IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Hakenewe ubuziranenge kuruta gukora byinshi bifite ibibazo


Yanditswe kuya 30-08-2012 - Saa 01:40' na Theogene Ishimwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge(RBS) buratangaza ko u Rwanda rushyize imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu, kuruta gukora byinshi bifite ibibazo.

Umuyobozi mukuru wa RBS Dr Mark Cyubahiro Bagabe ati ‘’Mu Rwanda hari uguhanga udushya twinshi mu nganda nto n’iziciriritse ndetse no mu buhinzi n’ubworozi. Ibicuruzwa biba byakorewe mu Rwanda byose bigiye ku masoko bidakemangwa twabona iterambere ryihuse.’’

Ibi Bagabe yabivuze kuwa gatatu tariki ya 29 Kanama 2012 , ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi mu bijyanye n’ubuziranenge.

Bagabe avuga ko gushyira imbaraga mu buziranenge ari bimwe mu byagize uruhare mu iterambere rya bimwe mu bihugu.

Atanga urugero rw’igihugu cy’u Busuwisi kizwiho kugira inganda zikora ibintu bifite ubuziranenge bwo mu rwego rwo hejuru. Ngo isaha ikorerwa mu Busuwisi igura amafaranga menshi kuruta izindi saha zikorerwa mu nganda za bimwe mu bindi bihugu, kuko iyo saha iva mu Busiwisi iba ifite ubuziranenge bwo hejuru.

Umukozi muri RBS Bahati Alexis abona ko kugira ngo intego y’ubuzirange igerweho abanyarwanda bakwiye kwinjiza ubuziranenge mu muco wabo.
Ati ‘’Nk’uko mu muco nyarwanda habamo kirazira, abanyarwanda bakwiye kugira imyumvire y’uko gukora ibintu bitujuje amabwiriza y’ubuziranenge na byo ari kirazira.’’

Bahati avuga ko mu banyarwanda hari ikibazo cy’imyumvire ikiri mike, kuko benshi batarumva ko ari byiza gukora bike bifite ubuziranenge kuruta gukora byinshi bifite ibibazo.

IBITEKEREZO
tukiri kubuziranenge twasaba RBS NA RURA bakatubariza bariya bashinwa ba STAR AFRICA MEDIA niba koko service baha abanyarwanda ishimishije. kuko umuntu yishyura abonnement kugira arebe chaine yifuza ariko wamara kwishyura ukabona ngo NO SIGNAL ukwezi kukarinda gushira urebye nkimisi ibiri gusa bakagukupira ngo wongere wishyure kandi bataraguhaye service wishyuriye. bakwiye ibihano kuko biriya n'ubujura............................
Musubize30.08.2012 saa 08:44
gisele
Ubuziranenge : Itabi, inzoga,indaya........Muslims must wake up !
Musubize30.08.2012 saa 06:30
Abdullah
Njye ndabona tubyumva kimwe kuko Abanyarwanda ari abantu bazi guhitamo ikibi n'ikiza. Igihe ibintu byabonetse ari byinshi bazaba babonye n'uburyo bwo guhitamo kandi bizanabahendukira kuko hazaba hariho competition hagati y'abacuruzi naho nidusaba ko hakora inganda zifite ubushobozi bwo gukora meilleur qualité gusa,zizashyiraho ibiciro birebire bityo abaturage bakennye babure ibikoresho kubera ko nta bushobozi bazaba bafite bwo kugura ibikoresho bivuye muri za nganda zikomeye. Ntitwirengagize ko hariho abaturage bakennye cyane bigora kubona 100 Rwf par Jour.
Musubize30.08.2012 saa 03:47
GAHENE
Ibyo Mugasa avuze numva ntawabishigikira kuko ubuziranenge ni ngombwa rwose. Ubuse ni kangahe tujya twumva abana barwaye mu mashuri bazize ibitujuje ubuziranenge bafunguriwe. Ntidukwiye gutekereza ku rugero rumwe gusa ngo dufate umwanzuro w'uko ubuziranenge butihutirwa ! Ubwo se ko utekereje ku bikoresho ndetse nabyo bishobora kugira ingaruka (kuko muri siyansi ntabwo igifite ingaruka cyose zihita zigaragara ako kanya), utekreje ku bifungurwa cyangwa ibindi bintu bikoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi urumva abaguzi aribo bazagena quality na safety ? Uzasanga igihe cyose bakenera systems zabafasha. Ahubwo njye nakangurira abahanga udushya kujya bihutira kugisha RBS inama kuko icyo kigo kitabereyeho kubangamira business ahubwo gishinzwe gushyigikira iterambere rya business mu buryo butagira ingaruka mbi ku bantu
Musubize30.08.2012 saa 02:47
azabe
Igitekerezo cya Mugasa gifite ishingiro kuko mbere ya safety habanza security.Aha ndashaka kukumenyesha ko udashobora gutekereza ubuziranenge bw'ibyo udafite.Aho kugirango abana bapfe bazize bwaki bazira indwara ziterwa n'ibyo bariye cg bakoresheje bitujuje ubuziranenge .Iyo ukennye utekereza kwihaza gusumbya kwirinda.RBS ikwiye kureka inganda nto zigakora ahubwo uko zikura zikuzuza ubuziranenge mpuzamahanga.naho ubundi nta nakimwe dukoresha mu Rwanda cyujuje ubuziranenge mpuzamahanga.
30.08.2012 saa 06:35
karaveri
Njyewe ku giti cyanjye, ndabona ahubwo Bahati na Boss we Bagabe aribo babyumva nabi ! (Si ugutukana ndimo ariko), Mu by'ukuri u Rwanda nk'igihugu gikennye gikeneye mbere na mbere kwihaza mu bikoresho (quantity), inganda zacu zigakora byinshi n'aho byaba ari bibi ariko bikaba bihari. Umunsi iyo ntego yagezweho, abaguzi ku giti cyabo basaba isoko kubaha ibintu by'agaciro kajyanye n'urwego bagezemo (bitagombeye ngo guhindura imyumvire). Ndatanga urugero rworoshye, abantu benshi mu mikoro make bagura isabune imwe ya rufuzi (yo kumesa) bakanayikaraba (nta kibi kirimo ni nziza), iyo agafaranga kaje, bibwiriza kugura isabune ebyiri, imwe yo koga (ifite akarusho k'impumuro) n'indi yo kumesa, etc namwe mwakwirebera izindi ngero zoroshye z'ubuzima busanzwe. Muri make, nihabanze haboneke byinshi (naho byaba bitanoze), nibiboneka baba abaguzi, yaba ababikora bazarushanwa gushakisha ibifite ubuziranenge. It's my opinion
Musubize30.08.2012 saa 02:02
Mugasa
well mugasa ibyo uvuga koko ni opinion yawe gusa nkuko nawe ubizi neza u Rwanda umutungo rufite ni abaturarwanda twebwe ubwacu ninayo mpamvu ntekereza ko RBS ishyiramo ingufu nyinshi kugirango ibarinde icyateza ikibazo icyo aricyo cyose kubuzima bwabo ikabashishikariza gukora ibintu byujuje ubuziranenge,ni ukuvuga ko uzabishobora ashobora no gukora byinshi cyane ari nayo quantity uvuga kuko niwe ubwe uzabanza kubyungukiramo mbere yuko natwe bitugeraho.ikindi ushobora kuba uvuga ibyo kubera ko China nayo igaragara nkaho ibikora gusa uribeshya siko bimeze China ikora ibyo wowe mucuruzi uyibwiye gukora ubundi ibyo bagukoreye ukabizana mu gihugu cyawe ntago ibyo bagukoreye bitujuje ubuziranenge uzigera ubisanga ku masoko ya China ahubwo uzabisanga hano muri Africa yagowe nyamara tubishatse RBS yadufasha tukabigeraho twe hano mu Rwanda ndetse na Africa ikabireberaho kandi hari byinshi nubundi dukora bikababera urugero.ie my opinion as well.
30.08.2012 saa 04:14
Emma
Emma, urakoze kunsubiza unatanga opinion yawe nyine. Dutandukanye hano ibintu bibiri, nituvuga ubuziranenge ntitwumve gusa ibihita bigera ku buzima bwacu, nabyo birimo ariko byo ntawabigarukaho. Reka nkore ku rugero uvuze rwa China, China aho wumva nabayeyo kimwe n'abandi bose wenda nawe. China ntago aritwe twenyine igurisha ibya make, n'iwabo bazi kumenya amaguriro (stores) afite ibintu biciye bugufi (i.e low/bad quality) bigurwa na ntahonikora. Mu Rwanda ni byiza ko batubungabungira ubuzima, ndanabishimira abayobozi, ariko mbwira impamvu nanjya kugura UHT milk, mfite ubushobozi bwo kugura inshyushyu yakamwe nabi of course ariko nkaba nayiteka nkabona kuyinywa ? Urugero rwa kabiri ; kuki ahantu hose (mu Rwanda or overseas) uhasanga generic drugs, hari uyobewe ko ziba zikemangwa atari kimwe na brand listed ones ? Ndashaka kuvuga ko : ni byiza gupromotinga quality, ariko ndahamya ko nitwihaza muri quantity na quality izaza iyikurikiye. Urakoze kunsubiza.
30.08.2012 saa 05:08
Mugasa
Ndasubiza Mugasa. Urugero utanze rw'amasabune ruragaragaza neza ko utasobanukiwe akamaro k'ubuziranenge. Uragereranya amasabune akora akazi gatandukanye. Ariko s'ukuvugako iyo yo kumesa ikoze nabi, ahubwo uwo uyoga niwe uyikoresha akazi katari akayo kubera amikoro ye make, ariko igomba kugira ubuziranenge.
30.08.2012 saa 05:55
kalisa
@Kalisa Yooo uribeshya ncuti ! Isabune yo kumesa ntago ibujijwe gukoreshwa mu koga rwose ! Ushatse wabaza n'abandi si aya Mugasa
30.08.2012 saa 21:46
Mugasa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!