Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nzeri 2012, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ingabo batangije igikorwa cy’imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro ishuri rizigisha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro mu cyahoze ari ishuri rya gisirikare ESO (Ecole de sous Officiers)
Uyu muhango wabereye ahahoze Ishuri Rikuru rya gisirikare (ESO Butare), mu Mujyi wa Huye, wabanjirijwe no gusura ibice bitandukanye bigize iri shuri.
Muri uyu muhango hari abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’abahagarariye inzego za gisirikare.
Icyari kigenderewe cyane kwari ugufungura ku mugaragaro ishuri rihuriweho n’abanyeshuri b’abasirikare n’abasivile, hagamijwe guteza imbere imyuga kuko ubusanzwe ikigo cya ESO, cyahoze cyigiramo abasirikare gusa, ariko ubu n’abasivile bagiye kujya bigishirizwa hamwe amasomo y’ubumenyi ngiro bayahawe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu Rwanda (WDA:Workforce Development Authority) .
Gasana Jerôme, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu Rwnda, yatangaje ko iri shuri ry’ubumenyi ngiro rya IPRC (Intergrated Polytechinic Reginal Centre) , rifunguwe hagamijwe kurebera hamwe uburyo hakomezwa guteza imbere ubumenyi ngiro mu Ntara y’Amajyepfo, hitabwa ku guha agaciro imirimo y’amaboko.
Gasana akomeje avuga ko bagiye kwigisha abanyeshuri b’Abanyarwanda kuburyo nabo bazagira ubushobozi bwo kuba bahatana ku rwego mpuzamahanga, kandi bakaba banashobora no kwihangira imirimo, kuko ishuri ryaguwe rifite ibikoresho bizatuma umunyeshuri agera ku rugero rwo hejuru mu bumenyi ngiro.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda wari umushyitsi mukuru ahagarariye Minisiteri y’Ingabo muri uwo muhango, yatangaje ko ikigo cyahoze ari ESO kigiye guhinduka ishuri ry’imyuga kugira ngo higiremo abasirikare n’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo n’urundi rubyiruko rwaturuka ahandi.
Brig. Gen Nzabamwita yakomeje avuga ko muri iri shuri ry’imyuga hazigirwamo nanone umuco wo gukunda igihugu, n’imyitwarire myiza kuko azaba ari urubyiruko rw’abasivile n’abasirikare.
Ubusanzwe iri shuri ryafunguwe mu Ntara y’Amajyepfo rizigisha amasomo atandukanye harimo ibijyanye no kubaza, amahoteli, kubaka, amashanyarazi, ibijyanye no gukora amafilimi n’ibindi.
Ishuri rizakira abanyeshuri bagera kuri 400 biga mu byiciro 2 (icy’amahugurwa n’icyo mu rwego rwa diploma), ariko hifuzwa ko umubare w’abanyeshuri wazagera ku 2,500 ku mwaka, kuko ikigo gifite ahantu hanini ho gukorera hafi ubuso bungana na Hegitari 78 .
Biteganyijwe ko iri shuri rizatangira imirimo yaryo ku itariki ya 1 Ukwakira 2012.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |