IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire ryasubitswe


Yanditswe kuya 29-06-2012 - Saa 14:30' na Olivier MUHIRWA

Mugihe byari byitsezwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2012, aribwo urubanza rwa Ingabire Victoire rwari gusomwa, si byabaye ahubwo urubanza rwasubitswe, isomwa ryarwo ryimurirwa ku itariki ya 07 Nzeli muri uyu mwaka i saa tanu z’amanywa.

Mu gutangaza impamvu z’isubikwa ry’urubanza Perezida w’Inteko y’Abacamanza baburanisha uru rubanza Ruliza Alice yatangaje ko urubanza rwa Ingabire Umuhoza rusubitswe, kuko Urukiko rutararangiza gusuzuma neza ibyaha byose Ingabire arengwa ndetse n’ibimenyetso ku mpanze z’Ubushinjacyaha n’ibimenyetso byatanzwe n’urengwa ndetse n’abunganizi be.

Ingabire umaze imyaka ibiri afunzw,e aregwa ibyaha birimo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri.

IBITEKEREZO
Ariko Cyusa nawe Gisa Mwaba mwarageze mu ishuri cyangwa murusengero ngo mumenye Imana Cyangwa ngo mumenye kubeshya uburyo ari icyaha nokubeshyerwa uburyo biryana ??ishuri se ryaba ryarabigishije kurenganya no kurenganura ?ntaho mutaniye nabacamanza bicara amezi n'amezi bigiza nkana muri uru rwanda aho wajya hose ntimuteze gusibanganya ko umututsi yishwe arenganywa n'umuhutu ndetse ntimuzasibanganyako umuhutu nawe yishwe azira ubusa Reba comments MIMI yanditse urumuntu w'umugabo nubwo ahenshi wahibagiwe ese jya kukibuye ubaze abantu nbaguye Congo nil ari bangahe bazize iki ?ariko sha ntimugashake kwerekana kohapfuye abatutsi gusa nkaho abahutu bapfuye ari ibimonyo nabo bari abantu kandi baremwe n'Imana imwe nkiyaremye abatutsi Ingabire rero mwimuhora ubusa kuko yavuze ukuri kandi guca muziko ntigushya Natwe turababaye ntimukatubyine k'umubyimba intimba twe irenze iyanyu kuko ntaho tuvugira.
Musubize2.07.2012 saa 02:08
Muneza
nuvuga ko mu Rwanda hari ubutabera,uraba uri umubeshyi . niwimbwira ko hari demukarasi uraba urota. nutekereza ko ikibazo cy'amoko fpr yagikemuye uraba utagira gushishoza. niwimbwira ko ingabire ateze kubona ubutabera uraba utazi neza uko fpr ikora.
Musubize2.07.2012 saa 01:32
Alufa chlistine
Banyarwanda bavandimwe, inkuru nkiyi tujye tuyisoma nta marangamutima arimo, Kuko aho uyu mubyeyi afungiye buri wese ashobora kugira ibyago akahajya ; gusa turebe twibaze ku byerekeye ubucamanza bwacu, ese bukorera mu mucyo ? Ingabire arengana cg atarengana,imikorere y'urukiko irakemangwa, kuko iyo urubanza rugomba gusomwa, abari ari ugutanga umwanzuro hakurijwe ubuhamya bwatanzwe, none NGO hari ibitarigwaho, namwe mwibaze ! Ese ibi nibyo byo kwiha agaciro ? Amahanga aratureba. Ikindi kigaragara muri comments nuko abanyarwanda tutari twamenya aho Tuva naho twerekeza, abashaka guhishira ikibazo cy'amoko bagombye kumva ko ahubwo dukwiye kwemera buri wese iki ateye nuko yaremwe, umuhutu, umututsi, umutwa bakubahana bakabana mu mahoro. Nkuko muri afrika yepfo umwirabura n'umuzungu babanye ; naho ubundi bikomeje gutya, dushobora gusubira inyuma. N.B : nyabu, ntimunyongere igitekerezo
Musubize1er.07.2012 saa 07:33
Rubashamutelezim
Libéré la quelle rentre voir ces enfants mais quelle n'oublier pas ce quelle a fait demande pardon c'est une bonne chose mais il faut quelle comprenne que le Rwanda a change il y a plus de Hutu de Tutsi de Twa quelle rentre et fait ça vie avec c'est enfants la politique c'est pas sont domaine c'est une maman c'est enfants sont maris ont besoins d'elle je demande quelle soit libéré pour raison humanitaire peut être un jour elle comprendras que nous somme pas comme eux.
Musubize30.06.2012 saa 18:28
patrick
SO Mugabanye kwivanga mukazi kubutabera.
Musubize30.06.2012 saa 16:10
N5
Ihangane shaa INGABIRE kuko Imana irenganura abarengana bose. Niba urengana izakurenganura kandi niba ibyo uregwa ari ukuri izagucira uruhwanye ni ibyo wakoze. Abavuga bo nibaceceke kuko ingoma zose ziigira abo zica n ;abo zikiza buriya hari abagomba gukirira kuri INGABIRE. Yewe mwaaa ! Wibuka ibyo wize mu mategeko ? Niba ubyibuka se wakoze icyo ugomba gukora utitaye kuri internal and external force
Musubize30.06.2012 saa 11:41
ggggg
mana tube hafi utabare u rwanda n'abanyarwanda
Musubize30.06.2012 saa 11:21
mariya
ibyo byose ko mubivuga ngo na'karengane mushingira kuki ? uriya s'umunyaporitiki ahubwo impamyabumenyi y'ubucungamari afite nayijyane mubucuruzi areke kwivanga mubya poritike ntabyazi. iyo aza neza akaza yisabira akazi muri bank z'abaturage ko ariho yashobora gukora ariko se umutungo wigihugu wo ntiwari kuhagendera ra ?ngo habaye ho jenocide ebyeri harya ? azi se abapfaga abo aribo ?arabazi ? ni jenocide se yakorewe abaki ? turinze tugira abantu batagira iyo baba,impfubyi,abapfakazi byose byatewe n'iki mada ?bakwiye kugukatira burundu ukazavamo waramenye ibyabaye murwanda mugihe cya jenocide ibyo ari byo.uburoko bwiza.
Musubize30.06.2012 saa 08:23
m.j.d
Mimi ,aho uganisha ndahumva : Ni ukutubwira ko habaye genocide yakorewe abahutu kugirango bihwaniremo maze bihinduke ko abanyarwanda bose bahemukiranye, bicanye , barwanye nk'uko Ngirumpatse Mathieu yajyaga avuga ngo ni ''abasore b'abahutu barwanye n'ab'abatutsi'' ; mbese byibagize ubugome n'ubuhemu bitagira urugero byagizwe n'abishe abatutsi. Ni mu gihe kandi, no kuri abo bagome ibyo bakoze ntibibura kubatera ipfunwe n'ikimwaro aho bari hose n'ubwo ndetse benshi muribo n'ubu babonye umwanya bahita bongera kwica. Ihangane rero kuko aho guhunga ukuri ukuzi, wagombye kwibaza icyo abantu bapanze uwo'' mushinga'' bumvaga bazunguka. Naho ibyerekeye 80%, urashaka kuvuga se ko miliyoni z'abantu zagize uruhare mu kwica abatutsi zari mu kuri kuko zari ''nyamwinshi" ? Si ikibazo cya statistics hano, ahubwo nimwemere ibyo mwakoze mwivanemo n'umutima wa kinyamaswa naho ibya double genocide byo ntabyo muteze kubona byemewe. Igitangaza nuko urwango murwerekeza ku babatesheje bake mu bagombaga kurimburwa bakanabatsinda ku rugamba bityo mugatakaza igihugu mwari mwaragize icyanyu mwenyine( ari nacyo mu by'ukuri kibababaza kurusha ibindi, ari nayo mpamvu byananiye abantu nka Ingabire kwakira ko u Rwanda rudashobora kuba urwa ''rubanda nyamwinshi '' gusa) aho kwibaza iki kibazo cyoroshye : kuki mutabaza abashyize imbere urwango, abapanze kwica no kumenesha abatutsi ko aribo batumye mwamburwa ubutegetsi mwari mwihariye mwenyine ????
Musubize30.06.2012 saa 06:40
Ringo
ibyo byose ko mubivuga ngo na'karengane mushingira kuki ? uriya s'umunyaporitiki ahubwo impamyabumenyi y'ubucungamari afite nayijyane mubucuruzi areke kwivanga mubya poritike ntabyazi. iyo aza neza akaza yisabira akazi muri bank z'abaturage ko ariho yashobora gukora ariko se umutungo wigihugu wo ntiwari kuhagendera ra ?ngo habaye ho jenocide ebyeri harya ? azi se abapfaga abo aribo ?arabazi ? ni jenocide se yakorewe abaki ? turinze tugira abantu batagira iyo baba,impfubyi,abapfakazi byose byatewe n'iki mada ?bakwiye kugukatira burundu ukazavamo waramenye ibyabaye murwanda mugihe cya jenocide ibyo ari byo.uburoko bwiza.
Musubize30.06.2012 saa 05:22
m.j.d
gutekinika.com, ibyo muvuga byose muritera igihe kuko ingoma zose burya zirasa, nta nimwe ikunda opposition, nawe aramutse abonye ubutegetsi yakora nk’ibyo barimo kumuhorera, gutyo gutyooooooooooooo…..
Musubize30.06.2012 saa 03:33
ivubi
Cyakoze abanyarwanda basigaye bareba kure. Ariko leta nayo niyikubite agashyi kuko niba 80% byabatanze comments zose usanga bemeza ko ingabire arengana hari icyo bivuze kuko nubundi ibyo yavuze ntawe utabivuga afita uruvugiro kuko ni ukuri kwambaye ubusa nubwo ntaho umuntu yabaza. Kuvuga ko abahutu bapfuye kandi nabo benshi ntibkuraho ko genocide yabaye. Ngaho niba wumva nkubeshya uzajye ngororero, nyakabanda, gisenyi yose ,ruhengeri yose, nahadi uzamenya abanyarwanda bacyanamye kugasozi. Ikibabaza ni uko bamwe bihanukira ngo babonye imibiri mishya yabazize genocide byahi byo kajya. gusa hatagizwe igihinduka mu myumvira yabanyarwanda nagahunda zo gushyingura abantu bose mucyubahiro no kwibuka inzira karengane zose rwose iki gihu baraba bakyohera kumuteremuko kuko nabandi babuze ababo barananiwe kwihangana kurashize ngo nabo ababo bahabwe agaciro.
Musubize30.06.2012 saa 02:00
mimi
Uyu mugore yazize kutagira ubwenge yishinga inyungu z'abazungu.Buri gihe ukuri kose ntukuvuga wangu hari igihe ugira ibyo wirengagiza bitewe n'ibihe urimo,uwo utunga agatoki,...Faustin
Musubize30.06.2012 saa 01:41
######
SEMINEGA uri umuntu w'umugabo pe !!!!!! Ariko abantu nka ba karaha ubanza bazi ko batagerwaho. ese mama bari mu kirwa ?
Musubize30.06.2012 saa 00:38
cyabingo
Rulisa we rekura undimwana di ! Va mubya politiki ubaze umutima nama wawe wiherereye hanyuma ufate amaziukarabe uti Victoire igendere urarengana itahire amaraso yawe ntazambarweho ! Ikureho uwo mwaku dore uracyari muto kandi uzi ubwenge n amategeko ! Iheshe agaciro n icyubahiro ! Kuba yaravuzeko n abahutu bapfuye bakwiye kwibukwa bikagira abo bibabaza nta tegeko ryishwe kuko nibyo nabo barapfuye kubibuka nta cyaha ! Urakoze kunyumva ndakwizeye !
Musubize29.06.2012 saa 21:56
Seminega fulgence
Koko umugabombwa asekimbohe !!! Victoire INGABIRE ihangane , u Rwanda rwose rulibaza icyo uzira ! Kandi turagushyigikiye tuli benshi ! Umuntu wese ukunda kuvugisha ukuli niyo wamwereka inkota ntatinya kukubwiza ukuli ! Abahutu,n abatutsi bazi ibyabaye mu Rwanda neza barikwibaza niba koko uzira ko wagiye kunamira abanyarwanda bazize genocide ukavugako hari n abahutu bayizize kandi bakwiye nabo kwibukwa ?!!! Ibyo se ninde utabivuga ! Ko ari ukuri muragirango tubigenze gute ? Abatutsi barishwe barengana, birazwi rwose, aliko hari n abahutu babiguyemo batari bashyigikiye ubwo bwicanyi ! Kubibuka harimo cyahaki ! Ingengasi irihe ??? Ukuli ni ukuli gukanga abantu ngobaceceke ntabwo ari igisubizo ! Muba mushaka ko bavugira mu matamatama cg bahigime gusa ! Nibabona ugiye bakumame !! Ukuli kurubaka ! Nimureke abantu bavuge .INGABIRE ntacyacye ! Mbona kandi Azavamo umuyobozi mwiza cyera !! Yabaga abanyepolitiki bose bacaga muli gereza imyaka 5 , bajya bafata ibyemezo badahubutse !! Kuko benshi bahubuka !!! Sibyo ?
ndumiwe
Musubize29.06.2012 saa 13:55
songorare
KARAHA we Iminsi n'imitindi nyabusa nawe harumwe bazakuraha bakaguta kuwa kajwiga ntampamvu yo kuvugira kunzirakarengane,kandi burya mubikurura umujinya w'Imana vuba nibene nkibi Imana ya njye Allah ibere maso urwanda kuko nta gihugu kironka umugisha gikora nkibi.
Musubize29.06.2012 saa 13:49
Tangihumure
Birababaje kuba mu Rwanda hakibazwa umuntu nkawe wiyise karaha. Abantu nkawe ntabwo bazatuma dutera i mbere. Nta na kimwe amateka akwigisha.
Musubize29.06.2012 saa 12:37
Cyusa
@Benito,ntawumugaraguza agati,@karaha ntantare ihari yokumukacanga, ahubwo Ingabire afitanye ibibazo n'Amategeko,ubuniyo arimo kugira ibyo amuryoza.Nifuzako bikwiye kujya bibera nabandi urugyero ko ntamuntu ukwiye kugya akinisha ubuzima bw'Igihugu.Right ?
Musubize29.06.2012 saa 12:34
GISA
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!