Aho uri hose, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, ushobora gukurikira ibirori byo Kwita Izina abana bato b’ingagi bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2012 mu Karere ka Musanze.
Ibi birori bizanyura ku rubuga rwa IGIHE.com mu mashusho (kanda hano) mu buryo bwa Live (nk’aho uhibereye), hifashishijwe ikoranabuhanga rya Live Streaming rikora nka televiziyo yo ku murongo wa internet.
Live Streaming ni uburyo bugufasha kubona amashusho arimo gufatwa kuri Camera ako kanya nk’aho uhibereye binyuze ku murongo wa internet.
Igikorwa cyo Kwita Izina kizatangira Saa yine (10h:00 AM), kikazaba kirimo kuba ku nshuro yacyo ya munani kuva mu mwaka wa 2004, kizitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi.
Kanda hano ugere ku rubuga rwagenewe iyerekanwa ry’igikorwa cyo Kwita Izina Live.
Foto:centerblog.net
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |