Muri promotion yateguwe n’isosiyete y’itumanaho ya MTN, Uwumuremyi Valens ukorera ku biro bya MTN i Nyabugogo niwe wegukanye igihembo cy’ipikipiki, iki gihembo yakibonye kuko yinjije abakiliya benshi muri serivisi ya mobile money
Nk’uko byatangajwe na Albert ushinzwe serivisi ya Mobile Money , Valens yegukanye iyi pikipiki nyuma yo kwinjiza abantu bashya bagera kuri 714 muri iyi serivisi mu gihe kingana n’ukwezi.
Valens wakiriye iki gihembo cya moto yashimiye cyane ubuyobozi bwa MTN, kuba bubasha guhemba abakoze neza, yanavuze ko abona igihembo yabonye kibaye urufunguzo rw’ubuzima bushya.
Yakmeje avuga ko bari barabwiwe mu butumwa bugufi( Sms) ko hari igihembo ku muntu uzinjiza abantu benshi muri Mobile Money, gusa ngo ntiyakekaga ko ariwe uzegukana icyo igihembo.
Iyi moto yatanzwe na MTN, ifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 600 na 700 by’ amafaranga y’u Rwanda. Valens uyakiriye asanzwe akora ibijyanye no kumvisha abantu ibyiza bya mobile money no kubandika muri iyi Serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO