Nyuma y’aho uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndindabahizi Protais, ahagarikiwe by’agateganyo na komite nyobozi y’akarere kubera amakosa yamugaragayeho, harimo n’urugomo mu baturage, inama njyanama y’akarere yemeje iryo hagarikwa.
Protais Ndindabahizi, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kubera amakosa yamuvugwagagaho. Intandaro y’iki cyemezo ni ukuba yarakubise umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye ya Mubuga, ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa cumi 2012, bari hafi kwitegura umunsi mukuru w’abarimu. Yari amusanze mu kabari, baterana amagambo bivamo no kumukubita. Abaturage bemeza ko uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yakubiswe fer à beton. Banemeza ko atari uyu gusa uyu muyobozi yari akubise.
Nsanzabaganwa Emile, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Karongi, avuga ko uyu Ndindabahizi koko yasagariye umuturage, akaba yarafatiwe ibyemezo. Ngo njyanama yemeje igihano nyobozi yari yamufatiye.
Abajijwe ikiri gukorwa ubu usibye guhagarikwa ku mirimo ye, Nsanzabaganwa Emile, avuga ko n’inzegoz’umutekano ziri kubikurikirana.Ubu, uyu murenge, by’agateganyo, uyobowe na etat civil, nk’uko amategeko abiteganya.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO