Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, iratangaza ko gahunda ya ‘HAPPi’ yashyiriweho urubyiruko hagamijwe kurufasha kurufasha kwiteza imbere biyubakamo icyizere no guharanira gukunda Igihugu.
Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri ushinzwe Itumanaho n’Isakazabumenyi, Rosemary Mbabazi, yasobanuriye urubyiruko rwari mu ihuriro rya Imbuto Foundation rwaturutse mu gihugu hose mu ngando y’iminsi ibiri, ko HAPPi Generation ari gahunda yashyiriweho urubyiruko hagamijwe kurushakira ubuzima bwiza.
Rumwe mu rubyiruko rwaganirijwe kuri gahunda ya HAPPi Generation, bavuga ko izabafasha gutanga umusaruro mu bandi no kuba inyangamugayo mu gutegura ejo heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, yasabye urubyiruko gukomeza kuba imbaraga z’Igihugu baharanira kugikunda. Ati “Mu 1994 habayeho urubyiruko rudakunda Igihugu (aha yabasobanuriye ko hari urubyiruko rwakoze Jenoside)”.
Yabasabye kwihuta mu guteza Igihugu imbere, bagahangana n’abanenga ibyiza u Rwanda rwagezeho. Avuga ko rugomba gusangiza ibitekerezo byarwo byubaka n’ibigaragaza aho rugeze.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |