00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA ivuga ko ikibazo cy’indishyi kicyigwaho

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 11 October 2012 saa 03:27
Yasuwe :

Perezida w’Umuryango IBUKA wita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko ibijyanye n’icyo IBUKA ikora ku kibazo cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside bizagira icyo bivugwaho nyuma y’uko impapuro zijyanye n’iki kibazo zizaba zamaze gushyikirizwa Perezida wa Repubulika.
Dr Dusingizemungu avuga ko IBUKA yamaze gusaba ko hajyaho ’task force’ yakwiga ku kibazo cy’indishyi, igatanga icyerekezo gifatika abantu bagiye (…)

Perezida w’Umuryango IBUKA wita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko ibijyanye n’icyo IBUKA ikora ku kibazo cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside bizagira icyo bivugwaho nyuma y’uko impapuro zijyanye n’iki kibazo zizaba zamaze gushyikirizwa Perezida wa Repubulika.

Dr Dusingizemungu avuga ko IBUKA yamaze gusaba ko hajyaho ’task force’ yakwiga ku kibazo cy’indishyi, igatanga icyerekezo gifatika abantu bagiye baganiraho birambuye nk’uko byagiye bigararagara mu gukemura ibindi bibazo.

Mu muhango wo gusoza iminsi 100 y’icyunamo wabereye i Nyanza ya Kicukiro Tariki ya 15 Nyakanga, Perezida wa IBUKA yabwiye abari aho ko hari ababareba nabi iyo bavuze ku ndishyi zigenewe abacitse ku icumu ku byaha bakorewe.

Yagize ati "Iyo dutangiye kubivuga hari abatureba ikijisho; tuzajya tubivuga mu kinyabupfura ariko tuzahora tubivuga."

Aha yizezaga ko n’ubwo igisubizo ku kibazo cy’indishyi cyatinze ariko kizaboneka, gusa bikaba bisaba gutegurwa no kunguranwaho ibitekerezo mu buryo buhagije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages