IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Harashakwa ko Kigali iba Umujyi utoshye


Yanditswe kuya 15-09-2012 - Saa 07:36' na Emmanuel Kanamugire

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko mu gihe kitari gito Umujyi umaze uri kuvugururwa, ikigezweho noneho harimo kuwugira Umujyi utoshye.

Muri iyo gahunda yo kuwugira Umujyi utoshye harimo gutera ibiti by’imitako, indabo, ibiti bivangwa n’imyaka hazamurwa ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Umujyi wa kigali, Fidele Ndayisaba yatangaje ibyo kugira Umjyi utoshye muri Hotel Umubano kuri uyu wa 14 Nzeri, mu muhango wo gusoza ibikorwa umushinga Umujyi wa Kigali waterwagamo inkunga n’Umujyi wa Roma mu Butaliyani mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Mujyi no mu nkengero zawo.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango FAO usanzwe uzobereye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu nama yari yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubworozi mu turere tugize umujyi wa Kigali, abahagarariye amakoperative mu turere, abafatanyabikorwa b’Umujyi nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Banki y’Igihugu y’Iterambere(BRD) n’intumwa z’umuryango FAO hashyizwe ku mugaragaro ibyagezweho kuva mu mwaka wa 2003, kuva umushinga watangira kugeza ubu.

Ndayisaba yatangaje ko mu byagezweho harimo kunoza imirire y’abaturage hashyirwa imbere uturima tw’igikoni, ubworozi bw’amatungo magufi, ubworozi butanga amata, gukwirakwiza ibiti byera imbuto ziribwa n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Muri iyi gahunda ibishanga bya Gatenga, Nyabugogo, Mushumbamwiza na Rwanzekuma byaratunganyijwe hanakorwa imiyoboro imeze neza mu gishanga cya Kinyinya, mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi. Hiyongeraho guhura amakoperative y’abahinzi n’aborozi bongererwa ubushobozi mu mikorere.

Umuyobozi w’Umujyi avuga kandi ko mu rwego rw’isuku y’Umujyi hatewe ibiti by’umurimbo, indabo n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije.

Mu gihe iyo uvuze ubuhinzi n’ubworozi mu mujyi wa Kigali usanga hari abantu batumva ko hari aho gukorera, haracyari ibice by’inkengero z’Umujyi n’ibishanga bigize 75% y’Umujyi wa kigali hakorerwa bene iyi mirimo.

Mu cyiciro kigiye gukurikiraho ibizakorwa Ndayisaba yasobanuye agira ati : « ahantu hose hari ubutaka bwambaye ubusa hagomba guhingwa imboga n’imbuto bizanira abaturage amafaranga, kugira ngo imirire mibi icike. » Umyobozi kandi asaba ko hatakwibagirana n’ubworozi bw’amatungo magufi nk’inkwavu, inkoko.

Nk’uko Baudoin Wilfried, impuguke mu muryango FAO mu bijyanye no gutunganya imijyi yabitangaje ibikorwa byo gukora imijyi itoshye byegamiye inkingi zigera kuri 5 harimo gukwirakwiza amazi no gusaranganya ubutaka, abagenerwabikorwa bakabigiramo uruhare rungana.

Uruhare rw’abaturage rukaba ari ugukurikiza inama z’abayobozi n’impuguke zishinzwe kubafasha no gukoresha neza inyongeramusaruro baba bahawe.

Umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi mu mujyi no mu nkengero zawo wari ugamije kongera imirimo hagamijwe kugabanya ubukene no kunoza imirire myiza kuri bose.

IBITEKEREZO
Nizere ko aba bayobozi basoma Igihe.com. Ubu koko Ndayisaba yararebye asanga indabyo ariyo priority y'umujyi wacu ? Priority ni ukubonera abantu amazi no kububakira imihanda. Murohereza umwanda wa gereza mu baturage mwarangiza ngo mwateye indabyo kuri Rond Point ? Ubu se gukubura neza Kiyovu yonyine wibwira ko bihagije ? Gera Kimisagara,usure Gatsata,urebe Biryogo na Kivugiza, unyarukire Muhima ubone kuvuga iby'indabyo. Abantu birirwa ku mirongo bavoma ibishanga ahubwo mwubake ibitaro ku bwinshi ! Please musohoke mu biro no muri izo big jeeps murebe ibibera hanze aha.
Musubize17.09.2012 saa 07:24
Mahoro Jack
Mwaramutse, Ndumva priorité y'umujyi atari gutera ibiti, ahubwo umujyi ukwiye kwihutira gusana imihanda yangiritse ndetse no guhanga indi, imodoka zigenda ziyongera ariko imihanda ntiyubakwe. Umuntu asigaye akoresha Isaha ava mu mujyi ajya Kimironko. Hagomba gushakishwa indi mihanda iba asphaltée iri parallèle niyisanzwe kugirango ibyo bibazo bikemuke. Uturere twose tugomba kugaragaza plan of action y'imyaka 3 mu binyamakuru kugirango abaturage bamenye ibiteganijwe.
Musubize17.09.2012 saa 02:45
MUVUNYI
muvandimwe Maire nziko usoma iyi web siote, mboneyeho kukubwira ko ugerageza gukora byiza ariko hari ibintu mu buzima biba biri prioritaires Nyabuneka tabara abantu banyabugogo UMUNUKO WA MAZI AVA MU MISARANE amereye nabi abahatuye nabahakorera yewe nabahagenda harimwo nababanyamahanga twirirwa turatira ISUKU ! ubwose wowe nubwo ujyenda wafunze ibirahuri ntuzi igihe iki kibazo kimaze KOKO !!! Ngaho rero iheshe Agaciro unuzuza inshingano zawe !
Musubize17.09.2012 saa 02:13
Patriote
ariko mwagiye mureka imirengwe kubaka Kigali abantu bashishira ntaho byabagezahee ?
Musubize17.09.2012 saa 00:05
akagabo john
Ariko ni mumara kubona amazi yagez mu ma quartier hose muzabone gukurikizaho gahunda y,ibiti erega nibyo biti ubona ubwiza bwabyo wariye wanyoye ntakibazo ufite icyo gihe ubona ibintu byose ari byiza yewe n,abantu ubona ari beza kandi ibyo bishanga nimurebe uko bihingwa kuko nabyo ntabwiza ubibonamo, byaba byiza ibibonamo uturima twa ma choux ,carottes mbese ubwoko bw,imboga zitandukanye.
Musubize16.09.2012 saa 02:51
issouf
Amajyambere avugwa, nibyo hari byinshi igihugu kimaze kugeraho ; ariko kandi twemeranye twese ko nta mujyi (town/ ville) itagira amazi. UBUZIMA BWACU TUBUKESHA TWESE AMAZI ; Umubiri w-umuntu wese ufite ikigero cya 85% by-amazi. Umujyi wa KIGALI yacu rwose ntugira amazi ; ubwo ndavuga ayo twakoresha mungo zacu, kuko ayo kubaka amazu yo, n'ibiziba barabikoresha. Birashoboka ko hari abatangazwa no kumva ko hari umuntu uvuga ikibazo cy- amazi mu mujyi wacu usanabike. Ariko kirahari kandi kirakomeye, ahubwo inzego zifite iyo mirimo munshingano zazo, zikwiye kwiyambaza inteko. BARIBUTSA PRUDENCE
Musubize15.09.2012 saa 15:50
Baributsa Prudence
Kigali Mutsindashyaka yagerageje kubaka imihanda atera n'imikindo, jye kuva Ndayisaba yayobora sindabona umuhanda wiyongeyeho cyangwa ibiti bishya, Kigali itoshye ni Rondpoint muvuga ? kuko urebye Ruhurura zuzuye hirya no hino, ukareba imihanda yasibamye, ukareba Gare yo haruguru ya gereza imyaka n'imyaniko itubakwa, ukareba Gereza nkuru 1930 ruhurura ivamo uko ibangamiye abahatuye, ukareba imihanda ya Kivugiza, Kimisagara, Nyarusange, Mwendo, Gisozi, Muhima, wibaza kigali itoshye avuga iyo aryo.
Musubize15.09.2012 saa 15:24
Leo
Ariko aba bayobozi bacu ibyo bavuga wagira ngo ntibabona ingorane ibihuru bitari no muburyo bwemewe bigenda biba indiri z'amabandi ! Nka kiriya gishanga cya NYABUGOGO, uwagihinga akagitunganya neza nticyaba GREEN/VERT kurusha uko kigaragara ubu kandi kikavamo n'ibitunga abantu aho kugiharira BENE NGANGO(bahimbwe aba MARINNES) ?! Erega nubwo ntawe ujya ababwira ko mudupfunyikira umunyu kubera umutekano, ntibitubuza kubona ko hari n'ibyo muvuga bidahuye n'ukuri kwa nyakwo !
Musubize15.09.2012 saa 11:39
RUGANGAZI
Ni byo ariko Kigali muyitoshye mutoshya n`abaturage hihutishwa gahunda zo kubagezaho amzi meza ! Hari henshi i Kigali n`ubu kubona amazi ari ikibazo bikaba byari bikwiye gushyirwamo imbaraga kuko amazi ni ubuzima cyane cyane iyo ari mazi meza. Mukomere cyane.
Musubize15.09.2012 saa 10:47
Mugenzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!