IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Huye : Ubuyobozi burasabwa kubona umuceri mwinshi nk’igisubizo aho kuba ikibazo


Yanditswe kuya 27-01-2013 - Saa 15:40' na James Habimana

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangarije ko abaturage bafite ikibazo cyo kweza umuceri mwinshi ariko bakaba nta ruganda bafite, Minisitiri w’intebe yabasabye kutabona ko kweza ari ikibazo ahubwo asaba ubuyobozi kwishakamo ibisubizo.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Huye Muzuka Eugene yagejeje ku bitabiriye inama yahuje inzego za Leta n’abikorera tariki ya 25 Mutarama, yabatangarije ko abaturage bahinga mu gishanga cya Mwogo bafite ikibazo cyo kugira umusaruro mwinshi w’umuceri, kuko ngo bakora ibirometero 15 bawujyana ku ruganda rwa Gikonko, bityo asaba ko ubuyobozi bwafasha akarere gukemura ikibazo cyabo.

Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasabye ubuyobozi bw’Akerere ka Huye kubona ko kweza umuceri mwinshi atari ikibazo, ahubwo ababwira ko bakwiye ku kibona nk’igisubizo, igikenewe kikaba ari ukwishakamo igisubizo biyubakira uruganda.

Dr. Habumuremyi yagize ati “Mbere yo gushakira inkunga muri Leta, mugomba kubanza kuyishakamo ubwanyu biciye mu bikorera n’ubuyobozi bw’intara dore ko ibyangombwa byose bihari, birimo umuceri mwinshi ndetse n’isoko.”

Minisitiri w’intebe kandi yaboneyeho gusaba abikorera kujya bafata iya mbere mu gushora imari mbere yo gutegereza Leta. Abaha urugero rw’aho ngo mu bindi bihugu abikorera ari bo baza ku isonga Leta ikaza yunganira, nyamara mu Rwanda ho ngo si ko bimeze kuko usanga Leta ari yo ikora mbere y’abikorera.

Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara bwemereye Minisitri w’intebe ko bugiye kubaka uru ruganda bidatinze, na we abizeza ko ni rwuzura azaza kurumurikira abaturage.

IBITEKEREZO
Ariko nyakubahwa PM, niba umuyobozi w'akarere akubwiye ko abaturage bafite ikibazo cy'umusaruro mwinshi w'umuceri ubavuna cyane kuwugeza ku ruganda rubari kure, ntaba ashaka kuvuga ko binubira uwo musaruro. Barinubira ahubwo ko nta makamyo bagira yabafasha kuwugemura ku ruganda. Uwabuze rero amahera yo kugura ikamyo ntazabona ayo kubaka uruganda. Iyo nibura muza kubasezeranya ko muzabatera inkunga mu kurwubaka, naho kuza kurutaha byo ntawe byananira cyane ko aba agendera mu modoka ya leta ! Ubundi se waza kumurikira abaturage uruganda barangije kwiyubakira bikaba bifite akahe gaciro imbere yabo ?
Musubize27.01.2013 saa 10:32
Migambi
ARIKO IBYO PREMIER MINISITIRI AVUGA NI BYO ; none se leta yagutunganyiriza igishanga, igatanga amamiliyoni, ikaguha impuguke, hanyuma ukavuga niguhe n'uruganda ? Meya rero nkugire inama. Abaturage nibashake 30% by'uruganda. Abandi, barwiyemezamirimo bazane 70% ; maze uruganda ruboneke. Uruganda rwiza hamwe n'inyubako ntibyarenza Miliyoni 380 ; Ubwo mwashaka nibura nka 40% andi akava muri BANKI ; munshake kuri 0728303052. GUSA MURABE MUFITE UMUSARURO KOKO atari amakabyankuru.
Musubize27.01.2013 saa 10:16
GAT

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!