IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kigali : Inyubako zegereye imihanda zahawe ibyapa biziranga


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 19:15' na James Habimana

Mu rwego rwo korohereza no gufasha abagenda Umujyi wa Kigali kutayoba, inzu yo ku muhanda yashyizweho ibyapa biyaranga bijyanye n’umuhanda zegeranye.

Ubusanzwe imihanda y’Umujyi wa Kigali yagiraga ibyapa biyiranga, urugero : KG bivuze Kigali Gasabo, KN bivuze Kigali Nyarugenge na KK bivuze Kigali Kicukiro, hagakurikiraho nomero y’umuhanda n’urwego uwo muhanda urimo. Urugero KN 1 RD, bivuze ko uri ku muhanda Kigali Nyarugenge nomero ya mbere, umuhanda munini. KN 27 ni ukuvuga ko inzu zose zifata kuri uyu muhanda ibyapa biziranga bizaba bifite nomero igaragaza umuhanda zubatseho.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi mihanda, ni nka Rd, ubarwa nk’umuhanda munini ushobora guhuza Umujyi wa Kigali, Intara n’ikibuga cy’indege.

Av : (Avenue) bivuze umuhanda muremure ariko uhuza indi mihanda iri munsi y’umuhanda munini twabonye haruguru.

St : (Street) Iki cyo ni ikimenyetso cy’ufatwa nk’umuhanda muto unyura hagati mu nyubako z’abaturage (muri quartier).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, avuga ko gushyira ibyapa ku mihanda no ku mazu, bigiye kurushaho gusobanurira abagenzi kurusha uko byari bimeze mbere, ati “Niba ushaka kubonana n’umuntu, ushobora kumubwira ko utuye ku nzu KN 27 st 1, bivuze ko atuye ku nzu ya 27 ku gahanda ka Kigali Nyarugenge.”

Fidel Ndayisaba kandi avuga ko ibi byapa byo ku nyubako bihabwa umuntu wishyuye amafaranga ibihumbi 12, ariko bikazajya bishyirwa ku zegereye imihanda. Ni ukuvuga izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ahandi hatarabonerwa igishushanyo, ho hakazategereza igihe hazatunganyirizwa.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof Silas Luakabamba, yatangaje ko mbere wasangaga imihanda idakurikiranye uko byakagombye bigatera abantu urujijo, ariko ibyashyizweho byakurikije uko imihanda ikurikirana.

Prof Luakabamba avuga ko niba umuntu avuze ko ari ku muhanda wa 19, undi ari kuwa 18 bivuze ko bagiye kubonana kuko bari mu mihanda ikurikirana.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gushyira ibyapa ku nyubako zo mu Mujyi wa Kigali kizamara amezi ane, aho bizakorerwa ku zirenga ibihumbi 26. Abaturage basabwa kubyitabira kuko uzarenza aya mezi, azacibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Prof Luakabamba mu gikorwa cyo gushyira ibyapa ku nyubako zegereye imihanda
Prof Silas Luakabamba asobanura akamaro k'ibyapa byashyizwe ku nyubako
IBITEKEREZO
buretse rwandarwejo azabereka icyo gukora kuli ibyo byapa bya sirasi.
Musubize18.03.2013 saa 04:06
Bisengimana ildephonse
IMIHANDA, IBYAPA BITARI IBY`UBUCURUZI CYANGWA IBY`IMISHINGA YIGENGA BYOSE BYAGOMBYE KUBA BYANDIKWA MU MAGAMBO Y`IKINYARWANDA WENDA NIBA ARI RN NK`UKO BIVUGWA KO ARI ROAD NYARUGENGE, HAGAHINWA ROAD (RD) ARIKO NYARUGENGE IKANDIKWA YOSE. IBI MBIVUZE KUBERA IKIBAZO CY`UBUSHOBOZI MU MAFARANGA KUKO UBYANDIKA BURI NYUGUTI AYIBARIRA AMAFARANGA, NAHO UBUNDI NA RD YAGOMBYE KWANDIKWA MU KINYARWANDA CYZUYE- UMUHANDA . KWANDIKA MU KINYARWANDA SI UKUDAHA AGACIRO INDIMI Z`AMAHANGA KUKO ZO ZIBA ZIKORESHWA MU BUSHABITSI BUTANDUKANYE, AHUBWO BYABA ARI UGUHA AGACIRO URURIMI RWACU CYO GICUMBI CY`UMUCO MUNYARWANDA N`IPFUNDO RIDUHUJE NK`ABANYARWANDA TWESE N`UBWO TUJYA TUBICAHO TUKARYANA. BYABA ARI BYIZA KUKO BYAZATUMA N`ABANYAMAHANGA BATUGENDERERA BAJYA BAGIRA UMWTE N`UBUSHAKE BWO KWIGA, KUMENYA NO GUKORESHA IKINYARWANDA NK`UKO DUKORESHA INDIMI ZABO.
Musubize15.03.2013 saa 21:32
Kalisa
GOD BLESS YOU MORE WITH MORE WISDOM ON OUR COUNTRY.
16.03.2013 saa 02:47
mutesi
hahah ibibintu mukuri nibyiza gsa uruwitegereza inyungu zabyo gsa bibabikwiye kwitonderwa murwego rwoguharanira kunoza , bityo uwariwewese wabyitegereza akaba ashobora kuba yabiburira inenge ! murundi ruhande sinzi ijyisobanuro cyokwihesha agaciro, uvuze iryo jambo icyo aba yimirije kujyiticye ? kko witegereje neza uzasanga harabayobozi bakoresha iyimvugo kunyungu zibyabateye kuyikoresha, ariko jye iyo nitegereje nsanga iyimvugo yagakwiye kuba rusange kdi kubintu byose ! nonese wanyumvisha ute uburyo tuzasigasira umuco , mugihe tutaraha ururimi ruwugize agaciro ? jye ntangazwa nokubona amanama cg nibindi byinshi biba muricyi Gihugu ukabona abantu ntibashishikajwe noguha agaciro ururimi rwabo kavucyire byose ukabona, sinzi ibyapa sinzi amatangazo nibindi bindi birimo nicyijyikorwa cyo gushyira ibyapa kumihanda kuntego yogusobanurira umujyenzi umuhanda aherereyemo uwariwo, kuba hadaherwa mbererenambere kururimi rwi Igihugu bityo izindi zaza zikaza nyuma yarwo , kucyi icyingicyi cyo cyititabwaho ? jye amahanga menshi maze kujyenda indimi zabo nizo ziherwaho bityo izindi zijyenda zihuza abantu badasangiye ururimi zikaza nyuma ! icyi cyari gikwiye muri rwarwego rwokwihesha agaciro ! kdi Ministeri yumuco , yagakwiye gukora akazi kayo muburyo bukwiye kko bigaragarako itaramenya gukorana nizindi nzego murwego rwokwimakaza umuco wururimi rwacu gakondo ! nibibyapa rero, bajyire bakosore bashake ibyandisteho ururimi rwacu, bityo izindi ndimi zize zikuricyira, pls igihe nicyi burirwego kunoza imirimo rushinzwe !
Musubize15.03.2013 saa 19:31
nijye !
Waouh ! Ni byiza kabisa GPS ndabona dutangira kuyikoresha mu minsi iza. Ariko iyo iyi mihanda iza kwitwa amazina y'amanyarwanda kabisa, kwita umuhanda wo mu Rwanda ngo ROAD ? STREET ? AVENUE ? ni ukwitesha agaciro nk'abanyagihugu badakunda ururimi rwabo. Kwigana ukamira bunguri ni bibi
Musubize15.03.2013 saa 16:57
Ano
ko mbona se harimo ibitumvikana cg habayeho kwibeshya ? Street zakabaye imihanda minini, ituruka North ijya South. Avenue zikaba uduhanda duto tugera kuri buri rugo ariko, tuva Est tujya Ouest. Yego ntago igihugu cyacu giteye nk'ibindi ariko intambwe ni nziza kiri gutera ninziza kikava mu kaduruvayo, twatewe n'Ababiligi basize igihugu bakigize nk'isahani ya Makaroni ; baruhiye ubusa Umwana w'i Rwanda ntasinziriye ; u Rwanda soon ruzajya kumurongo batangare, yewe Tuzigire no kugihugu cya Suisse uko babigenje ikibi nukurebera ntacyo dukora,kandi turi kuva ahabi tugana heza.
Musubize15.03.2013 saa 15:50
Kamanzi
ubwo se abavuye hanze bazabwirwa niki ?bagakwiye kubyandika mumagambo arambuye nkuko ateye GASABO ntiyagakwiye kwitwa G hanyumase GIKONDO bazayita ngwiki ?
Musubize15.03.2013 saa 15:40
TUZABIBONA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!