Umunsi w’abagore wizihizwa ku ya munani Werurwe, uzabanzirizwa n’ubukangurambaga bw’ibiganiro bizafasha abari n’abategarugori kurushaho gutera imbere hanaganirwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuryirinda.
Tuyisenge Christine, umunyamabanga nshingabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, yadutangarije ko umunsi w’abagore uzizihizwa ku nshuro ya 38 ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango ».
Avuga ko icyumweru cya mbere kizibanda ku burezi bw’umwana w’umukobwa, habeho gukangurira umwana w’umukobwa kwigirira icyizere. Avuga ko hazaba ibiganirompaka mu mashuri ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina harwanywa ibiyobyabwenge n’inda z’indaro.
Muri iki cyumweru kindi hazabaho guteza imbere umugore mu bukungu, abagore bigishwe gucunga amakoperative, harebwe ingo zidafite rondereza zubakwe, hanasanwe rondereza zasenyutse kandi abagore bashishikarizwe gukorana n’ibigo by’imari.
Icyumweru cya gatatu cyahariwe umugore n’ imibereho myiza. Hazakorwa ubukangurambaga ku karima k’igikoni, isuku mu ngo, hakurungirwe inzu, hanyuma abagize umuryango bashishikarizwe kuboneza urubyaro. Abagore batazi gusoma no kwandika no kubara bazashyirwa kandi mu bigo bizabibigisha.
Icyumweru cya kane cyahariwe umugore n’imiyoborere myiza. Hazaba ibiganirompaka ku ihame ry’uburinganire ku nzira igana ku iterambere. Hazanahugurwa abagore 1000 bo mu nama y’Igihugu y’abagore ku itegeko ry’izungura n’iry’ubutaka.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Tengera Francesca, avuga ko biramutse bishobotse ku itariki ya munani mu kazi hose bazafatwa isaha imwe bakaganira kuri uwo munsi bagahana ibitekerezo, icyifuzo kikazagezwa ku nama y’abaminisitiri.
Uyu munsi uzatangirizwa mu karere ka Musanze usorezwe mu karere ka Gasabo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |