IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Hari abo ’Kaminuza imwe’ izagiraho ingaruka


Yanditswe kuya 18-10-2012 - Saa 07:48' na Annonciata Byukusenge

Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta mu ntangiriro z’iki cyumweru yasobanuriraga abadepite umushinga w’itegeko ryo guhuza Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta bikaba Kaminuza imwe y’u Rwanda, yavuze ko iki gikorwa kizajyana no kugabanya abakozi kuko ubu Kaminuza n’Amashuri Makuru birimo abakozi benshi bitewe n’uko buri shuri rifite ubuyobozi bwaryo na gahunda zaryo, ariko bikazaba bikorwa n’umuntu umwe.

Kaminuza imwe igamije kuzamura ireme ry’uburezi no kunoza imikorere. Iki gitekerezo cyaturutse mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare umwaka wa 2011, aho bavuze ko ari mu rwego rwo kongerera ubushobozi ibigo bya za kaminuza n’amashuri makuru.

Abadepite babajije Minisitiri Biruta impamvu mu mushinga w’iri tegeko nta hantu hagaragara ibisanzwe bizwi nk’amashami (faculties) ndetse n’impamvu kaminuza izayoborwa n’umuntu umwe uzaba yitwa Chancellor aho kuba Rector nk’uko byari bisanzwe, asubiza ko uretse n’izina ry’umuyobozi ahubwo n’amazina y’ibyari bimenyerewe nk’amashami na byo byahinduriwe amazina.

Minisitiri yavuze ko ibyitwaga amashami bizafata amazina akurikira : Kaminuza izaba igizwe n’ibyo bise colleges esheshatu na zo zibe zigabanyijemo amashuri (schools) ; amashuri azaba agizwe n’udushami (departements). Buri college izajya iba irangwamo icyigwa kimwe nk’ubuganga, ikoranabuhanga, uburezi n’ibindi.

Kaminuza y’u Rwanda izaba ihuriwemo na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR)’ Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ; Ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) ; Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) ; Ishuri rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki (SFB) ; Ishuri rikuru ry’Umutara Politechnic n’Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI).

Izaba ifite umuyobozi umwe witwa Chancellor, yungirijwe na Vice Chancellor ari na we ufatwa nka Recteur. Za college zizaba ziyoborwa n’abitwa Principal naho amashuri ayoborwe n’aba Dean mu gihe udushami two tuzahagararirwa n’abayobozi batwo (head of department).

Icyicaro cy’iyi Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kizaba kiri i Kigali. Izahuriza hamwe abanyeshuri bagera ku bihumbi 32.

IBITEKEREZO
mbega akajagari !pu !!!!!!uwize yize kera.
Musubize18.03.2013 saa 08:34
nima gifaru
ni byiza cyane, ibi bizagabanya kaminuza zo mu rwanda zatiri zizwi kw'isi, ubu se wabwira umuntu wo hanze y' u rwanda ngo wize kist akamenya icyaricyo. koko ntiwayibona ku urutonde rwa kaminuza 100 zo muri africa. iyi system iba mumakaminuza akomeye azwi yo muri EAC, urugero ni kaminuza ya dar es salaam muri tanzania,
Musubize19.10.2012 saa 08:30
xy
Ahandi byigeze kuba ni muri Zaire (RDC),ubwo za universites, za Instituts na ecoles superiueres zose za leta zahurizwaga hamwe zikabyara icyitwaga Universite Nationale du Zaire (UNAZA), uko byaje kurangira n'umusaruro byatanze ntimumbaze !
Musubize19.10.2012 saa 06:08
Sasa
uzayitegeka njye ndamuzi ariko ni akumiro Prof.NTAWUKURIRYAYO J. DAMASCENE (Senat)
Musubize19.10.2012 saa 05:06
james
Igihugu kiri kuri Buranga ! Abahazi ni murebe uko bimeze ! Docteur Muganga jya gutanga ibinini urekereyo ! Sha umuntu wize se utegekwa n'abize kurasa gusa ! Hahahahahah
Musubize19.10.2012 saa 03:49
Patrick
Aha jye mfite impungenge ko umunsi uwo chancellor azaba adakora neza ubwo kaminuza zose zizahazaharira mugihe twajyaga tugira ubyiva hamwe, ariko ahandi ugasanga hari ubitunganya byibura ntitubure byose ! Ahandi murakora decentralisation hanyuma mu burezi muka recentralisa ??? ubuse kweri management y'ikintu kingana gityo muribaza ariyo izoroha ahubwo kubwanjye mwakabaye universities muzigabanya bushingiye kuri specialities zazo : hakabo gushimangira nkuko byair bimeze : kaminuza y'ikoranabuhanga, iy'byamabank n'ubucuruzi, iy'uburezi, Medecine na KHI bigakora indi y'ubuganga, hakaba iya social studie, ISAE ikiharira ubuhinzi n'ubworozi, jye numva aribwo byari koroha ba Rectors na ba chairmans bagashyirwaho hakurikije ubushobozi bwabo kdi bagahabwa ububasha kugirango bateze imbere kaminuza zabo, ndetse bakaba babyaza umusaruro ibyo bigisha mu kunganira ubukungu bw'ikigo ! sinon iri hindagurika rya hato nahato riradindiza uburezi rwose ! Ba nyakubahwa ba Depite mubisuzumane ubushishozi !
Musubize19.10.2012 saa 03:25
Karangwa
Uhh ! Tumba se na Kicukiro colleges ko ntazibonye ?
Musubize19.10.2012 saa 02:01
rwesamugabo
Umunara wa Kalisimbi harya wo wagiye he ?RUMHS (Rwanda University of Medecine and Heath schools )yagiye he ?TVs zigenga zagiye he ?Gare y'umugi yagiye he ?
Musubize19.10.2012 saa 01:22
kk
ibyo bifite inyobgeragaciro ki ku bisanzwe ?? Burya bifasha abantu kumwa agaciro k`ikemezo cyafashwe n`impinduka measurable bikagaragazwa naho ubundi Nyakubahwa minisitiri rwose uburezi tubona bujegajega kandi impinduka cyane zituma utamenya icyagize akamaro n`icyidindiza. Hari assessment yabaye ituma ibyo bihinduka, bikaba byatugaragariza ejo hazaza hejo ?? Icyo kiracyabura
Musubize19.10.2012 saa 00:37
Deo
ibi bintu byizwe neza rwose, kandi bizazana kureshya hagati y'abanyeshuri, ubundi nk'umuntu wigaga ISAE,...mbese utavuye i butare wasangaga wagirango ntiyize muri kaminuza kandi grade zingana, nibyo rwose bravo Dr Vincent Biruta na Leta yacu muri rusange, mukomeze mutekereze ibyateza abanyarwanda imbere, dukunda igihugu cyacu. murakoze
Musubize19.10.2012 saa 00:28
my co
ubundi se wagirango muba munganya grade tandukanya grade nubumenyi shuti kkuko nawe har icyatumye utaigamo ari bwabumenyi bguke
11.02.2013 saa 04:24
baptiste
Rimwe mu makosa abayobozi bacu bamwe bakora, ni ukutagisha inama cg ngo baganirize abagenerwa bikorwa. Ibi ntakindi bibyara usibye ko abaturage/abagenerwabikorwa, batibona mu cyemezo runaka, bakagikora umutima udahari, cyigakorwa nabi birumvikana. Iyiba nkubu MINEDUC yaregereye abarimu ba Kaminuza, ikegera abanyeshuri/ cg byibura ababahagarariye, byari kugira icyo bitanga. Wasanga n'uyu mwanzuro ari mwiza ariko kubera tutawumva kimwe, ishyirwa mu bikorwa rizasiga ibikomere byinshi. Nta rirarenga dushobora kuvugurura imikorere imwe n'imwe.
Musubize18.10.2012 saa 20:28
Mugasa
Murabeshyera ubusa mwihagararaho ariko imfashanyo mwari mukizikeneye. Uyu ni umwotsi w'inzu irimo gushya.... ubwo se nimuhurutura abo abakozi, murumva imibereho yabo izaba iteye imbere cyangwa izaba ihazahariye ? Ireme ry'uburezi byo mubyihorere byaragaragaye ko usibye guhindura amashuri nk'ubworozi bwo mu biraro, iyi myaka yose 18 ishize nta gahunda ihamye usibye kujajanganya gusa. Ariko baranabarenganya, kuko mu ngando mwajyaga muduterera indirimbo ngo "ISHYAMBA RIKWIYE INKA..." Ntawe utanga icyo adafite !
Musubize18.10.2012 saa 16:39
Nirere
nonese ubwo khi muzayikura kigali muyijyane mu mutara ?mudusobanurire none se bizaba ryari ?ibyo bintu nibyiza kuko dushaka diplome international
Musubize18.10.2012 saa 15:21
ndinayo phocas
Mbega guhuzagurika,genda Rwanda waragowe !
Musubize18.10.2012 saa 14:32
Uwera Claire
None se ko mushaka kuzamura ireme ry'uburezi bw'abanyeshuri biga mu bigo bya Leta, abiga mu bigo byigenga babaye abande ? Bo s'abana b'igihugu ?
Musubize18.10.2012 saa 13:45
mushishozi
FMSS IZAJYAHE
Musubize18.10.2012 saa 12:25
boss
iki ni igitekerezo kiza nonese ahubwo izatangira ryari ?
Musubize18.10.2012 saa 11:16
john
Ubwo ninde uzayobora iryo huriro ry'intiti zingana gutyo ? Byaba byiza muretse abarimu bakamutora nk'uko ahandi bigenda, politiki ikagabanuka muri kaminuza.
Musubize18.10.2012 saa 10:57
citoyen
ni Lwakabamba, haruni se ?
18.10.2012 saa 15:55
titi
Njye ndafoye ni Musa Fazil Harerimana
18.10.2012 saa 20:30
musa
Rucitse twambutse. Umunara wa Babel abasoma Bibilia barawuzi. Si ukurwanya iterambere, ariko iyo ribyinisha muzunga, abantu bagira isereri bakahazaharira.
Musubize18.10.2012 saa 10:44
Habumunsi
Mufore uzaba chanceller ?
Musubize18.10.2012 saa 09:32
mafene
Hari undi se utari Silas Rwakabamba ko ari we uhatswe neza iyo ibukuru !
18.10.2012 saa 13:55
Migambi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!