Abagenzi bategera ahabigenewe mu mujyi wa Kigali baratangaza ko bifuza ko ibikorwa byo kubaka Gare byakwihutishwa, bakabasha kubona imodoka zerekeza mu byerekezo byose ziri hamwe, kubero ko ikibazo cy’ibura ry’ imodoka gikomeje kubagora mu masaha yo gutaha.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo baganiraga na IGIHE, bavuze ko imodoka zitaboneka uko babyifuza kandi harabayeho ubwumvikane na sosiyete zigera kuri enye zizajya zitwara abagenzi ziberekeza mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kigali.
Amakuru dukesha radiyo yigenga ikorera mu Mujyi wa Kigali mu kiganiro yagize ku kibazo cyo gutwara abagenzi kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga , abantu bagarutse ku bibazo byinshi bigaragara mu kubona imodoka, bifuza ko impande zombi ari Leta na sosiyete zitwara bantu zashyira imbaraga muri iki kibazo n’amasezerano yasinywe agakomeza kubahirizwa.
Abantu batari bake batangaje ko zimwe mu modoka zitwara abagenzi ziberekeza mu mirongo zigenewe gutwara mo abagenzi, rimwe na rimwe ngo zibageza mu nzira, ibi bigatuma abagenzi bongera gutega bakanagera aho bagiye bakerewe.
Bamwe mu bashoferi bavuga ko bifuza gukorera mu duce tumwe na tumwe tw’ umujyi wa Kigali ari uko imodoka nto zidahari ngo barwanire abagenzi, bityo ngo bakajya babona abagenzi bagarukana mu Mujyi. Hari n’abatangaje ko hari uduce tugoye kubona abagenzi bityo bagahitamo kwanga gukorera ku mirongo bahawe gutwaramo abagenzi.
Iki kibazo gikomeje guhangayikisha abagenzi mu gihe amasezerano yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yasinywe vuba aha adakurikijwe nk’uko byemejwe n’amategeko.
























TANGA IGITEKEREZO