Abanyarwanda muri Congo biraba mu gihe ingabo za M23 zirimo kugenda zigarurira uduce tumwe na tumwe, ndetse kuri ubu zirimo gusatira Umujyi wa Goma.

IBITEKEREZO
twaretse abakongo mani ko igihe kigeze ngo bigenge guhera kweri muri 1996 ntasoni dufite yee we nzaba mbarirwa mutashye abaharohokera.
Musubize28.08.2012 saa 04:21
kadihiri
BIRABABAJE, HARYA UBUNDI NGO ABA CONGOLAIS KUKI TUTABAHA AMAHORO MU GIHUGU CYABO ??TURABASHAKAHO IKI ??? UBUNDI SE NTAGANDA CG IYO M23 BATASHYE IWABO ?? KWANDURANYA NI BIBI KANDI BIGENDERAMO INZIRA KARENGANE BA NYIRABYO BIGARAMIYE.
Musubize11.07.2012 saa 22:04
shasha22
nundi uzayiyobora(RDC) u Rwanda ruzashwana nawe kuko na kabila yitorezaga i gisirikare i gako
Musubize11.07.2012 saa 10:57
mico
kunanirwa urugamba bagahimbira kubaturage, uyu numuco w'ibigwari kandi wabanyabwoba, uzi kubona umuntu yikoreye imbunda na masasu yahura n ;inkoko y'umuturage akayisamira hejuru, akayishira mu uniform , maze urusasu rwavuga akambukira mugihugu cyabaturanyi , ngo n'impunzi sha imbwa ziragwira, aho bigeze aha , abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda nibirwaneho, bisubize agace barwazwe na babiligi, bagakore neza, bashake abasore bakunda igihugu maze batozwe nk'ibisumizi , barinde umutekano wimbibi zabo nabaturage, bashake amajyambere yabana babo, birykane monusco niyanga barwane nayo kugeza yicyuye, naho ubundi iby twanze nibyo bigiye kuba, kureba bantu amazuru yabo, indeshyo , inseko nibindi , bamenye ko ubu ibintu byahindutse , abantu ntibazongera kuzajya bahora mu buhunzi batewe nimbwa zose syi !!!!!!!!! mushirike ubute n'ubwoba mbereke ke icyora gukora, gusugurwa nimbwa zabirasi zihora zivuga ko zicyize warangiza ukabona bazagusabiriza mu gihugu cyacu !!!!!sha gutwika abantu mu mapine no kuroha abantu muri fleuve congo na lac vert bagirango twrabyibagiwe...ngoya kidogo.......
Musubize11.07.2012 saa 08:18
kanyabijinja
uvugako ziriya ngabo za M23 atari z'urwanda keretse niba atagira amaso n'ubwenge !!!
Musubize11.07.2012 saa 07:27
damas
MUZE SHA TWUBWUBAKE URWATUVYAYE !!MUREKE ABOBAKONGOMANI !! ESE UBUNDI UJAYO GUKORA IKI ? ARUGUCURUZA MUBA MUGIYE KWIBA ABAKONGOMANI NAHO IWACU NTUDUCURUZA ??ARI UKWIGA MURWANDA NTAKAMINUZA DUFITE ? NIMUREKE M23 IBANZE IBOHEZE TUZAGENDA TWISANGA ! AHUBWO NIBA MUFITE INTERERANO MUYIHE M23 !!IZO NTASORORO NGO NI M23 !!
Musubize11.07.2012 saa 06:04
RJMaguru
@kalisa, uvuze ukuri
Musubize11.07.2012 saa 05:56
cyirima rujugira
@Rwanyandekwe, None se urasaba abayobozi burwanda kutwigisha guhunga ?? none se abanyekongo nibadusanga murwanda tuzahungira he ????????!!!!!!!!!!!!, genda uri ikigwari !!! NDAKWIBUTSA KO HARIYA HANTU HABERA IMIRWANO HAHOZE ARI AHURWANDA !! niba kongo idashaka abannyekongo bavuga ikinyarwanda kubutaka bwayo, niiibasubize nutwahoze ari utwabo twose KUKO NUBUNDI ABANYARWANDA BATUYE HARIYA HANTU BAGIZWE ABANYEKONGO KUNGUFU IGIHE URWANDA RWACIBWAGAMO IBICE, BAFASHE UDUCE DUKUNGAHAYE BATWOMEKA KURI KONGO, UTUNDI BATWOMEKA KURI UGANDA UUTUNDI BATWOMEKA KURI TANZANIA ? ibi bintu njye birandya cyaneeeeee
Musubize11.07.2012 saa 05:48
cyirima rujugira
A/ Gusubiza buriya butaka u Rwanda ntabwo byatuma tugira umutekano usesuye…muti kubera iki ? 1) Abanyarwanda benshi batuye mu gihugu imbere bakwihutira kujya guturayo kubera ubutaka burumbutse nuhari…mu myaka iza byanze bikunze byazatera ikibazo kuko simpamya ko bariya bacongoman bavuga ikinyarwanda bafite amasambu hariya bapfa kuyagabana byoroshye…. 2) Congo ishobora konjyera gushaka kwigarurira ubwo butaka (ukubita umugabo kera ukamumara ubwoba, buriya bashobora kuzaba ibyihebe nabo ukabona bashatse kwihorera), B/ Kureka Kivu zikigenga, ntibishoboka keretse bashatse ko Congo icikamo ibice 100 ukurikije amoko yose ariyo n’ubunini bwayo… ikindi muribaza kwemerera uduce tumwe na tumwe two ku isi ni ikibazo gikomeye kuko hafi ku isi yose bafite ibibazo nk’ibyo kubera intambara zagiye ziba bamwe bakigarurira ubutaka bw’abandi, Ukurikije amateka ukabona amakimbirane y’abanyarwanda..simpamyo ko nubwo buriya butaka babuduha twabana mu mutuzo…twananiwe kubana tutamarana muri 26 000 km² mwibaza ko Kivu arizo zatuma bishoboka ! So, Congo niba koko ingabo zacu ziriyo nizigaruke babareke bikemurire ibibazo byabo kuko biragoye kandi n’ibyacu ntibyoroshye ubwabyo ! Naho ubundi ingabo zacu niba zigumyeyo ni ukubera inyungu za politique no kuba igikoresho cya USA-England kandi bazatwitakana nibamara kuturambirwa…amaraso y’abana b’u rwanda ntagomba kumenekera inyungu abantu batabona neza…Ingabo zacu zijyayo muri 1996-1998 byari bifite ireme, ariko nyuma byararengereye bamwe bazikoresheje amanyanga menshi kabisa...naho mureke kwigira abatesi ukuntu Congo itwanga mwibaza ko umunyarwanda yakwidegembya hariya n'intambara zabayeyo ahanini ziterwa n'abanyarda barwanirayo !!
Musubize11.07.2012 saa 02:47
Kivu
IBYA KONGO NTIBIZACYEMUKA MUGIHE ABAVUGA IKINYARWANDA BATAREMERWA NKABAKONGOMANI KONGO IJYE YIBUKA IMPAMVU IFITE ABAVUGA IKINYARWANDA BURIYA BUTAKA BWAKIVU ZOMBI NTABWO BWARI UBWAKONGO AHUBWO BWARI UBWURWANDA ABAZUNGU KUBERA INYUNGU ZABO NAGASUZUGURO BABUTWERERE KONGO NIYOMPAMVU ABAVUGA IKINYARWANDA BAHARI. HARIYA NIWABU KAVUKIRE KONGO NIBA ISHAKA AMAHORO NIHE ABAVUGA IKINYARWANDA UBWISANZURE NKUBWABANDI BAKONGO MAN CYANEKO ABO BIYITAKO ARAHABO BAJE BASANGA ABAVUGA IKINYARWANDA BAHARI NIKWIVUKO RYABO.UBASHOZAHO INTAMBARA AZICUZA TNA WIRUKANA UMWANA IWABO
Musubize11.07.2012 saa 00:02
KALISA
IBYA KONGO NTIBIZACYEMUKA MUGIHE ABAVUGA IKINYARWANDA BATAREMERWA NKABAKONGOMANI KONGO IJYE YIBUKA IMPAMVU IFITE ABAVUGA IKINYARWANDA BURIYA BUTAKA BWAKIVU ZOMBI NTABWO BWARI UBWAKONGO AHUBWO BWARI UBWURWANDA ABAZUNGU KUBERA INYUNGU ZABO NAGASUZUGURO BABUTWERERE KONGO NIYOMPAMVU ABAVUGA IKINYARWANDA BAHARI. HARIYA NIWABU KAVUKIRE KONGO NIBA ISHAKA AMAHORO NIHE ABAVUGA IKINYARWANDA UBWISANZURE NKUBWABANDI BAKONGO MAN CYANEKO ABO BIYITAKO ARAHABO BAJE BASANGA ABAVUGA IKINYARWANDA BAHARI NIKWIVUKO RYABO.UBASHOZAHO INTAMBARA AZICUZA TNA WIRUKANA UMWANA IWABO
Musubize11.07.2012 saa 00:02
KALISA
ibyo uvuze ni ukuli kabisa..
11.07.2012 saa 13:37
manzi
Hano ku mbuga turi gukoresha cyane ijambo "URWANGO ABANYECONGO BANGA ABANYARWANDA", ibi bintera kwibaza iki kibazo. "Abanyarwanda twebwe dukunda abanyecongo ? Turabubaha se bo n'igihugu cyabo ? Niba igisubizo kuri ibyo bibazo ari hoya, simbona impamvu twe twakwifuza ko badukorera ibyo twe tutabakorera.
Musubize10.07.2012 saa 15:14
Twisuzume
Mwabantu mwe uwampa kwambuka nkajya gufasha bariya benedata bibereye muri Nord kivu Ubundi ziriya nyana zimbwa nkazisimbukaho na mashinigani rwose dore ko zigira ubwoba kurusha imbwa izirikiye kugipangu ariko kandi njye mbabazwa nukuntu urwanda ari rutoya bakanarugabanya bagashyira igice kinini cyarwo kuri kongo ingana niyisi dutuye murumva atari akarengane naho M23 muri mukuri mukomereze aho Imana irabareba songa mbere
Musubize10.07.2012 saa 13:17
RWABUGIRI
Rwose njye buri munsi nkurikirana ibyo RTNC tv nako RTLM tv ibiganiro ihozaho biteye isoni n'agahinda. Cést une heine anti rwandais terriblement terrible. none umva ibyatangiye i Goma. Nasabaga ko MINAFET wacu yakumva uburyo bashumuriza abanyarwanda abacongomani diplomatie igakorwa naho ubundi genocide anti rwandais irimo gutegurwa muri congo binyujijwe kuri iyo ngirwa tv. ndi AMANI JOHANNES
Musubize10.07.2012 saa 11:58
amani johannes
Yemwe mwe muri kurota M23 yafashe Kivu zombi ! Nubwo yafata igice cya Congo cyose ikacyomeka ku Rwanda amakimbirane y'abanyarwanda ntazashira ! Uwaduha kiriya gice cyose cya Congo sicyo cyaduhindura ! Abanyarwanda bagira imico itagirwa n'abandi banyafurika ! Nibo ba mbere bicana, nibo birukana bamwe mu ngabo zabo bagahunga igihugu, nibo bagira umubare munini w'abahoze ari abayobozi bishwe cyangwa bahunze,...! Iyi ntambara si iya mbere cyangwa iya 2 Goma na Bukavu zifatwa, ariko byose byaragarukaga bikagaragara ko u Rwanda rubifitemo uruhare rukomeye ! Njye nifuza ko abanyarwanda kimwe n'abavuga ikinyarwanda tutaba impamvu y'ibibazo, twagombye kuba n'isoko y'ibisubizo.
Musubize10.07.2012 saa 11:40
Wamalwa
Wumvishe ibyo bavugaga Kuri RTNC tv uhita uyoberwa umugambi bafite Kuko gukubita abanyenshuli,abacuruzi,gusahura ibyobyose bikorerwa Abanyarwanda n'abacongoman bavuga ikinyarwanda Kd ninzirakarengane,nibikomeza tuzasaba Govnment ya KIGALI kugira icyo ikora,mwibuke ko cyera abazungu bataraza Hari mu Rwanda.
Musubize10.07.2012 saa 11:03
Kamu
Urwanda ntabwo ari rwo,rurwana kd sirwo rwabujije Aba Zairwa(congoman) kubahiriza Amasezerano,ikindi Abavuga kinyarwanda batandukanye n'Abanyarwanda,Ariko baduhaye Ubutaka bwacu ko ntamahoro bazabona butaragaruka ko twayobora neza !!!
Musubize10.07.2012 saa 10:27
Kigali2
@ ALEX, ibyo uvuga umenya utazi uko ibijyanye n'umutekano bitegurwa, utegura ingamba zirambye, kandi zikomeye,niyo mpamvu uvuga utyo kandi uziko kuba mu Rwanda hari amahoro ni uko hari ababiharaniye ndetse bamwe bahatakariza n'ubuzima, ntabwo rero abantu bakomeza guhohoterwa tureba,nanjye uwampa akanya ngo njye muri congo mfashe M23.iKinyarwanda ni bene wacu,n'abanyafurika,ntabwo bakomeza kuzira uko bavutse,n'ubundi hari ahacu,mbere ya Belrin.
Musubize10.07.2012 saa 10:13
Rwogera
@alex, Ndabona ko utazi Congo mbere ya 1994. N'igihe cya Mobutu barahohoterwaga nuko wenda baticwaga nko mubihe byagiye bikurikiraho. Naho ibibazo biriho buno bikwiriye gushakirwa umuti : icyambere nuko barunyunyusi aho bava bakagera baba bashaka kwiba Congo na batesha imipango yabo. Kandi murundi ruhande, Congo niyemere ko hari abanyekongo bavuga ikinyarwanda bareke kubita abanyarwanda. Naho ubundi nabo baba biteza umutekano muke nka barusahurira munduru.
Musubize10.07.2012 saa 10:03
Alain
nonese ntimwibaza impamvu abanyarwanda batihimura kubanye congo bari muRwanda ,nuko bazi impamvu , abanyarwanda biyemeje kuba ibikoresho byaba rugigana bangaza abaturanyi babo ,ubukoroni bwagarutse bunyuze kubanya afrika bagirwa ibikoresho bagambanira bene wabo iyo niyo ntambara iri muri congo,ariko IMANA irahari tu kuko ibyisi twese turabisiga , abigwizaho imitungo abandi bangara bazabibazwa,
Musubize10.07.2012 saa 09:23
peter
1 | 2 | 3 | 4

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!