Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru byigenga byandika (FPN) rirasaba ko igiciro cyo mu icapiro mu Rwanda kigabanuka.
Ibi byatangajwe Ntarindwa Théodore umuyobozi w’ibitangazamakuru byigenga byandika ubwo hatangizwaga ihuriro ry’ibi bitangazamakuru byandika byigenga mu Rwanda (FPN).
Ntarindwa yavuze ko FPN iziye igihe, yagize ati” Tujya gutangiza iri shyirahamwe ntabwo byari byoroshye, ariko hari aho tumaze kugera. Tuzi neza ko itangazamakuru ryoreka imbaga iyo rikoze uko bidakwiye, ni nayo mpamvu twatangiye kumenyesha bagenzi bacu akamaro k’itangazamakuru tugiye kuzajya kuzajya duhana umuntu wese ushaka kutuvangira ndetse no kuvangira Abanyarwanda muri rusange”.
Yakomeje agira ati” FPN ishishikajwe no gukora ibibereye Abanyarwanda ndetse no guteza igihugu imbere”.
Ntarindwa yashimiye Leta y’u Rwanda uko yabafashije cyane cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu uburyo yabafashije kugirango babe bageze aho bigejeje ubu.
Ntarindwa yagarutse ku mbogamizi, aho yavuze ko n’ubwo bakora uko bashoboye ngo bateze itangazamakuru ryigenga ryandika bahura n’imbogamizi ; zimwe muri izo akaba yagaragaje ikibazo cy’icapiro ridahagije mu Rwanda .
Yagize ati” Perezida wa Repubulika yakoze uko ashoboye atanga icapiro ubu riri mu maboko ya ORINFOR ariko ibiciro by’iri capiro biri hejuru cyane, ugereranije n’i Bugande igiciro cyo mu Rwanda kikubye inshuro ebyiri”.
Ntarindwa yakomeje agaragaza impungenge z’uko ubuyobozi butihanganira umunyamakuru ukoze ikosa bugahita bubizamo, kandi bo ubwabo nk’abanyamakuru bashobora kwihanira umunyamakuru wandika ugaragaje amakosa, aha yatanze urugero rw’umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi Gatera Stanley wafunzwe yagaragayeho amacakubiri nyamara FPN yari yatangiye ku muhana.
Ntarindwa akaba yasabye abayobozi b’ibinyamakuru byandika ndetse n’ n’abanyamakuru kugira intero imwe yo kugira ijambo no guteza imbere igihugu cyababyeye.
Minisitiri Musoni James w’Ubutegetsi bw’igihugu ari naho habarizwa itangazamakuru yashimiye FPN ku mugambi mwiza bafite wo guteza imbere igihugu, avuga ko babari inyuma.
Yavuze ko nta muntu uzongera kwihanganira umuntu wagarura amacakubiri mu Banyarwanda.
Musoni yagarutse ku kibazo k’icapiro aho yavuze ko bigomba gusubirwamo ati ” Nta mpamvu n’imwe yatuma mu Rwanda bahenda kurusha ahandi bagomba kugira igiciro n’abandi bakoreraho”.
Umuryango FPN ubumbiyemo ibinyamakuru byigenga byandika, umaze umwaka n’igice uvutse ukaba ubumbiyemo ibinyamakuru bigera kuri 20.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |