Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kuri uyu wa Gatanu yatangije amasomo yayo bwa mbere mu Rwanda ku rwego rw’icyiciro cya Gatatu cya Kamuza(masters). Uwo muhango wayobowe na ministiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, wasobanuye ko kuba iryo shuri rifunguye imiryango bizateza imbere ubukungu cyane ko ari ishuri ry’inzobere mu ikoranabuhanga.
Iyi Kaminuza itangije amasomo nyuma y’igihe gito ifunguye ishami ryayo mu Rwanda. Biteganijwe ko izatangirana n’abanyeshuli 26 ubwo izaba itangiye amasomo kuri uyu wa mbere.
Ministre w’uburezi Dr Vincent Biruta wayoboye uwo muhango yavuze ko iyo kaminuza izagira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Dr Biruta yagize ati « CMU ni ishuri rikuru rikomeye cyane muri Amerika mu birebana n’ikoranabuhanga, inyungu rero tubonamo si uguha abanyeshuri gusa si no kubafasha kwiga muri iri shuri, ahubwo kurigira mu Rwanda na EAC bizagira akamaro”.
Yakomeje avuga ko iri shuri ritazazana n’amasosiyete y’ikoranabuhanga kugira ngo abashe gukorana n’abanyeshuri.
Abanyeshuri bashimiye leta y’u Rwanda ingufu yashyize mu gutangiza iri shuri bavuga ko iyi ari indi ntambwe ndetse n’ikimenyetso cy’uko leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu bikorwa by’ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’igihugu. Umwe mu bazakurikira amasomo muri iryo shuli, Niyodusenga Jean Pierre yavuze ko kuryigamo bizamufasha kwihangira umurimo kandi ko bizanateza igihugu imbere.
Umuyobozi w’iryo shuri ,Professor Bruce Krogh yavuze icyo bifuza ari umubare munini w’abanyeshuri ndetse baturutse mu bindi bihugu by’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba. Prof Krogh yagize ati « Turifuza ko tugira umubaro munini w’abanyeshuri ndetse baturutse mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’ i Burasirazuba, kandi ibyo tumaze dukomeje kubivuganaho na ministeri y’uburezi turifuza ko habaho ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kumenya iri shuri. Ariko icyangombwa turashaka abanyeshuri. »
Carnergie Mellon, ni imwe muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze z’Amerika mu kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga. Mu mwaka ushize ryaje ku mwanya wa 12 muri kaminuza 50 zikomeye zigisha amasomo yikoranabuhanga. Abanyeshuri baziga igihe kingana n’amaze 16 bahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Inkuru ya Orinfor
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |