IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Karongi : Itsinda C.S.J ryo muri milles Collines ryasuye urwibutso rwa Bisesero


Yanditswe kuya 12-06-2012 - Saa 08:24' na Kwizera Emmanuel

Ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2012, Club Sportif Des Jeunes Des Milles Collines (C.S.J 1,000 Collines) yasuye urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi, isobanurirwa amateka n’uburyo Abasesero birwanagaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tsinda rikorera imyitozo ngororamubiri itandukanye kuri Stade Amahoro mu Mujyi wa Kigali ahanini rigizwe n’urubyiruko, ryasuye urwibutso rwa Bisesero kugira ngo abarigize barusheho gusobanukirwa amwe mu mateka yaranze Abasesero mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bayikorerwaga.

Mu kiganiro na IGIHE, Mugabarigira Stanley ushinzwe urwibutso rwa Bisesero yatangaje ko Abasesero bari abantu bazi kwirwanaho, aho mu 1994 abari bakuru babwiye abakiri bato ko bagomba kuza bakirwanaho bitewe n’uko bumvaga ko abo bicanyi bari abantu bashakaga kuza kubiba amatungo yabo.

Gusa ngo bitewe n’uko Abasesero birwanagaho bakoreshaje amacumu n’amabuye, byatumye Abahukwamwo n’ibitero byashakaga kubica kuko ibyo bitero byakoreshaga imbunda bituma Abasesero bacika intege batangira kwihisha buri wese ukwe.

“Muri gahunda zacu za buri mwaka, muri 2012 twaje hano kugira ngo turebe tunasobanukirwe ibyahabereye, tunarushaho gufata ingamba nshya zubaka igihugu cyacu. Urwibutso rwa Bisesero rufite amateka yihariye kuko mu gihe cya Jenoside Abasesero bishyize hamwe kugira ngo bahashye interahamwe zashakaga kubica. Ibi rero n’ibindi twabwiwe tubashije kubivanamo isomo”. Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa C.S.J 1000 Collines Tuzamukunde Aimable.

Tuzamukunde yakomeje atangaza ko umukinnyi agomba guhora atekereza neza akitekerezaho, agatekereza kubo bakinana, akanatekereza ku byateza imbere igihugu cye.

Abagize uruhare mu kwica Abasesero, harimo bamwe mu bahoze ari abayobozi, bamwe mu bahoze ari abacuruzi bakomeye, bamwe mu baturage n’abandi.

Nyuma y’imyaka 18 Jenoside irangiye, abacitse ku icumu bo mu Bisesero, bari mu buzima busanzwe banagendana na gahunda za Leta ari nako bakora ibyabateza imbere biyubakira ejo hazaza.

Foto:Kwizera E.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!