IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo CNLG yashyize mu AgDF


Yanditswe kuya 11-09-2012 - Saa 14:48' na Emmanuel Kanamugire

Kuri uyu wa 11 Nzeri ni bwo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Genoside (CNLG) yatangaje inkunga yayo mu kigega AgDF, ingana na miliyono 30 yakusanyijwe n’abakozi b’iyi Komisiyo ku bushake bwabo.

Nk’uko byatangajwe na Mucyo Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, abakozi bo hirya no hino mu turere ku nzibutso za jenoside ndetse n’abo ku cyicaro gikuru cya Komisiyo barateranye biyemeza ku bushake bwabo gutanga umushahara w’ukwezi kumwe mu rwego rwo gushyigikira AgDF.

Mucyo akangurira n’izindi nzego zose, amakomisiyo atandukanye ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kwihesha agaciro bashyigikira iki kigega, buri wese uko yifite.

Nsengiyaremye Christophe Umuyobozi ushinzwe kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yatangaje ko gushyigikira AgDF bizatuma iterambere ry’igihugu rirushaho kwihuta. Akaba abeshyuza abavuga ko ari agahato kugira umusanzu umuntu ashyira muri iki kigega.

Nsengiyaremye atangaza ko kubushake bwa buri muntu atanga uko yishoboye kuva ku mafaranga 500 gusubiza hejuru. Mu gutanga iyi nkunga hakoreshwa uburyo butatu ari bwo SMS, uburyo bwa konti, ndetse na internet cyane cyane ku bari hanze y’igihugu.

Ishyirwaho ry’Ikigega cyo kwihesha agaciro ryemejwe n’Inama y’Umushyikirano ya 2011, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012 n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

IBITEKEREZO
reka ntange igitekerezo- Leta ni ifate project lines hanyuma ishyire target to meet ahagaragara. Ikindia amafaranga bere gukoemza kuyatanga gutya kuko vraiment yahita ava muri circulation kandi twagira ikibazo gikomeye. Rwangombwa yakabaye abona ko ibi bintu bishobora gukurura risks kuzitangira byagorana kabisa
Musubize12.09.2012 saa 07:25
mahoro
Ibintu bikorwa mu Rwanda ni agahomamunwa. CNLG izi ko abarokotse bakicwa n'inzara n'inyota igafata miliyoni 30 zakubaka amazu 10 y'abapfakazi ikazisubiza leta yaziyihaye ? Ariko ko mbona ntashamaje ku ifoto, ko avuye i Burayi akaba yarize amategeko, ni kuki atabagira inama ko barimo gukora amahano koko ? Uwapfuye y'aihuse nta birori yabonye. na MRND yatse umusanzu w'ingabo zirarenga ziratsindwa
Musubize11.09.2012 saa 16:41
Mikebyo Pacifique
Mikebyo Pacifique : Mwagiye mubanza mukamenya ibyo muvuga mbere yo kuvuga koko ko byanditse neza ngo Abakozi ba CNLG bo hirya no Hino mu turere no kunzibutso n'abo kucyicaro gikuru cyayo biyemeje gutanga bihuriye he na budget CNLG iba yahawe na Leta ? rwose mujye mubanza mushishoze mbere yo kuvuga
12.09.2012 saa 04:32
Kim
senga cyane Uwiteka agukize urwango ufitiye igihugu cyawe kuko rushobora kukurimbura wowe ubwawe
12.09.2012 saa 06:38
bbbbb
wamuhunguwe urinjiji ariko ushatse wareka ibitekerezo byawe bibi tukigesha agaciro, Cnlg kubayitanze buri mukozi akikora kumufuka agatera inkunga agdf ntibivuzeko yakoze kuri budjet yabo, kandi nawe iriya nkunga izakugeraho yubaka u Rwanda wabyemera utabyemera nawe uzajyenda mumuhanda wubatswe na agdf, ugire umutekano, rero ushatse wahinduka.,
13.09.2012 saa 03:13
jd

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!