Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Nyakanga 2012, muri Quartier Matheus, mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwagati habereye impanuka, aho umumorati yagonze umugore wagendaga n’amaguru ahita ajyanwa kwa muganga.
Nkuko ababinbonye babivuga, iyo mpanuka yatewe n’uko mwe mu Nkeragutabara (Sécurité moto, abo ni babandi bashinzwe kugenzura imikorere y’Abamotari), yaguye gitumo Umumotari ahagaze, uyu ahita yiruka bityo agonga umugenzi wigenderaga.
Uyu ni umwe mu babibonye, utarashatse ko izina rye ritangazwa, aravuga uko byagenze agira ati :’’ Ni kwa kundi Umumotari aparika, noneho bano bashinzwe umutekano bagahita baza bafata. Bamuguye gitumo ahita akata niho yagiriye ikibazo. Kandi aba bantu barabikunda, nanjye byambayeho hari uwari untwaye baramufata ndagwa. Aba bantu bagira amakosa bazanabibabwire uziko wanapfa.’’
Uyu nawe n’uwabibonye agira ati‘’Afite moto ifite icyapa, yambaye na jiret iriho inimero ni gute yabacika ? Moto ntiguruka mu kirere, igendera ku butaka. Inabacitse ntibaterefona Police igashakishwa ? Ariko njywewe angongeye umugore yambona. Nanjye yarangushije naramwubashye gusa. Ariko koko ubundi moto igenda ku butaka yabura gute ?’’
Muneza Egide, Perezida wa Koperative COTAMOGI (Coopérative de Taxi Moto de Giticyinyoni), yatangarije ati :’’Umutwe w’Inkeragutabara washyizweho n’inzego za Leta zemewe, ugamije kudufasha kubungabunga umutekano hagati y’Abamotari. Ufite akamaro. Ibyo byabaye ni kwa kundi haba umuntu wifitiye amaraso ahubuka, afite umutima mubi ku giti cye. Ibyo ntibigomba kwitirirwa Umutwe wose. Twe icyo dukora ni uguhora tubakangurira ko bagomba kurangwa n’umutimanama’’.
Akomeza avuga ko buri gihe iyo bakoranye inama nabo, babibakangurira. Kandi ubu bagiye kongera kuvugana n’abakuriye uwo mutwe ndetse n’amakoperative y’abamotari, kugira ngo iyo myitwarire yamaganwe.
Hagati aho umugore moto yagonze yahise ajyanwa kwa muganga. Nubwo nta gikomere kigaragara inyuma, ababibonye bo bemeza ko yababaye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |