IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Isakwa mbere yo kwinjira mu nsengero zo mu mujyi wa Kigali


Yanditswe kuya 22-09-2012 - Saa 00:02' na Kwizera Emmanuel

Kuri ubu kwinjira cyangwa kujya gusengera mu itorero rya UCC Niboye riherereye ku Kicukiro, ni ukubanza ukanyorwamo n’ibyuma bishinzwe kugenzura abitwaje ibyateza umutekano muke aho Topsec ari yo ifite aka kazi.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru w’itorero rya UCC Niboye (United Christian Church), Bishop Rwandamura Charles ubwo twamubazaga ku byerekeranye n’iri sakwa ritamenyererwe mu matorero yo mu Rwanda, yatangaje ko iteraniro ryabo ryakira abantu b’ingeiri nyinshi, mu ruhare rw’umutekano w’Igihugu bituma urwo rusengero rucungirwa umutekano.

Bishop Rwandamura ati “Abantu bahaza bose ntitubazi ariko hateranira abarenga ibihumbi bitanu ku Cyumweru. Yaba umutekano, yaba Gacaca, zaba Intore, yaba buri kintu cyose ubona, ibikorerwa mu gihugu byanditswe muri Bibiliya. Kuko iyo tugiye muri Yobu 2, havuga ko aho Imana yari iteraniye n’abari bayisanze na shitani yari ihari.”

Akomeza ati “Aho duteranira byose birahari, tubanze turebe hirya no hino, bibwa amaterefone, bibwa amasakoshi, uwakora nk’icyo rero yakora n’ikindi. Gusa ntabwo ari ukuvuga ngo hari intwaro twahabonye cyangwa ikindi.”

Avuga ko Sosiyete ya Topsec isanzwe ari imwe mu zirinda umutekano mu gihugu, ariyo ibafasha mu kurinda umutekano w’uru rusengero muri rusange aho igomba kuzana ibyuma bisaka abantu n’ibindi bituma hirindwa ihungabana ry’umutekano n’ubwo anavuga ko na mbere yaho nta hungabana ry’umutekano ryabagaho.

Itorero UCC rifite amatorero hirya no hino aho muri Uganda rifite amatorero 434, rikagira andi muri Kenya na Tanzaniya.

Mu Rwanda ngo hari amashami make muri yo akomeye ni atatu aho irihagarariye andi yose ariryo UCC Niboye rya Kicukiro rihagarariwe na nyirubwite Bishop Rwandamura Charles, irya Gikondo riyoborwa n’umugore we Pastor Rwandamura Margret, naho irindi rya Kabuga riyoborwa na Pastor Moses Bagambe.

IBITEKEREZO
jye ndumva intwaro yambere ari ugusenga imana ushyizemo umwete mwinshi kuko abo barinzi sibo babuza icyashatse kuba ko kibaho kdi kuba abantu baraguye munsengero ari benshi ntibivuzeko tugomba guhagarika kujyamo cga ngo dushyireho abarinzi ibintu byimana bigomba gutandukanywa na politic niba ari leta yabimusabye yabikora kubwo inyungu zigihugu ariko yere kubeshyera imana.kdi yibuke iyo uwiteka atariwe urinze umudugudu abarinzi babera maso ubusa.
Musubize26.09.2012 saa 15:27
MUKAMA
Uyu mu pasteur azi ubwenge urusengero rumwe yaruhaye umugore we urundi ararufata izirenze 300 aziha bene wabo ngo bagabane amaturo ahubwo abasengera mumadini yinzaduka murarye muri menge amafranga arabashiraho abo nabateka mutwe iyo bamaze kuyagwiza bigira AMERIKA bakigurira inzu kunyanja
Musubize24.09.2012 saa 10:56
uwantege
Niba ibyo byo Gusaka byaraturutse K'Uwiteka ni amahoro kandi niba ari ibyo bashatse gukora Umwuka w'Imana akabibemerera ni Amahoro nabyo ariko niba ari inama bigiriye ntibabaze umusumbabyose ko abyemeye niho hari ikibazo gikomeye kandi gikomeye cyane.Njye numva haramutse haje n'umukuru w'igihugu kuhasengera abantu basatswe njye ndumva nta kibazo kuko President aba ashakisha n'abantu benshi niyo mpamvu ahantu hose abapresidents bagiye habanza kugera abashinzwe umutekano cyangwa se turamutse turi mu bihe bibi abiyahuzi bagatera mu gihugu.Rwose abanyarwanda ni abana beza,barakundana kandi bubaha Imana.birashoboka ko hari abibwa nk'amasakoshi na phn or n'ibindi mu Nsengero,ibyo abantu bagoma kuba hafi y'ibyo bazanye,naho ubundi gusaka bene uko ntaho nigeze mbyumva munsengero aho nabereye mwitonde rero niba bitaraturutse ku Mana mufite ibibazo or niba Uwiteka atarabibemereye.let us pray 4 each other.Much luv to all Rwandese.God bless u
Musubize24.09.2012 saa 09:12
nEZA
Ijambo ry'Imana riravuga ngo abashaka ubwiza icyubahiro no kudapha babishakishe gukora ibyiza. Niba asaka abantu kubera ubwoba, ntabwo ikizera Imana. Ngo aho abana b'Imana bari baje gushengerera Imana satani nawe yazanye nabo, none se imana yigeze imusaka cyangwa ngo imwirukane ? Yesu yashizeho itorero kuba ibitaro by'abanyabyaha aho abanyabyaha binjirana ibyaha bakazahakirira. ikigaragara nuko adashaka abanyabyaha mu rusengero rwe niba ntabanyabyaha barimo, n'imana ntayirimo kuko Yesu yaje kubera abo banyabyaha naho niba iryo torero ritoranya rikanakoresha gusaka abinjira mukwiye gufunga mukijyira mu ijuru niho batemera abanyabyaho. Icyo uyu mugabo n'idini rye bakora ni ibintu yesu yanga gusa. Power Prestige and Prosperity ibyo n'ibyisi niyo logic niyo kwa satani ntabwo iva ku mana
24.09.2012 saa 22:33
jc
ariko kuki abantu turwanya ibyiza ! uyu mu tipe ndumva ari urukundo ndetse no kurinda intama/ihene ayoboye ndumva nta shida. muzgere ikampala, cg muri middle east or most parts in USA, you have to go under security checks kandi ujya gusenga Imana. ese bitwaye iki ? uyu mugabo ndumvi muzima kabisa ahubwo ni mundangire aho eglise ye iherereye nzayiyoboke ninza ikigali kuko umutekano wange uzaba usesuyee
Musubize24.09.2012 saa 08:00
kali
abakuristu nimwihangane birakomeye kubyunva ariko ibihe nibibi ,umutekano ni ngombwa regardless of any place. bishop imana ikongere umugisha.
Musubize24.09.2012 saa 07:22
tito
Jyewe numva ntakibazo gusaka abinjiye murusengero nikimwe nogusaka abagiye mwisoko nomuri Bank, kuko hose n'ahantu hajya abantu benshi batandukanye, bibiliya ivugako ntabwo twahawe umwuka w'ubwoba ahubwo twahawe uwo kumenya ndetse nokwirinda,urumva rero usibye nokuba ari abakristu n'abanyarwanda ubwo rero umutekano w'abanyarwanda urakenewe hose,abicanye bose murwanda baguye munsengero kandi nabo basengaga imana nk'iyo ucc isenga. so keep it up Bishop ahubwo wongereho n'abandi. murakoze
Musubize24.09.2012 saa 03:44
winnie
Ariko jyewe uwo bishop aransekeje..... ngo haza abantu benshi ngo niyompamvu bagomba gusakwa !!! ahaaaa. ubwose niwe ufite abantu benshi gusumba andi matorero yo muri kigali ko tutajya tuhabona izo security companies zisaka abantu. Ubwo azi abantu basengera za St Michel, za Zion za Restoration church nahandi nahandi ??? No mumisigiti hirya no hino....ahubwo uwo uzanye agashya...ntiwasanga muri iyo company afite share....ariko niba ntakindi kibyihishe inyuma Imana ikomeze kubana nawe.
Musubize24.09.2012 saa 02:57
seif
Ariko jye numva kwerekana icyangombwa nawe uziko ntakibazo uteza ntacyo byatwara, n'ikintu gikorwa n'abantu basobanutse ntabwo abaza munsengero bose ariko bakijijwe,kandi ikindi bibiliya itubwira ko tutahawe umwuka w'ubwoba ahubwo twahawe uwo kumenya nokwirinda, ubwose niba imana irinda abanyarwanda biciwe munsengero murwanda bangana iki ???????? ntabwo basengaga imana imwe se n'iyo ucc basenga ?? ahubwo n'ashaka azashireho n'abandi abo nibake umutekano w'abanyarwanda urakenewe, usibye kuba ari abakristu n'abanyarwanda, Bishop keep it up...
Musubize24.09.2012 saa 02:43
me
Ahubwo se uyu murumva atarishingiye iduka bishop nyirishop ! Ishop imwe ni iye indi yayihaye madame we ngo abe ari we uyimanaginga ! Iyo ufite imari nkiyi rero ugomba kuyishakira imbunda zo kuyirinda ukanarinda hari uwashaka kwegura umutwe akurwanya mubo muba muri gusengana !! Buriya se iyo muri ADEPR bakigira abarinzi, wa mu pasiteri wavuyeyo ntiyari kujya abakoresha agakanga abo batavugaga rumwe ! Aya madini anyibukije bimwe byo kwa Masasu aho we na madame we ari abakuru b'amatorero. Izi ni za Nakumatt z'ubundi bwoko.
Musubize24.09.2012 saa 01:58
mushyitsi
jYEWE NDUMVA GUSAKWA NTAKIBAZO KD SUKUTEMERA IMANA AHUBWO BIRAKWIYE MUGIHE NKIKI. PASTEUR NIBYO UKUNDA ABAKIRISTO IMANA IGUHE UMUGISHA.UZANGA GUSAKWA AZABA AFITE IKIMUGENZA.
Musubize24.09.2012 saa 01:51
enkunziza
Uwiteka atabaye maso abarinzi babera maso ubusa
Musubize24.09.2012 saa 01:35
mukamugengeni Keke
ariko abantu mwabaye mute koko ,nsomye comments zose nunva ndababaye nkurikije uko nzi uyu mu pasteur rwose nu mukozi wimana nabitangira nu buhamya,rero kubona agize umutima wo guheba ayo mafaranga aha iyo societe ya securite kugira ngo ntihagire ibibazo byavuka ayo mafaranga yakayashize mu mufuka we hari nabandi batayikura ngo babikore birababaje uko mwese mu mufashe,muri america haru muntu uherutse kwinjira murusengyero arasa abantu barapfa,abandi barakomereka none se mugyira ngo imana yarisinziriye,amahirwe nabatarapfuye bakijijwe nuko hari abana hanze bakiruka bababwira ko haru muntu urikurasa bamwe babona guhunga,icya ntangaje nuko mwiyibagiza abantu batwikiye mu masengero mu rwanda banga na bate,ko mubona ko imana iba mu masengero gusa ?ko mwamupinzee reka muzasabe abasirikare bose bave ku burinzi bitahe maze turebe ko mutakoma induru,imana se izaba yimutse,nti mukigire aba crhitso oooo birenze imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe
Musubize23.09.2012 saa 23:20
mami
!!!!!NONE SE UBUNDI UZA MU NZU YITIRIWE IZINA RYIMANA AKABA YUMVA KO BAMUSATSE ATABYEMERA URUMVA ABA AGENZWA NO GUSENGA GUSA CG ?????KUKI SE PROTOCAL ZO MU NSENGERO MUTAZIVUGAHO NIBA ARI INZU Y'IMANA BURI WESE NTIYAVUGA AKANAKORA IBYO ABONYE ?? IRIYA NI GAHUNDA Y'URUSENGERO KUKO ABAZIMA SIBO BAKENERA UMUGANGA AHUBWO ABARWAYI NIBO BAKENERA UMUGANGA BITYO RERO ABANTU BARI MU RUSENGERO BOSE SIKO BABA BAKIJIJWE BISOBANUYE KO HABONEKAMO n'ABAJURA CG ABAFITE MISSIONS ZITANDUKANYE KUBA HAJYAHO UBURINZI RERO BIRIMO INGINGO NYINSHI 1)Nko guha agaciro abari mu rusengero,2)Gukumira icyaha mbere yuko kiba,3)Gucunga umutekano w'iby'abaje gusenga (CARS
Musubize23.09.2012 saa 17:50
Tom
Iri ni iShop nkaba Bishop ! None se ahubwo mwabonye he aho bishop ayobora itorero rimwe, umugore we akayobora irindi uretse kwa Masasu no kuri uwo nyirishop ngo ni bishop !!! Inzego zishinzwe umutekano zimube hafi ashobora kuba ari umwe muri bya Bigarasha byateraga grenades akaba azi ko hatahiwe insengero !! ariko rero nkuko babivuze hasi aha, utarinzwe na mwenyeziMungu imbunda ntacyo zamumarira. ararushywa nubusa cyangwa wasanga afite shares muri iyo company irinda umutekano !!!!!!
Musubize23.09.2012 saa 14:11
mushyitsi
Ibyo ntacyo byari bitwaye Mushyitsi bose birashoboka ko Imana yabakoresha ndetse n'abana bakaba bayobora Itorero,ahubwo tugarukye kugusaka.Bagenzi dukwiriye kujya twemera ibintu ariko bifite impamvu nyakuri,Bishop gusa abaza gusenga ndabyemera peee !ariko wibyitirira Bibiliya,ahubwo ahogusoma yobu yudusomera ahavuga ngo iby'Imana mujye mubiha Imana ibya Kayizari mubihe Kayiza.Abantu baza gusenga Imana nibyo ariko ugomba kwereka Leta ko unabacungiye umutekano,kuko uramutse uhungabenye urabizi kutavuga ngo Imana ntiyigeze ibinyereka ndetse nogusenga biba bigiye kuruhande.Rero mugye mukora ibintu kumpamvu z'Imana mubivuge nimubikora kumpamvu za Leta nabwo byekubatera ipfunwe mubivuge kuko Leta tugomba kuyifasha kugera kunshingano !!!!Amen.
24.09.2012 saa 03:52
Uwanyu Janvier
ntabu paster bwawev rwose.
Musubize23.09.2012 saa 12:37
ll
nyakubaha bwana pasteur mubyukuri mwavumbuye nfite imyaka myinshi nabera nibwo ibingibi nabyumva......nyakubahwa wemera imbaraga z,abantu kuruta imbaraga z,IMANA .witondere ibyo urigukora genzura muri BIBLE kuko twebwe twemerahanditse ngo.....uwaba yarabisomye yansubiza. murakoze ntegereje igisubizo cyanyu cyiza !
Musubize23.09.2012 saa 03:18
apape
utabara abasha no kurinda Boshop uyu nave mubyubahiro ayoboke iy,amavi nimba kdi yaba yarasomye muri yobu neza,Yobu ntiyitabaje izindi mbaraga mukaga ke kose uretse gutabaza no kwizera Imana, ijambo namufashisha azasome Yeremiya 33:3
Musubize22.09.2012 saa 14:06
A.N
turi mu bihe bya nyuma kandi mwibuke ko Yesu yasize avuze ngo abavuga mwami mwami bose sibo bana b'Imana, kandi ikindi ibi bigombo kubaho ngo bisohoze ubuhanuzi kandi nta handi bizabera ni mu bitwa ko bavuga Yesu ! buri wese akwiye kwisengera akarinda umutima we naho ubundi tuzabona byinshi birenze ibi.
Musubize22.09.2012 saa 13:44
Mukristo
Erega hari icyo nabwira abasenga. iminsi turimo iragoye kandi uretse ibyo gusaka muzi neza ko hari ibyo bibiliya ivuga bamwe bakifuza kuzapfa batabibonye cyane cyane iby'imperuka n'umubabaro uzaba uriho. none se kuvuga ko aba bantu badasenga ngo Imana yakabahishuliye ibizaba muyobewe abanyabinyoma biyita abahanuzi buzuye mu madini ? inyungu bwite zashyizwe imbere kwikorera umusaraba wa Kristo no kwiyanga mbere yo kumukurikira iryo jambo rihemuye benshi barananiwe. Ni mureke uyu muyobozi naba na we afite urkundo rwo kurindwa kw'abantu no kutemera igitutsi cyajya kw'itorero kandi mutekereze abantu 5000. buriya Imana yabyemeye ifite icyo ishaka kutwigisha ni tutakimenya ubu tuzakimenya hirya y'aha. ibi bihe byanyemeje ko itorero ry'ukuri riri mw'ibanga kandi abarebera Imana mw'ishusho y'idini iyo ariyo yose ndabasabira bari kure, bitanavuze ko umuntu yajya mu rituka Imana.
Musubize22.09.2012 saa 13:02
Rukaragata
Abdulkarim akiri MInistri yigeze kujya gusengera ku musigiti uri munsi ya MINEDUC, abasirikare bamurinda binjiramo. Uwari uyoboye uko gusari, yarabirebye aramubwira ati niba utarinzwe na Mwenyezi Mungu ntabwo imbunda ari zo zizakurinda. Nanjye nti ntyo.
Musubize22.09.2012 saa 07:30
Negro
Uvuze neza cyane. Imana niyo murinzi wukuri.
23.09.2012 saa 04:39
Uwase
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!