Imirenge itandukanye yo mu karere ka Bugesera yibasiwe n’inkubi y’umuyaga aho amazu, amashuri n’imyaka byatwawe ku buryo bukomeye.
Amenshi mu mazu yibasiwe n’iyi nkubi y’umuyanga ngo usanga ari ayubatswe ariko ugasanga hatarakoreshejwe uburyo bwo kuyarinda umuyaga nko kuzirika ibisenge bityo umuyaga ugakumirwa.
Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye cyane abatuye Akagari ka Gakamba umurenge wa Mayange aho amazu arenga 102 harimo n’ay’abaherutse kwimuka muri nyakatsi bo muri uyu murenge.
Nsabimana Jean de Dieu umwe mu bahuye n’iki kiza, yavuze ko habanje kuza imvura nyinshi ivanze n’amahindu ndetse n’urubura ku buryo ngo baketse ko imperuka igeze.
Yagize ati “Mu gihe twari mu nzu, twabonye imvura itangiye kugwa bityo dukomeza kuba maso kuko twabonaga bikomeye. Nyuma twahisemo gusohoka mu nzu turiruka, ku bwamahirwe tumaze kugera hanze nibwo igisenge cy’inzu cyagurutseho.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Narumanzi Léonile yasabye abaturage bubaka kujya bita ku kuzirika amazu yabo kandi bakongera ibiti kugira ngo bikumire ingufu z’umuyaga."
Ibi ngo n’ubundi abaturage bari baratangiye kubikangurirwa, ahubwo ngo bigomba kongerwamo imbaraga.
Indi mirenge yibasiwe n’iyi nkubi y’umuyaga, irimo Nyamata ahasenyutse 9, Musenyi 2, Ntarama 1 na Juru inzu 1.
Abakozi ba Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi bahise bajya gusesengura ibyangiritse kugira ngo bazabashe gufasha abaturage bahuye n’icyo kiza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |