Nyuma y’ibiganiro Umuyobozi wa kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko imirimo yo kubaka ishuri ryisumbuye ku Kicukiro izatangira mu mezi ane ari imbere.
Nkurunziza Innocent, Umujyanama wa Minisitiri w’intebe, yabwiye abanyamakuru ko Umuyobozi wa kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma, Dr.Mike O’Neil yavuze ko hateganyijwe miliyoni zirindwi z’amadolari y’Amerika mu cyiciro cya mbere cyo gufungura Ishuli ry’ikitegererezo ryo muri Afurika yo hagati rizubakwa mu Rwanda, abanyeshuri bagatangira muri Nzeri 2015.
Dr Mike ngo yavuze ko hazagenda hongerwamo ubushobozi muri iryo shuri, rikazagera ku rwego rwa kaminuza.
Nkurunziza yavuze ko bazavugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ubutaka, ndetse no gushyiraho ishyirahamwe rizaba rishinzwe gucunga iryo shuli.
Mike avuga ko amwe mu masomo azajya atangirwa muri iryo shuli harimo ajyanye na siyansi nk’imibare, ubugenge n’ubutabire n’ayandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |