IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ibisubizo by’ibibazo by’Afurika biri mu mitwe y’Abanyafurika- Dr Brian Kagoro


Yanditswe kuya 30-06-2012 - Saa 09:11' na Nyirabera Chantal

Ku ya 29 Kamena mu Nteko Ishinga Amategeko habereye Inama Mpuzamahamga ku miyoborere myiza na Demokarasi. Inama yibanze kuri Demokarasi yo mu bihugu by’Afurika, ubufatanye no gushyira hamwe mu gukemura ibibazo by’Afurika.

Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yavuze ko ibihugu by’Afurika birebera kuri Demokarasi y’ibihugu by’abanyamahanga, ibi bigatere ikibazo kuko nta murongo wa Demukarasi Abanyafurika bafite utunganye.

Yavuze ko Afurika igomba gukomeza gufatanya mu gushyira hamwe, maze ikagera kuri Demokarasi nyayo,kuko mu gihe hatabayeho gufatanya nta gutera imbere kwabaho. Yagize ati : ”Afurika igomba gushyira imbaraga mubyo ikora”.

Dr Brian Tamuka Kagoro uhagarariye UNDP mu gihugu cy’Afurika y’Epfo yasabye ko Abanyafurika bagaragaza ibitekerezo byubaka, bakigirira ikizere, bakiteza imbere mu ikoranabuhanga, mu bukungu n’ibindi. Yagize ati : “Ibisubizo by’Afurika biri mu mitwe y’Abanyafurika”.

Abitabiriye iyi nama bagarutse kuri demukarasi n’imiyoborere myiza ikwiye Abanyafurika. Bagaragaje uburyo uburezi buri mu byingenzi bizageza kuri iyi demukorasi. Basobanuye ko mu bihugu bitandukanye hariho amashuri makuru na za Kaminuza afasha mu masomo ya demokalasi n’amategeko ndetse n’iterambere.

Basobanauye ko za Kaminuza n’amashuri makuru bifasha mu kungurana ibitekerezo, mu bushakashatsi no mu kuzamura Afurika.

Nyuma y’ibi biganiro abitabiriye iyi nama basuye Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi aho basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni, mu gihe cya Repubulika , mu Gihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Chika Ezeanya umushakashyatsi n’umwanditsi wo mu gihugu cya Nigeria yabwiye IGIHE ko umuntu agomba kurangwa n’ubunyamuntu, akiyumvamo ubumuntu kandi akamenya ko na mugenzi we ari umuntu nka we. Yavuze ko hadakwiye kubaho ivangura iryo ari ryo ryose ryatuma umuntu abura ubuzima bwe. Yasabye buri wese kugira ubunyamuntu ( Human being) n’indangagaciro z’ubunyamuntu.

Prof Geoffroy Matagne wavuye mu gihugu cy’u Bubirigi yavuze ko ibyo yasobanuriwe ku Rwibutso biteye ubwoba binababaje. Yashimye intambwe igihugu cy’ u Rwanda kimaze gutera mu kwiyubaka Nyuma ya Jenoside kandi ahanya ko kizagumya gutera imbe.

Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye, abayobozi n’abandi bahagarariye ibigo bitandukanye. Yaberaga mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge rumaze n’isabukuru y’ imyaka 18 yo kwibohora izizihizwa ku ya 1 Nyakanga 2011.

IBITEKEREZO
Ntawabura kwishimirako amateka y'u Rwanda akomeza gutekerezwaho. Ariko kandi hari abanyarwanda bazi amateka y'igihugu cyabo ariko batashyizwe imbere. Birasa n'aho abanyamahanga bitwa abanditsi n'abandi bakomeye aribo bazi amateka y'u Rwanda. Nguko uko bamwe bavuga ibyo bamaze gusoma bari i Kigali yuko ariho baba bigiye u Rwanda !!! Icyo benabo badufasha ni ukugoragoza no guhindura amateka. Urugero ruhamya ibi nuko bose bemezako ngo ubukoloni aribwo nyirabayazana kandi twe abariho tugakurikira amateka y'igihugu tuzi neza ubukolonize bwagize nabi bushyigikira ibyariho : ubuhake. Kuki batinya gusesengura uruhare rukomeye rw'ubwo buhake ? Ubwigenge ntibwahambye ubwami gusa bushyiraho Republika, bwanahambye ingoma ya gihake na gikoronize.
Musubize30.06.2012 saa 09:29
Nsengiyaremye Damas

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!