Mu gihe abagore badakunda gukora imibonano mpuzabitsina bakangutse, ku bagabo si ko bimeze kuko ngo bo bakanguka babishaka cyane. Ibi ngo bikaba biterwa n’imiterere y’umubiri wabo ndetse n’imisemburo itandukanye ituma habaho gushaka gukora icyo gikorwa mu museso.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa flair.be, avuga ko igihe umuntu akangutse imisemburo ya cortisol yiyongera mu mubiri, ku mugabo ubwiyongere bwayo bujyana no kwiyongeraho 30% by’umusemburo witwa Testostérone (Tesitositerone).
Umusemburo wa Testostérone ugira uruhare mu kugaragaza bimwe mu bimenyetso biranga ubukure ku bagabo, ndetse ukanagira urundi mu gutuma yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubushake buza umugabo asinziriye, bugakomeza akangutse. Impamvu itangwa ngo ni uko uruhago ruba rwabyimbye, rukegamira amagufa yo mu rukenyerero (os du pubis, os du basin) ndetse rugakora no ku mitsi ijyana amaraso mu gitsina.
Bakomeje bavuga ko n’ubwo umugore aba adafite ubushake bungana n’ubw’umugabo mu masaha ya mu gitondo, hari amasaha bose bahuza ubushake, cyane cyane saa yine z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO