Kuri uyu wa 11 Nzeri ni bwo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Genoside (CNLG) yatangaje inkunga yayo mu kigega AgDF, ingana na miliyono 30 yakusanyijwe n’abakozi b’iyi Komisiyo ku bushake bwabo.
Nk’uko byatangajwe na Mucyo Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, abakozi bo hirya no hino mu turere ku nzibutso za jenoside ndetse n’abo ku cyicaro gikuru cya Komisiyo barateranye biyemeza ku bushake bwabo gutanga umushahara w’ukwezi kumwe mu rwego rwo gushyigikira AgDF.
Mucyo akangurira n’izindi nzego zose, amakomisiyo atandukanye ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kwihesha agaciro bashyigikira iki kigega, buri wese uko yifite.
Nsengiyaremye Christophe Umuyobozi ushinzwe kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yatangaje ko gushyigikira AgDF bizatuma iterambere ry’igihugu rirushaho kwihuta. Akaba abeshyuza abavuga ko ari agahato kugira umusanzu umuntu ashyira muri iki kigega.
Nsengiyaremye atangaza ko kubushake bwa buri muntu atanga uko yishoboye kuva ku mafaranga 500 gusubiza hejuru. Mu gutanga iyi nkunga hakoreshwa uburyo butatu ari bwo SMS, uburyo bwa konti, ndetse na internet cyane cyane ku bari hanze y’igihugu.
Ishyirwaho ry’Ikigega cyo kwihesha agaciro ryemejwe n’Inama y’Umushyikirano ya 2011, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012 n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |