00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkunga yahagaritswe ntizabuza amatora y’abadepite kuba - Prof Kalisa

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 28 December 2012 saa 08:53
Yasuwe :

Mu gihe mu mwaka utaha hateganyijwe amatora y’abadepite, akaba aje mu gihe u Rwanda hari inkunga z’amahanga zahagaze, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko bitazayabuza kuba.
Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Komisiyo yiteguye hakiri kare amatora, ati “Nta kizakoma mu nkokora amatora y’abadepite, Komisiyo yari yariteguye kare itarambirije ku mafaranga u Rwanda rwahabwaga n’amahanga.”
Prof Mbanda Kalisa yavuze (…)

Mu gihe mu mwaka utaha hateganyijwe amatora y’abadepite, akaba aje mu gihe u Rwanda hari inkunga z’amahanga zahagaze, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko bitazayabuza kuba.

Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Komisiyo yiteguye hakiri kare amatora, ati “Nta kizakoma mu nkokora amatora y’abadepite, Komisiyo yari yariteguye kare itarambirije ku mafaranga u Rwanda rwahabwaga n’amahanga.”

Prof Mbanda Kalisa yavuze ko ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri gutegura igikorwa cy’amatora y’abadepiteneza. Mu gihugu hose hamaze kwigishwa abakorerabushake bazafasha abaturage mu matora ibihumbi 65.

Mu rwego rwo kugira ngo amatora azagende neza ntihazagire n’umuntu ucikanwa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifite umushinga wo kwiyandikisha hakoreshejwe internet. Ibi bikaba bireba buri muntu wese cyane cyane ababa mu mahanga.

Umwaka wa 2008 Abanyarwanda bari batoye abadepite bageraga kuri 5,200,000 komisiyo y’amatora yari yateganyije ko icyo gikorwa gitwara miliyari umunani.

Mu matora aje, Prof Mbanda yavuze ko Abanyarwanda bazatora bagera kuri 6,300,000, ariko ingengo y’imari ingana n’iyo mu matora yo mu 2008.

Prof Mbanda yavuze ko amafaranga y’amatora atongerewe kuko ibikoresho byakoreshejwe byakoreshejwe mu 2008 byabitswe neza, nk’amasanduku azongera gukoreshwa.

Amatora yo mu mwaka 2013, Prof Mbanda yatangaje ko isaha yo gutangira gutora izaba ari saa moya za mugitondo.

Kwitoreza kuba umudepite bisaba kuba umuntu agejeje imyaka 21 y’amavuko, umuntu akaba ashobora guhatanira kuba umuvugizi wa rubanda kugeza igihe abamutora baboneye ko atagishoboye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages