IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Iyo ubutabera mpuzamahanga bugeze muri Afurika ntawabutandukanya na politiki - Kagame


Yanditswe kuya 4-10-2012 - Saa 10:03' na Elisée Mpirwa

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2012-2013 kuri uyu wa Kane ku itariki ya 4 Ukwakira, yishimira ibyagezweho mu mwaka ushize, ananenga ubutabera mpuzamahanga bubangamira Afurika mu iterambere.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse cyane ku butabera mpuzamahanga budahwema kwibasira Afurika avuga ko butera imbere bushaka kugena uko ibihugu by’Afurika bibaho.

Yagize ati “Ubutabera mpuzamahanga iyo bugeze muri Afurika, no mu Rwanda ntabwo wamenya niba ari ubutabera cyangwa ari politiki. Ubutabera n’ubucamanza mpuzamahanga butera imbere bugena uko ibihugu by’Afurika bikwiriye kubaho. Bumva bayobora Abanyafurika aho bashaka bakoresheje ubutabera n’inkunga.”

Perezida Kagame avuga ko ubwo butabera bwabo babujyana aho bafite inyungu, nko mu bibazo ubu biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “U Rwanda ntirukiri Rwanda-Urundi, Congo Belge. Abateye ibibazo byo muri Congo baragenda bakavuga ngo ntibazi impamvu hari abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu kandi ari bo babajyanyeyo.”

Yongeyeho ati “Iyo nkurikije ibibazo u Rwanda rumazemo iminsi, mbura ibisobanuro. Abambwira ngo mvuge ijambo rimwe uriya mutwe uhagarike ibikorwa byawo, igihe nikigera ngo mbivuge nzabanza namagane abatumye M23 ibabo.”

Ibyagezweho mu mwaka ushize ni ibyo gushimwa

Perezida Paul Kagame yashimye ibyagezweho mu mwaka ushize w’ubucamanza, atangaza ko ari umwanya wo kugeza ku Banyarwanda gahunda z’inkiko muri rusange, anashishikariza buri muturarwanda kuzigana kugira ngo zibakemurire ibibazo uko bikwiye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Rugege Sam yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza ibyo inkiko zagezeho mu mwaka ushize, anagaragaza n’ibitaragenze neza.

Umwaka w’ubucamanza wa 2011-2012 wagaragayemo ubwiyongere bw’imanza ku buryo hiyongereyeho imanza zigera ku 10,000.

Mu mwaka w’ubucamanza urangiye, imanza zirenga ibihumbi 80 ni zo zaburanishijwe mu nkiko zitandukanye mu gihugu hose.

Prof. Rugege yagaragaje ko icyo kwishishimira kindi, ari uko ubu Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye uburyo bwo kubika amadosiye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo mu nkiko zose bizifasha mu kwihutisha imanza no kwirinda ibyaha bya ruswa.

Umwaka w’Ubucamanza urangiye, wanagaragayemo bwa mbere iyoherezwa mu Rwanda ry’amadosiye y’abashinjwa Jenoside.

Hashyizweho icyumba cy’Urukiko Rukuru gishinzwe kuburanisha imanza mpuzamahanga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwatangiye kohereza aba mbere kuburanishirizwa mu Rwanda, aho Uwinkindi Jean yabimburiye abandi.

Guhera mu mwaka wa 2004, abacamanza 35 ni bo bagaragayeho guteshuka ku nshingano zabo, kandi bose barahanwe. Ubu igishimishije abateshuka ku nshingano baragabanutse ku buryo mu mwaka ushize hagaragaye batatu.

N’ubwo hakiri intabwe ndende ngo ubucamanza bwo mu Rwanda buce mu mucyo, ngo hari icyizere ko umunsi umwe bizagera ku rwego rushimishije dore ko ubu bakiri hagati ya 70 na 80% by’imanza zica mu mucyo.

U Rwanda ku mwanya wa 25 ku Isi mu kugira ubucamanza bwigenga

Prof. Rugege yavuze ko raporo ya Global Competitiveness iheruka, u Rwanda mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba rwaje ku mwanya wa hafi, kuko ruri ku mwanya wa 25 ku Isi mu kugira ubucamanza bwigenga.

Bamwe mu bayobozi bashya barahiye

Uyu muhango wari ukubiyemo ibice bibiri aho habanje kwakira indahiro za bamwe mu bayobozi bashya mu nzego zitandukanye, nyuma hatangizwa umwaka mushya w’ubucamanza, hanarebwa ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2011-2012..

Indahiro yakiriwe bwa mbere ni iya Depite Mukakarangwa Clothilde winjiye mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, akaba asimbuye Nyakwigendera Shamakokera watabarutse ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka.

Hakurikiyeho kwakira indahiro ya Madamu Cyanzayire Aloysie ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru, awusimburaho Senateri Tito Rutaremara usigaye ari mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena.

Indi ndahiro yakiriwe ni iy’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Frank Kamanzi Mushyo wasimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Ceasar Kayizari.

Andi mafoto

Video y’ijambo rya Perezida Paul Kagame

Foto/Village Urugwiro

IBITEKEREZO
Abo bera rwose buriya bari babuze aho barigitirira !!
Musubize6.10.2012 saa 18:16
-
Kuba Perezida Kagame avuga ko ubwo butabera bwabo banyamahanga babujyana aho bafite inyungu nibyo kandintibyari bikwiye kumutangaza kuko ibyo abibayemo igihe kirekire. Kubirebana nuko U Rwanda rutakiri indagizo mu kiswe ( Rwanda-Urundi, Congo Belge)byo ahubwo yababwiye bike kuko abo banyamahanga bateshutse ku nshingano zabo zo kurinda ibihugu baragijwe ahubwo bakaryoherwa no kubitegeka ibyo bishakiye n'uburyo babishatse ngira ngo ari ryopfunwe ibyo bihugu bifite ariko bitazi uburyo byaryivura. Ibyo bibazo rero birasobanutse. Ntarugera François
Aba Rwandophone bo muri Congo ntabwo bigeze na rimwe basaba kuba abanyekongo. Congo yabituyeho hejuru, ibubakiraho, bagashakabuhake babakatiraho imipaka, babatandukanya n'ababo. "Ababirigi" rero nta kintu kizima bashoboraga kutuzanira nk'amacakubiri nk'ubukungu bwabo. Uko babayeho nabo hagati yaba Fulama na ba Walon, birigaragaza. Amatiku, umwiryane nibyo batuzaniye. Nta ukuraga icyo adafite.
6.10.2012 saa 16:07
kayiranga
Genda Ntawukuriryayo uzi kwirira feeling !
Musubize5.10.2012 saa 08:56
agaciro peace
Tuyisenge se we bamuhaye uwuhe mwanya cyangwa nawe umugore we yabonye umugati ?
Musubize5.10.2012 saa 08:53
######
Ariko ko nzi ko nta munyarwanda wo muri Leta yacu uracirirwa imanza n'ayo mahanga, Perezida Kagame buriya yavugiraga nde ko ntasobanukiwe ? Abasobanukiwe nyamuneka mumbwire.
Musubize5.10.2012 saa 08:39
Ruzigamanzi
Komera Muzehe ! Ndagukunda ntujya utinzamo, iyo uvuze uba uvuze kandi ntuca iyuma. Ibyo uvuga ni ukuri, nabo ibyo bavuga ni ukuri. Hari ibyo bavuga byinshi bitari byo kubera ko batazi neza reality uko umeze, ariko nsanga nawe Nyakubahwa hari ibyo ubanenga ariko tukirirwa duhura nabyo mu Rwanda. Wowe ntabwo wabimenya kuko udakenera kurenganurwa mu nkiko, ntiwabimenya kuko udatonda umurongo ku murenge cyangwa ngo ube wivuriza kuri mutuelle, cyangwa ngo ujye kubarisha imisoro kuri RRA cyangwa ngo Ivan akenere inkunga ya SFAR. Kubera ko ntawe urakuranduza imyaka mu murima cyangwa ngo agutemere urutoki kandi akaba nta n'uwakurega ingengabitekerezo agira ngo akugirire nabi, ibyo byose ntiwabimenya. Bityo rero Nyakubahwa, jya ubwira abanyamahanga ubakuruguture kuko burya barirata kandi baranadusuzugura, ariko nugera ku banyarwanda ugirire ibambe rubanda rugufi, hari benshi barurenganiramo kandi ababarengeye batabuze. Benshi mu bo mukorana barakubeshya, jya ufata akanya wigire mu baturage bakubwire nk'uko wajyaga ukunda kubikora. Ntitukikubona, ubu baratwihererana bakaducura bufuni na buhoro, ubu turi mu mazi abira Nyakubahwa... Dutabare. NKUNDA U RWANDA !
Musubize5.10.2012 saa 06:22
Nirere
Nirere we ko ubanza warenganiye muri uru Rwanda ? Nyamara Muzehe afite bamwe mu bamufasha b'inyangamugayo,wabagejejeho ikibazo cyawe ? ubwo se koko uzarengana mpaka Muzee aje kukurenganura ? Wakwegera inzego zbishinzwe kandi zirahari.
8.10.2012 saa 10:01
kbt
Utabyumva kimwe n'abanditse Comments hano nta mwanya afite kuri uru rubuga ? Ndakwemera nugahitisha !
Musubize5.10.2012 saa 05:58
beaugosse
bimaze kugaragarako mugabe na kadafi,bari bafite ukuri igihe cyose biyama abazungu...so rwose nanjye nemeranya na muzee wacu,agasuzuguro tukamagane,ahubwo twihesha agaciro,nubwo bitoroshye,ariko tuzabigeraho,nidukomeza inzora y'ubwiyunjye twatangiye,kandi pee twirinde amacenga hagati yacu twubake igihugu,cy'ibonamo buri munyarwanda n'abahunze cg abatavuga rumwe n'ubutegetsi twumvikane nabo,ahasigaye nitumara kuba umwe nk'abanyarwanda n'africa izatwigiraho,ubundi amahanga atwubahe,abure aho yamenera..rwose Mr president,ufite ukuri pee,kandi ukunda urwanda n'abanyarwanda,yewe n'africa..icyo nkisabira nukureba uko wakumvikana nabatavuga rumwe n'ubutegetsi,ari abo ba ngabire na ba mushayidi na ntaganda,nabo ba kayumba naba fdr mukareba ibyo basaba mwabona ntacyo byishe k'ubumwe n'umutekano w'igihugu,mukabyigira hamwe..ubundi igitego uzaba ugitsinze pee twekumera nkabamwe bavugaga ngo urwanda ni ruto,,cg ngo mu rwanda politiki ntawe utarimo kandi hari abarimo bakomanga..ubundi kugeza ubu bigaragara ko ari nyakubahwa kagame wagaragaje ubushake bwo kubaka igihugu no gukunda igihugu ke kugeza kuru uyu munota ntanze amanota niwe uza mbere.so mwifurije kugumya kureba kure akiyunga na bene se ibya abazungu tukabireka akagumya gukora amateka,y'igihugu cye nkuko yabitangiye....
Musubize5.10.2012 saa 04:34
bamwanga
TWIHESHE AGACIRO KANDI NTAMUNYARWANDA UKUNDA AGASUZUGURO ABOBERA BARIVANGA BAGAKABYA,KANDI UKURI KWABO SUKW'IMANA.ABACAMANZA BACU NABO BAJYE BATERA MURY'UMUKURU W'IGIHUGU HABEHO,SCIENCE ET CONSCIENCE TWAMAGANE TWESE RUSWA,NTETSE HABEHO NOKUTAYITANGA NO KUYAKIRA URETSE KO INZIRA IRACARINDENDE.
Musubize5.10.2012 saa 04:25
rukaleo@yahoo.fr
Speech : http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode
Musubize5.10.2012 saa 04:00
Rwanda
Twifuzaga ko mwadushiriraho ijambo ryose uko ryakabaye . Murakoze cyane kubikora
Musubize5.10.2012 saa 03:17
patriote
Komeza utere imbere Rwanda naho abanyamahanga batubeshyera bajye nabo bizuzuma.
Musubize5.10.2012 saa 03:12
mupenzi
erega dufite ubuyozi bwiza ntambpamvu zokudatera imbere kuko umuyobozi wacu akunda igihugu ndetse nabaturage bacyo ariko abandi bi bindi bihugu basahuriramwabo bazungu bigatuma babumvira rubyiruko duhaguruke twikorere dutere imbere kuko badufatira kubukene bakukoresha ibyo basha mubyiyi mushyireho politike ihamye yoguteza imbere urubyiruko maze ngomurebe ukuntu ruba ikiegereezo
Musubize5.10.2012 saa 03:10
karimba
Congo kuri bene madamu yabaye mwana waa..ninde ukuvuze ? Cira aha nikubite ! Ariko ye, izo mpuhwe babafitiye ra ! Reka twe twikomereze twirwaneho kuko n'ubundi imfashanyo iba ifite izindi conditions ! Kandi tuzabaho !
Musubize5.10.2012 saa 02:48
######
Our President tukurinyuma kunda ukuntu uvugisha ukuri nukuntu ukunda igihugu lyawe nabanyarwanda muri rusange.Yiba muri Africa twari dufite abayobozi nkawe Africa could raise and shine.May almighty GOD protect you always.Ukuri kuzahora arukuri viva our President viva Rwanda !!!!
Musubize5.10.2012 saa 01:59
jane
Nanjye ndamushyigikiye kuri iriya ngingo y'ubutabera mpuzamahanga. Ziriya nkiko ni izo kwamagana, uhereye ku rukorera Arusha.
Musubize5.10.2012 saa 01:53
Negro
Erega kugira umuturanyi mubi n'icyo kibazo gikomeye dufite. Ananirwa gukorera urugo rwe akakugondoza, utera imbere akagira ishyari agahora aguteranya n'abantu bose, yaba agira umwanda akawusukumira iwawe ; muri make RDC ni umusaraba wacu. Icyingenzi ni ugukora tugakomeza gutera imbere, tukabima amatwi, tugakomera ku gaciro kacu. H.E.God bless you so much much.
Musubize5.10.2012 saa 01:43
sagesse
Muraho, Thank you so much our President ni ukuri Africa ibaye ifite abandi bayobozi nkawe ntabwo Abazungu bakomeza kuyimenyera kuko bazi ko bakangisha inkunga ngo babone uko binjira muri politique yigihungu bagamije kuyihindura ariko iyo uberetse ko inkunga yabo itayobora politique y' Igihugu nibwo batangira ngo zirahagaritse nyamara twabacyiye amazi tubereka ko dufite icyo dushoboye ubu uwabareba mu mitima barenda nko guturika kubera AgDF yabanyarwanda twishyiriyeho. Africa oyeeeeeeeee, Songa mbere kabisa
Musubize5.10.2012 saa 01:34
Bambe Rally
sha akarengane ka cyanzayire kangana na Karugege kuko agasuzuguro asuzugura abakozi be surtout abanditsi gateye agahinda nzaba ndeba aho bajyana u Rwannda
Musubize5.10.2012 saa 01:04
musirimu lionel
Ndashimira muzehe wacu uburyo adahwema gukoresha imbaraga mukubaka igihugu cyacu ariko umusaza nareke dushobore dukemure kiriya kibazo cya kongo twifashirize m23 tubigishe agaciro gukunda igihugu demokarasi ubundi impunzi zitahe mubyazo naho m23 ntawutayishigikira irwanira ukuri.
Musubize5.10.2012 saa 00:52
cloude murenzi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!