Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame, ku munsi w’ejo tariki 26 Nzeri I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yifatanyije n’abandi bafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika mu gikorwa ngarukamwaka cyiswe RAND gihuriza hamwe Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu ahanini byo ku mugabane w’Afurika.
Uyu mwaka, RAND yitabiriwe n’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu babarirwa kuri 11 barimo Salma Kikwete wa Tanzania, Penehupifo Pohamba wa Namibia, Christine Kasebe wa Zambia, Traore Mintou Doucoure wa Mali, Hadidja Ikililou wa Comoros, Chantal Compaore wa Burkina Faso, Antoinette Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Hajiya Amina Namadi, umugore wa visi Perezida wa Nigeria. Hari kandi n’abahoze ari abafasha b’Abakuru b’Ibihugu barimo Madamu Laura Bush, Madamu Cherie Blair ndetse na Madamu Callista Mutharika wa Malawi.
Muri iki gikorwa, aba bafasha b’Abakuru b’Ibihugu basangiye ubumenyi butandukanye bwo mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse banaganira ku birebana n’uburyo bwakwifashishwa mu kugera ku iterambere rirambye habaho ubufatanye ndetse no kugera ku byiza bitandukanye byagira akamaro mu bihugu byabo.
Icyo gikorwa cyakurikiwe n’ibiganiro ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane w’Afurika birimo kanseri zibasira abagore, impfu z’abana bakivuka ndetse n’uburyo bwo guteza imbere abagore mu birebana n’ubukungu. Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika barimo uwari uhagarariye Sosiyete General Electric, Exxon Mobil na American Cancer Society.
Mu biganiro byerekeranye no guteza imbere abagore mu birebana n’ubukungu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ku Rwanda nk’Igihugu gishishikajwe no kubashisha buri wese (harimo n’abagore) kugira uburenganzira bungana.
Nyuma y’iki gikorwa, Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu batumiwe mu gikorwa cyateguwe na Goldman Sachs 10,000 Women Iniative cyiswe ‘Celebrating African Women’s Leadership’, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe na Madamu Laura Bush wakanguriye Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu kwifashisha ububasha bafite bakazana impinduka mu bihugu byabo ku bibazo byugarije sosiyete bakomokamo ndetse n’ibyagirira akamaro abaturage bose muri rusange.
Foto: T.R.



















TANGA IGITEKEREZO