IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

I Burasirazuba : Barasabwa guhinga soya zizahaza uruganda


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 03:47' na Ange de la Victoire Dusabemungu

Mu gihe mu Karere ka Kayonza hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya toni 200 ku munsi za soya, Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abaturage batuye Intara y’Iburasirazuba guhinga soya nyinshi kugirango bahaze uruganda bahawe.

Ibi Habumuremyi yabisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2013, ubwo yatangizaga igihembwe cya kabiri cy’ihinga ; kikaba cyatangirijwe mu Mudugudu w’Imanzi, Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Rwamagana ikaba yarateganyije hegitari 970 zagenewe igihingwa cya soya mu gihe Intara y’Iburasirazuba yose yateganyije hegitari 13,000 zizahingwaho soya.

Minisitiri Habumuremyi akaba yasabye abaturage ko bagomba guhinga bashishikaye kugirango amafaranga azajya akoreshwa mu kugura soya atazajya abacika akigira ahandi. Akaba yanibukije abatuye mu gihugu gufatanya imirimo y’ihinga no kurwanya isuri, guhinga bagamije kubona umusaruro mwinshi ndetse no kwirinda kotsa imyaka

Yagize ati “ Niba dushaka kubaho neza, niba dushaka agaciro tugomba gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi”

Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gufatanya n’abaturage bagahuriza umugozi umwe, kugirango bagere ku iterambere rirambye.

Minisitiri w'ubuhinzi Agnes Karibata na Minisitiri w'intebe batangiza igihembwe cya kabiri cy'ihinga

Ngamije Xaver uhagarariye site y’abahinzi bo mu Mudugudu w’Imanzi na Bwiza yatangarije IGIHE ko bishimiye gahunda yo gihinga soya, dore ko ngo byagaragaye ko muri icyo gice icyo gihingwa kihera.

IBITEKEREZO
RDF oyeee
Musubize16.03.2013 saa 10:54
Kiki
Ok, ni byiza cyane, none se barifuza soya y'ubuhe bwoko, (Variété) , ese imbuto itangwa nande, nayibona nte ? MFITE hegitari nibura 35 nahingaho, ngaho nimusobanure, munyuze ku maradiyo, imvaho, TVR, n'ahandi mu dosobanurire. Ikindi nifuza kumenya, ikilo kimwe muzajya muduha angahe ? Ku myumbati I KINAZI n'umva bo ngo batanga 50Frw/Kg. Mwe se i KAYONZA muzajya muduha angahe kuri SOYA ? Ni ukumvikana mu ibanga ? MURAMENYE KANDI NYABUGOGO ITAZAZIBAMARAHO , UBWO NYINE BIZATERWA NI icyo giciro.Mumbabarire rwose mu nsubize ihinga ritarancika mfate ikemezo hakiri kare ; MURAKOZE.
Musubize15.03.2013 saa 06:20
GAT
Ngo zizahaza inganda aho guhaza abaturage !!! Birababaje
Musubize15.03.2013 saa 01:31
Manzi
Igiciro ni angahe se n'ahandi ngo tuve hasi ?
15.03.2013 saa 08:03
igiciro

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!