Imodoka zigera kuri eshatu zibasiwe n’inkongi y’umuriro mu magaraje akorera mu ishyirahamwe "Icyerekezo" mu Murenge wa Gatsata. Abakorera muri ayo magaraje bavuga ko byatewe n’ipoto y’umuriro (ibyuma by’amashanyarazi) yagize ikibazo ita ibishashi by’umuriro bikongeza imodoka zari mu magaraje.
Ubuyobozi bwa EWSA bwo buvuga ko iyo nkongi yatewe n’urusinga rw’umuriro ruturuka mu igaraji rujya mu rindi runyuze munsi y’amabati.
Imodoka zigera kuri eshatu ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu bukanishi bw’imdodoka nibyo byibasiwe n’inkongi y’umuriro biragakongoka mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa munani .
Polisi y’Igihugu yaje gutabara aho hakoreshejwe imodoka zabugenewe mu kuzimya umuriro, abakozi bakorera muri ayo magarage bavuga ko icyo kibazo cyatewe ni poto yaturitse ibishashi byayo bigatwika imodoka.
Nubwo aba bakozi bavuga ko EWSA ibifitemo uruhare, umuyobozi wa EWSA ishami rya Muhima Habyarimana Paul avuga ko EWSA ntaruhare ibifitemo.
Aya magarage akorera mu ishyirahamwe Icyerekezo ntabwishingizi afite kuburyo yakwishyurwa. kugeza ubu ntacyemezo kirafatwa kugirango abangirijwe imodoka zabo bishyurwe .
Ubuyobozi bwa EWSA kuri icyo kibazo buvuga ko nyuma yisuzuma bari gukora nibasanga ari bo bateye icyo kibazo bazishyura ariko nibasanga ari banyiri magaraje babiteye nibo baziyishyurira abakiriya babo.
Orinfor
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |