IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kubona ubwiherero rusange ni ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali


Yanditswe kuya 26-07-2012 - Saa 10:59' na Marie Chantal Nyirabera

Abakorera n’abagenda mu Mujyi wa Kigali batangaza ko kubona ubwiherero rusange ari ikibazo. Abaganiriye na IGIHE batangaza ko n’ahari ubwiherero usanga buhenze kandi atari ubwa buri wese, kuko abenshi bibasaba kujya mu nkengero z’umujyi.

Twizeyeyezu na Muhorakeye ni bamwe mu baganiriye na IGIHE twasanze kuri “Statistique” ahategerwa imodoka mu mujyi wa Kigali, bavuze ko kuba nta bwiherero rusange buri Mu mujyi wa Kigali bibangamiye abagana Umujyi baje gushakamo serivise zinyuranye.

Ahenshi mu hategerwa imodoka usanga nta bwiherero buhari ngo hahurira abantu benshi, bityo abava mu mpande zitandukanye z’Igihugu ngo bibagora kubona aho bakura ubwiherero. Ibi bigatuma bamwe bangiza ibidukikije bakihagarika ahatabugenewe kandi hatambuka abantu hanakorerwa ibikorwa rusange.

Si aho gusa n’abakorera mu Mujyi rwagati bavuze ko ikibazo cyo kubona ubwiherero kibagora ,rimwe na rimwe bakarindira kugera mu ngo zabo ngo babashe kwiherera.

Uwera akorera mu mujyi rwagati yagize ati” bidusaba kujya ahahoze ari kuri Volcano kandi nabwo dutanga amafaranga ijana cyangwa 50, birahenze ku muntu ushaka kujya yo kenshi ku munsi”.

Si iki kibazo gusa kigaragara mu kubangamira abagenda n’abakorera mu mujyi wa Kigali mu kubona ubwiherero, ngo abava mu Ntara badasobanukiwe kubarangira aho babukura hatari hafi nko kwa Rubangura ngo hari igihe umuntu akora urugendo kugira ngo ahagere.

Muhawe yabwiye IGIHE ati” Nibe natwe abahungu, ndabishaka nkihengeka ahantu ncungana n’ uko bampana, naho se abakobwa bo ubona bitababangamira cyane, ikibazo cy’ ubwiherero gikwiye kwitabwaho cyane cyane muri uyu Mujyi kuko uba urimo abantu benshi”.

Mugabo Ushyinzwe isuku mu mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko ikibazo gikurikiranywa kandi ko biri no mu nshingano z’Uturere tugize umujyi wa Kigali. Ati”Hari gahunda yo kubaka ubwiherero rusange ahantu hahurira bantu benshi mu masoko, ahategerwa imodoka n’ahandi.”

Yavuze ko i Gasabo byatangiye no ku Gisozi. Avuga ko bahereye mu masoko yose, ati :”ubu mu masoko ubwiherero rusange burahari mu rya Kimironko, mu rya Kicukiro irya Remera nahandi”.

Yakomeje asobanura ko iyi gahunda izanagera ahategerwa imodoka handi kuko muri gare ya Nyabugogo harimo ubwiherero rusange bufite isuku ihagije.

Abaganiriye na IGIHE bifuje ko Umujyi wa Kigali nk’umwe mu mijyi ugaragaramo isuku ku jisho mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange, bigomba kujyana n’ibikorwa byose bireba isuku bityo kuba nta bwiherero rusange bugaragara mu mujyi wa Kigali bikangiza isura nziza y’umujyi wa Kigali ufite mu kuba intangarugero muri aka Karere.

IBITEKEREZO
Umuntu aherutse kuntembereza inzu ye ariko arambwira ati ndahera ku cyumba kiruta ibindi, ndebye nsanga ni WC yanyerekaga. Mbabwire rero umuntu ushatse toilette muri kigali akayibura na bwa bwiza bwa Kigali muvuga ntabwo yongera kububona, Ndetse byagombe kuba n'itegeko ko umuntu atakagombye no kwishyura toilette.
Musubize26.07.2012 saa 22:45
Ingeri
Noe ko mwasanze igikuru ari ukwita amazina imihanda imibereho y'abagenda Kigali hari icyo ibabwiye ? Mwasuye Kirehe nibura ko mwahakura isomo ! Kuki duhugira mu bikorwa bitihutirwa bitanafite ingaruka nziza ya vuba ku muturage ?
Musubize26.07.2012 saa 22:19
Kanakuze

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!