IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Komite yegujwe muri ADEPR yatanze imfunguzo


Yanditswe kuya 21-09-2012 - Saa 11:18' na Mathias Hitimana

Nyuma y’iminsi itari mike mu Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR), Komite yanenzwe imikorere, igusimburwa nyuma y’uko Ikigo gishinzwe imiyoborere babandikiye bahagarikwa ku mirimo, kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 21 Nzeri, Komite nshya yahawe imfunguzo.

Abapasiteri bagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, bateraniye ku cyicaro cyayo gikuru ku Kimihurura, hakorwa ihererekanyabusha hagati ya Komite y’inzibacyuho n’icyuye igihe.

Komite nshya ihagarariwe na Pasitori Sibomana Jean watorewe kuba Umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR yeretswe imishinga yakorwaga mu itorero ngo izayikomeze.

Komite nshya yamurikiwe n’ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga n’abatanze ubuyobozi, harimo ibyo mu biro bakoreragamo, imfunguzo z’imodoka n’ibindi.

Ariko n’ubwo batanze imfuguzo, bafite ikibazo cy’aho bagiye kwerekeza nyuma yo kuva ku buyobozi. Basaba Komite nshya ko yagira icyo ihita ibabwira, ariko ngo bigiye kwigaho, babe bagiye bakomeze umurimo wa gipasitori aho bari basanzwe basengera, bazamenyeshwa nyuma imirimo yindi y’itorero babona bakora.

Pasiteri Usabwimana Samuel wari utegerejwe cyane n’itangazamakuru nyuma y’ihererekanyabubasha yirinze kugira icyo atangaza ati “ntabwo mvugana n’abanyamakuru.”

Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Pasiteri Tom Rwagasore aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo Komite y’inzibacyuho yagiyeho igiye gukora, ari ubushakashatsi ku macakubiri yavuzwe muri ADEPR noneho bakayarangiza burundu, bakurikije amabwiriza y’itorero.

Pasitori Rwagasore yongeraho ko iby’ingengabitekerezo mbi yavuzwe mu itorero, bikaba byabaye uruhererekane kuva ADEPR yashingwa, ko na byo bagiye kubikurikirana, bakayihashya bahereye ku rubyiruko.

Komite ishaje n’iyisimbuye babaye nk’abatemeranya ku mvugo yo kweguzwa, kuko Komite nshya igaragaza ko icyabayeho ari uko Leta y’u Rwanda, binyuze mu Kigo gishinzwe imiyoborere (RGB) basuzumye umwuka mubi wavugwaga muri ADEPR, bakandikira abayobozi basimbuwe, babasaba kutaba ku buyobozi bw’itorero.

Umwe mu bapasitori mu bacyuye igihe ati ”aya ni amateka y’itorero ntabwo turangije manda ntabwo twivanyeho …. twaregujwe.”

Umuvugizi mushya wa ADEPR, Pasiteri Tom Rwagasore we nyuma yo guhabwa ububasha yavuze ko abakirisitu ba ADEPR n’abanyarwanda muri rusange bamenya ko nta gikuba cyacitse mu ihererekanyabubasha.

Komite Nyobozi yegujwe ya ADEPR yatowe n’Inteko rusange kuwa 15 Nzeri 2010 manda yagombaga kumara imyaka ine ; Komite yashyizwe y’agateganyo ikaba yarahawe manda y’amezi atandatu kugira ngo ibe iyoboye itorero inategure amatora azakorwa n’Inteko rusange.

IBITEKEREZO
Jye ndatanga igitekerezo mu rwego rwo gucunga neza umutungo w'Itorero ryacu rya ADEPR, hakwiye gukorwa igenzura maze uwitwa umushumba wese cg umuvugabutumwa wigiye ku mafaranga y'itorero akayishyura.ikindi abagiye bahabwa amamodoka , za moto nabo bakabyishyura byatuma umutungo ucungwa neza mbese nkuko Leta nayo yabikoze. Kuko murebye abapasiteri benshi bagiye babigira inzira yo kunyereza imitungo y'itorero,ikindi bagafata nabi ayo mamodoka kuburyo ubu aho ari usanga ameze nk'injyamani pasiteri agahita ajugunya ubundi abakristo bakangera kwitanga bakugura indi, bakristo mujye mwihangana Yesu azabahemba ubundi mwaguzwe amaraso y'igiciro ya Yesu ariko abapasiteri babagize inka bakama bakagirango ntiteka, murakoze bayobozi ba ADEPR b'agateganyo kuzita kuri iki kibazo , nzongera gutanga ikindi gitekerezo tugeze ku matora ngo dusoze inzibacyuho. Dukeneye transperence kandi Itorero rigeze igihe ngo rimererwe neza.Ibi muzabigenzure mugere n'i butare mu buyobozi bw'ururembo no mu maparuwasi yose agize ururembo. urugero : save Mwalimu BASOMINGERA J.Bosco
Wa mwanzi wanjye we winyishima hejuru, ningwa nzabyuka. Yewe kintu cyazanye ibice muri ryo(Itorero), kikarisuzuguza abataririmo. Nyamara abera baryo bahora bari maso, babwira Umwami ibyaryo ngo aze arirengere. Mwirinde gukora ibyaha musebya abakozi b'Imana nka Past KAREKEZI Jean, Past NAMAHUNGU Jean Baptiste, Ev. BASOMINGERA Jean Bosco na Madamu we ; mutazabura ingororano z'imirimo mwakoze yemwe bene Data b'i Save. Niba bafite ibyo mubanenga, nimubasengere Imana ishobora byose. Kuki mujya kuburanira ku banyamahanga ?
Musubize11.10.2012 saa 06:30
Iwacunimwijuru
Abo basimbuye batubabarire bazasenge kugira ngo satani atazabateza kwemeza ibiteye isoni mwitorero amapantalo, mini,kudefuriza gutukuza inzara n'ibindi nkibyo ntabwo byaba byubaka umurimo w'Imana ahubwo byaba ibyo kuwusenya kdi abishyizemo amaturo ngo barayanyereza nubona byanyereza uzareke gutura kuko nubundi agomba gukoreshwa kumurimo w'Imana ndetse agatunga n'abayobozi b'Itorero ikindi Pasteur Karekezi Regional wa Butare ville nagiye numva muvuga nabi mumureke niba akora nabi azabibazwa kuko kuruhande rwanjye mbona akora neza kdi amahoro aba murugo rwe arabigaragaza nushaka kubimenya neza uzamusure kuko akunda abashyitsi cyane ahubwo niba umwuka ubarimo utagambiriye gusenya Itorero mujye mubasengera mwese. kuko twese ntabwo twaba abavugizi ba ADEPR kdi umuntu iyo ari umuyobozi ntabura abamurwanya n'abamwemera kdi nawe ntiyanezeza bose kuko hari abajya batanga ibitekerezo bitubaka umurimo n'ibiwubaka umuyobozi ashyigikira uwo bahuje ibitekerezo ibyo yibwira ko ari byiza nibyo yemeza nubwo abandi babona ataribyiza mwihangane ibyisi ntibizaduteranye n'Imana kuko byose tuzabisiga. nuko rero muruhuke mu mitima yanyu ahubwo tubiragize nyiri umurimo. Mwese mbasabiye ubwenge buva ku Mana mugire ibihe byiza bitarimo kuvangirwa n'umubi Satani.
Musubize24.09.2012 saa 14:32
INNOCENT
Ibyo Innocent avuga nukuri dukwiye kwisengera Imana abakora ibinyuranye n'ibyo Imana ishaka ikazabihanira.
25.09.2012 saa 16:50
ggggggggg
ariko ibi bisa no guharabika peee !
Musubize24.09.2012 saa 12:54
######
Dushimire bureau nyobozi nshya ya adepr gahunda yihaye yo kurangiza ibibazo by,amacakubiri biri muri adepr ariko ntishobora kugerwaho itamanutse hasi mu maparuwase ngo irebe ibihabera hari abashumba baca ibice mw,itorero urugero nk, uwitwa Namahungu jean baptiste yaciye ibice mw,itorero ayoboye rya save agira bamwe akundwakaza abandi akabajugunya agira ingo z,abakristo agendamo akagira n,izindi adakandagiramo akagira abo aganira nabo nabandi adashobora gusuhuza n,umuntu wangana cyane nimutabare rero iryo torero kuko yaribibyemo umwuka mubi kuko yateranije abari bahatuye ubu ntibavuga rumwe, barangana urunuka kubera uwo muyobozi witwa namahungu jean baptiste uhayoboye nimutabare amazi atararenga inkombe.
Musubize24.09.2012 saa 09:53
www.igihe.com
Nyuma y,ihererekanya bubasha dutegereje impinduka, naho niba iriya bureau nimba ntacyo ikoze nabo ntacyo bazageraho kuko aba regional bariho bagendera kuri ideologie ya samweli yo kunyereza imitungo urugero nkuriya uyoboye ururembo rwa butare karekezi jean nkariya amafrannga yanyereje arenga millioni 13.000 000 frw kandi ari audit yabo yabitangaje ubwo se mumwihoreye mwaba mutandukaniye he na samweli ikindi karezi jean yafashe abapasteur b,ibisambo abashyira muri za puruwasi zifite amafranga kugirango bibe maze bagabane urugero umupasteur witwa NAMAHUNGU JEAN BAPTISTE uyobora i SAVE ariba cyane kuburyo biteye ubwoba nkubu yafashe umugore witwa NYIRAHABIMANA FELECITA amugira kontabure w'itorero kandi atarabyize icyakora afite diporome yo kwiba azi kwiba cyane yirirwa yiba amafranga ikindi n,uko uwo NAMAHUNGU JEAN BAPTISTE Yahise afata umugabo witwa BASOMINGERA JEAN BOSCO ariwe mugabo wa nyirahabimana akamugira umuyobozi w,uwo mudugudu kugirango babone uko biba ntacyo bikanga niyo mpamvu NAMAHUNGU yafashe abakozi bahakoraga agashaka aho abajugunya kugirango abikize maze yishakire ifaranga niyo mpamvu rero iriya nyobozi igiyeho itamanutse ngo ikemure ibi bibazo cyangwa ngo irebe ibivugwa ko atari ukuri nayo izagira amateka nkaya Samueli kandi abantu baba babaha amakuru kugirango mugere k,untego mw,iyemeje yo kurangiza ibibazo nibarero ntacyo mukoze aba nabo bakora ibi barakomeza gukora muri gahunda ya samuel.
Musubize24.09.2012 saa 07:37
www.igihe.com
Yewe ibyo mukoze ibyo Uwiteka azabibabaze kandi bikabije.ngo ingengabitekerezo ? Ariko di, ubu buyobozi bw"igitugu bushyizweho na Shehi bwibwira ko buhagarariye aBAKRISTO BA ADEPR ?????? Mwebwe mufite uwabatumye n'uwabashyizeho. Ese ubwo muzaduhagarara imbere ngo muri abakozi b'Imana cg ba shehi ?? Ese ubu Siboma, nawe Viate ninde muzajya muha raporo ? si Shehi. Ndisabira abakristo ba ADEPR kubitondera. Bakristo nbene data aba bagabo ni intumwa za SHEHI niwe ubatumye MUBITONDERE. None ngo ingengabitekerezo muri ADEPR !! Muzumirwa.
Musubize24.09.2012 saa 06:05
umuganwa
bible ivuga ngo ntimukifatanye na abatizera mudahije ubu koko shehi yadufasha iki mugushyiraho ubuyobozi bwi itorero ni iyihe nama se yatugira kugirango itorero ryacu rirusheho gukomera ahubwo we buriya arabyinira ku rukoma ?kuriwe byapfa byakira ntacyo bimubwiye mubijyanye nimyemerere kuko muziko we atemera christ.ahubwo we yanezezwa nuko birushaho kuzamba maze twese tukayoboka allah.
26.09.2012 saa 16:01
angelique
Imana yarakoze kabisa gutabara ADEPR ikaduha abayobozi beza. Icyo twifuza ni ukugarura urukundo mw'itorero no kubaka kirazira ndetse amategeko akubahirizwa. Ba nyakubahwa Imana izabajye imbere mubashe gushishoza maze virus ya Samweli yose iranduke, mushake akanya muze muri za paruwasi mugenzure neza muzasangamo abapasiteri bo gusezererwa kubera kwiba, ubugome n'ibindi , cyane cyane i Butare mu rurembo rwa kAREKEZI NAMWE MU MAPARUWASI NKA SAVE
Musubize24.09.2012 saa 05:31
NYIRAHABIMANA Felecite
umva nshuti imenya imitima ninayo ibazi ntugace urubanza rwaho utari uri ujye wirinda mugutunga agatoki abantu
24.09.2012 saa 09:39
jose
BENE ABA NTABWO BABA ARI ABAKRISTO BA ADEPR. NI ABO GUSHYUSHYA IMITWE. BABA BATUMWE NA BA SIBOMANA KUGIRA NGO BIGARAGARE KO HARI ABAKRISTO BABARI INYUMA
26.09.2012 saa 03:35
hakiza
Byaranshimishije rwose kubona Samweli na Bureau ye beguzwa. Leta y'u Rwanda ikomeje kugaragaza imiyoborere myiza koko imvugo niyo ngiro. Samweli rero Imana igufashe kandi ngirango urasobanukiwe ko Itorero ari irya Kristo, niba warakekaga ko abakristo bazigaragambya kubera wowe ntibyakunda ubu rwose baratekenye kandi bishimiye impinduka, kandi abo wari warahaye imyanya nabo bari kukuvuga nabi ngo ahubwo leta yari yaratinze kugukuraho. urugero : Pasteri Karekezi Jean Regional wa Butare ibi yabivugiye mu nama aherutse kudukoresha twese abashumba bo mu rurembo rwa butare, ibaze rero ukuntu twakwweretse kera kose ko Karekezi nta kintu namba ashoboye usibye kukubeshaya no kuguha amaraporo y'ibinyoma, waramwihoreye none umusizemo da reke akwigambeho, usibye ko twe twizeye ko iyi komite igiyeho izamufatira ibyemezo ishingiye ku mikorere ye idahwitse irimo kunyereza imitungo y'itorero, kurenganya, urwangano n'ibindi bibi byinshi......,ubu abashumba twari twaragowe ariko rwose komite nshya tubasabye kuzakora byose neza natwe tubari inyuma tuzanabsengera ariko rwose Regional wa Butare bwana Karekezi ntakwiye kuzababeshya namwe ngo atume mukora nabi, ntimukwiye kuzamurekera ku buyobozi ndetse yagombye nawe kuzakurikiranwa mu nkiko nk'abandi. murakoze cyane
nonese ubu wowe uri umushumba nyabaki koko ? ese umushumb mwiza arasebanya keretse niba uri uwinka.niba abo bavuyeho barakosheje bareke imana izabibabaze were guca urubanza.kdi wivuga ngo abakristo kuko sibo bagutumye uvuge ibyawe wowe utekereza ntugire uwo ubeshyera
26.09.2012 saa 16:29
umukristo
birambabaje kubona ari wowe wandika ibi bintu . uzi nawe ukuntu twakurwannyeho kandi mu mafuti menshi yakugaragaragaho. jye ntacyo bimbwiye Imana izamfasha mbeho no mubundi buryo kabone n'ubwo ntazaba nkiri regional. ariko se disi wowe bizagenda bite ko ibyawe bizashyira bikajya ku mugagaragaro, uzi jye ndi wowe nacaho ntihagire n'umenya aho mperereye kuko ubwo ibyawe bizahishurwa SIBOMANA Jean azahita akwirenza. urambabaje disi Namahungu we,naho jye Karekezi Jean Imana imbabarire kuba naraguhishiriye no kutavugisha ukuri. Karekezi
15.10.2012 saa 05:14
Pasiteri regioanal KAREKEZI Jean
Ndizera noneho ko abakristo ndetse n'abatari abo muri ADEPR babona noneho ko koko bagomba kubaka kuri Yesu Kristo wenyine, amatorero akaba nka quartier umuntu aturamo ariko atayirambirijehooooooo.....!!!!!!!! Nimuze twubake gusa kuri Yesu Kristo n'Ijambo rye, naho amatorero yo nta gihe atazabamo ibibazo. Leta nayo nayigira inama yo kwitondera amatorero kuko buriya si associations nk'izi zindi tuzi..!! Please mwitonde kandi muzabaze kuko nubwo abayayoboye babyitwaramo nabi ariko ubundi amatorero ni umutungo w'Imana (propriete divine) ! Ubwo rero murarye muri menge hato ejo mutazahabwa Jali mukiyongereraho Butamwa na Ngenda..!!!
Musubize23.09.2012 saa 16:48
NZABANDORA
ntabwo n'ubindi twubatse ku muntu (SAMUEL).Gusa iyo umuntu ari inyangamugaye biravugwa kdi n'abantu bakabimukundira.Ibyo birasanzwe na biblia irabyerekana (TABITA).
5.10.2012 saa 01:57
DIEUDONNE
Hari Icyo Imana yavuze ku buyobozi bwa ADEPR. Nimugitekegeze (abazi ayo masererano). Azabona ishyano uzana amacakuri, uyashyigikira n'ugambirira gusenya Itorero ry'Imana.
Musubize23.09.2012 saa 12:49
Muhanuzi
Itorero ADEPR mu Rwanda nirigibwe inama sinon rizasenyuka kandi nabagize iryo torero basenge cyane kuko ibibazo bishobora kuba bimaze igihe. Imana ibafashe
Musubize23.09.2012 saa 00:30
jacques
IMANA IRABIZI KANDI IZAFASHA COMITE IGIYEHO KURANGIZA INSHINGANO BAHAWE.NONESE WOWE UBACA UBASEBYA WUBATSE IKI ? UKIJIJE IKI ?CECEKA USENGE UNABASENGERE NUBUNDI HATABAYE IMBARAGA ZA RGB MWARI KUZAMARANA TURABAZI.
Musubize22.09.2012 saa 11:52
BOBO
Agakingirizo ngo mutahe !
Musubize22.09.2012 saa 07:15
Habuhazi
ARIKO MWABANTUMWE KO JYAMBONA LETA ITAJYA YIHANGANIRA ABANTU BANYEREZA UMUTUNGO WAYO , KUKI ITASHATSE KUMVA ADEPR KANDI ABA BAGABO MUGIHE BARI BARI MUBUYOBOZI ,BARAMAZE AMATURO YA BA CHRISTO BAYANYEREZA NONE IBITUYE KUBASUBIZAHO NGO UTWARI DUSIGAYE NATWO BATURYE KOKO NYAMARA UMENYA BAZAJYA BAYAGABANA NA RGB , KUKO BURIYA MURI ADEPR ABA CHRISTO BAHO BARITANGA NTAWUNDI MUTERANKUNGA BAGIRA KANDI BABIKORA BABIKUNZE NTAGAHATO ,KUKO NTAKINDI CYABATEYE GUKORA IBI NI AMATURO, BAMENYE KO NIBATURAKAZA TUTAZONGERA GUTURA . EREGA DUKORA IYO TWISHIMYE NAHO IYO TUTISHIMYE NTIDUKORA.
Musubize22.09.2012 saa 04:29
SOSO
NTA KINANIRA IMANA MU GIHE CYASHYIZWEHO.NYIR'UMURIMO ARABAZI MWESE ICYO MUGAMIJE.
Musubize22.09.2012 saa 03:52
kaka
IZINDI COMMENTS ZAHISE ZRIEIHE KO ZITAKIGARAGARA , PLEASE MUZIGARAGAZE TURAZIKENEYE
Musubize22.09.2012 saa 02:46
TTTT
Bazinyonze, uririrwa ubaririza ?
22.09.2012 saa 04:36
azaza
Iyi nkuru ntabwo itomoye neza kuko ni ndende ariko irakomeza isubira mu magambo umwanditsi yatangije.Naho ibindi byo ndumva bikiri birebire ntabwo abagiyeho bari biyumva nk'abagiye guhangana n'ibibazo biriho kuko nabo baracyahuzagurika mu mvugo.
Musubize22.09.2012 saa 02:15
yamaha
Jjewe nkurikije ibimaze iminsi bivugwa muri iri torero, ndabona ai satani ushaka gusebya umurimo w'imana ndetse n'abakozi b'imana atabaretse, nkaba natanga igitekerezo cy'uko ADEPR yategura amasengesho yifatanije n'andi matorero yo gusengera icyo kibazo ndetse n'andi matorero agafata icyo kibazo nk'icyabo bakagisengera kuko nibiva muri ADEPR bizamanuka bigere hose maze satani yishime.NONE MUREKE TUMENYE UWO DUHANGANYE NAWE MAZE MUREKE DUKUMIRE TWE GUTERWA NGO NATWE TWITERE.
Musubize22.09.2012 saa 01:49
nyirahabimana
Imana ikomeze Itorero ryayo.
Musubize22.09.2012 saa 01:45
THADDN
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!