IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kabarondo : Ubujura bugeze aho kwibwa ’ekuteri’ ziri mu matwi


Yanditswe kuya 15-10-2012 - Saa 10:28' na Emmanuel Kwizera

Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa ikibazo cy’ubujura bugeza n’aho bakura ekuteri (ecouteurs) mu matwi y’umuntu bakazitwarana na telefoni.

Uwitwa Dancilla wibwe mu ijoro ryo ku wa mbere ushize, ati “Umujura nka saa sita z’ijoro yaje mu cyumba cya Mama, avuyemo aza mu cy’iwanjye, atwara imyenda y’umwana na telefoni.”

Ikibazo cy’ubujura abatuye muri uyu murenge bavuga ko kimaze gufata indi ntera. Mazimpaka Grace, ni umwe mu batuye Kabarondo. Avuga ko bakekeranya ko aba babiba bashobora no kuba batera imiti, kuko hari umuntu baherutse kwiba telefoni na ekuteri zayo zari ziri mu matwi ye ari nijoro.

Ubu bujura bwiganjemo ubukorerwa mu ngo nijoro, nk’uko Alexis utuye mu Kagali ka Kabajwa akaba anashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Kagali ka Rusera abivuga. Ati “Baje ari nijoro bantwara igare rya siporo, telefoni, imiguro ibiri y’inkweto, basaka imfunguzo z’ibiro barazitwara, n’izo mu rugo barabijyana.”

Abaturage bavuga kandi ko ababiba ari nk’abishyize hamwe bakajya bakora uyu mwuga utaramara igihe kinini ukorwa, kuko ngo ibi bikorwa byakajije umurego mu byumweru nka bitatu biheruka muri Kabarondo.

IBITEKEREZO
Njye nasabaga ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba badufashe pe baduhe byibuza abasirikari bazaze bajye bakorerakabarondo kuko ubujura bwaho pe ntimubyumve ngo mukeke ko byoroshye abajura baho barakamejeje ikindi kdi porisi yaho ni bakeya usanga kuri patrol hari abaporisi bane kongeraho inkera gutabara Mathias yavuze hano hejuru ziba ziryamiye ku maduka !!!! ubwose abantu badatuye mu maduka bo bizacura iki ???? Plz abo bireba badufashe pe bakaze mobilization mu bahatuye bakore amarondo kdi banarebe ko byashoboka bongere abashinzwe umutekano, thanks Claude
Musubize16.10.2012 saa 05:59
Claude Muvunyi
Njye nasabaga ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba badufashe pe baduhe byibuza abasirikari bazaze bajye bakorerakabarondo kuko ubujura bwaho pe ntimubyumve ngo mukeke ko byoroshye abajura baho barakamejeje ikindi kdi porisi yaho ni bakeya usanga kuri patrol hari abaporisi bane kongeraho inkera gutabara Mathias yavuze hano hejuru ziba ziryamiye ku maduka !!!! ubwose abantu badatuye mu maduka bo bizacura iki ???? Plz abo bireba badufashe pe bakaze mobilization mu bahatuye bakore amarondo kdi banarebe ko byashoboka bongere abashinzwe umutekano, thanks Claude
Musubize16.10.2012 saa 05:58
Claude Muvunyi
Niba mubona bakora nk'ishyirahamwe namwe mukore iry'abarinzi kuko iby'irondo bigaragara ko nta kigenda. Uwo muzahura "muzamutume" kuri bagenzi be kuko niba hari ikintu njye ntajya nihanganira ni umujura : umuntu wese udakora, akumva yatungwa n'imitsi n'icyuya by'abandi nge nta mpuhwe. Abo nibo batubuza kujya mbere, nimugira uwo mucakira muzantumeho mbereke uko tumushyikiriza Polisi.
Musubize16.10.2012 saa 05:14
Mahoro Jack
Hmumuuu ! Ecouteur mu matwi gusa se,mwongereho ko baninjira munzu waraye uyifunze n'ingufuri bakakwiba wabyuka ugasanga haracyakinze
Musubize16.10.2012 saa 00:54
Murenzi
Yewe ibyakabarondo byo ni agahomamunwa hari abo bita inkera gutabara nibo ahanini bakora amarondo ariko ubasanga bicaye muri center biganirira guhera nka saa 7:00Pm kugeza murukerera barangiza bagatanga Repport ngo ibintu bimeze neza nyamara ibintu bicika. Uretse abo muvuze haruguru bibwe baherutse no kuza mu kagari ka cyabajwa biba ingo eshatu zikurikiranye , hamwe bahibye Television na Lecteur, ahandi biba umusore w'umucuruzi mu isoko rya kabarondo inkweto zose yari avuye kurangura yewe birasaba guhagurukira icyo kibazo kabisa
Musubize16.10.2012 saa 00:51
Mutuyemungu Mathias
ahhhh ntibyoroshye kuko I Rwamagana naho ntabwo ari shyashya !!! akazi kijoro turaza kukareka kuko ukajyaho wavayo ugasanga inzu iraguhamagara nzi aharenga hatatu bimaze kubaho mugihe kitarenze ukwezi. thx for sharing
Musubize15.10.2012 saa 23:25
wangu
cyangwa biba amasogisi umuntu yambaye bagasiga inkweto
Musubize15.10.2012 saa 12:35
h

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!