Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana aratangaza ko mu itegeko ryo kugenzura itumanaho, ikigamajwe atari uko Leta izajya yumva cyangwa isoma ubutumwa bw’abantu bose buciye mu itumanaho rikoresha ikoranabuhanga, ahubwo ngo itegeko rije kurengera umuturage ngo hatazagira umuntu cyangwa ikigo bamuvogerera itumanaho. Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2012.
Minisiitri Fazil Harerimana avuga ko itegeko rigamije kurinda abaturage kugira ngo haba ibigo bikora ubucuruzi mu itumanaho, ibindi bigo, cyangwa umuntu ku giti cye, hatagira n’umwe wemererwa kuvogera itumanaho hagati y’abantu.
Uko kuvogera itumanaho guhanwa n’iri tegeko ni nko gukoresha ikoranabuhanga umuntu akumviriza ibyo abantu bavuga kuri telefoni, kureba email z’abantu rwihishwa n’ibindi.
Iri tegeko Minisitiri avuga ni iryo kuya 9 Nzeli 2008 ariko muri iyi minsi riri kuvugururwa, rikaba rimaze kwemezwa n’abadepite, risigaje kwemezwa muri Sena ndetse na Perezida wa Repubulika.
Harerimana avuga ko kuvugurura iri tegeko bigamije kuziba icyuho, no gukemura ibibazo byari mu rya 2008 kuko kurishyira mu bikorwa byari biruhije.
Muri iyi minsi abantu benshi bumvaga ko Leta igiye kujya igenzura ibyo abantu bavugira ku matelefone cyangwa bandikirana kuri email, ariko Minisitiri we avuga ko ibyo atari byo, ahubwo ngo itegeko ribuza uwo ari we wese kuvogera itumanaho ry’abantu hagati yabo.
Avuga ko ibigo bicuruza itumanaho birimo MTN, TIGO n’ibindi, bisanganywe ubushobozi bwo kumva ubutumwa hagati y’umuntu uvugana n’undi, ubwo rero ngo hatagiyeho amategeko agenga ibyo bigo, byatuma bikomeza kuvogera itumanaho ry’abaturage.
Harerimana agira ati ’’Itumanaho ry’umuturage ntirigomba kuvogerwa keretse mu bihe by’inyungu z’umutekano w’igihugu nibwo rishobora kugenzurwa’’.
Ariko nubwo nta muntu wemerewe kumviriza cyangwa gusoma rwihishwa ubutumwa bw’abantu hagati yabo, iri tegeko ryemerera inzego z’umutekano kugenzura itumanaho hagati y’abantu iyo bibaye ngombwa.
Minisitiri atanga urugero, iyo abantu bategura umugambi wo kwica undi muntu, bakabikorera kuri telefoni, inzego z’umutekano zizajya mu bigo bicuruza itumanaho zisabe kugenzura ibiri kuvugwa n’abo bantu.
Ariko ntabwo ari buri wese ushinzwe umutekano ushobora kujya mu bigo by’itumanaho kubasaba kugenzura itumanaho ry’abantu, ahubwo Umushinjacyaha wabiherewe ububasha na Minisitiri w’ubutabera, niwe uzajya atanga uburenganzira bwo kugenzura itumanaho ry’abantu ku mpamvu z’umutekano.
Hejuru ku ifoto:Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana :Foto:K2D
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Londres : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |