IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Mu kwezi kwa Nyakanga ibiciro by’amashanyarazi biziyongera


Yanditswe kuya 21-06-2012 - Saa 13:01' na Marie Chantal Nyirabera

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) buratangaza ko mu kwezi Nyakanga 2012 ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bizahinduka byiyongere bitewe n’amasaha. Iyi mpinduka irareba ibigo bitandukanye birimo inganda n’ingo.

Inganda ziri mu bigo birebwa n’iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’umuriro w’amashayanyarazi kuko zizabarirwa ku masaha. Guhera i Saa moya z’amanywa kugera ku saa Mmoya z’umugoroba umuriro uzaba ugura hagati y’amafaranga 168 ni ukuvuga amafaranga 198 hariho imisoro.

Iri hinduka ry’ibiciro by’umuriro bivuga ako mu masaha y’ijoro guhera i saa tanu z’ijoro kugeza saa Moya za mugitondo, ku nganda ibicoro bizajya biba biri ku mafaranga 96, ahawanye na 113 harimo imisoro.

Muyange Yves Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe ingufu, amazi n’isuku yabwiye IGIHE ko izamuka ry’ibi biciro ntacyo rizahungabanyaho inganda. Yagize ati :”Ndumva ibiciro byagiyeho biri hasi ugereranyije n’ahandi”. Yakomeje avuga ko bafatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganada (MINICOM) mu igenzura ryo guteganya ibi biciro.

Iri hinduka rije mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko yatangiye kubakira inganda 9 muri 14 zakoreraga i Gikondo zimuwe ahagenewe kuzubakwa inganda ziri ku rwego rwiza kandi zifite ibikoresho bihagije, n’ikoranabuhanga rigendanye n’igihe. Bitaganyijwe ko kuzubakira bizarangira mu mwaka wa 2013.

Ruzibukira Alexis Umuyobozi Ushyinzwe inganda muri muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabwiye IGIHE ko EWSA ifite gahunda yo kugabanya ibiciro mu gihe inganda zizakurikiza amasaha. Bityo nta mpungenge zihari.

Mu ngo zisanzwe igiciro cy’umuriro kizava ku mafaranga 112 kuri Kilowati kikagera ku 134, kizagera ku mafaranga 156 hiyongereyemo umusoro.

Umuyobozi wa RURA Gatarayiha Régis yatangaje ko iri hinduka riri mu rwego rwo kugendera ku gaciro ifaranga rifite muri iki gihe. Avuga ko hari hagikoreshwa ibiciro byo mu mwaka wa 2006, yongeye ho ko ibiciro bijyanye n’igihe byazamuwe ho amafaranga agera kuri 20%.

IBITEKEREZO
simbizi we ngo mumaze imya 13 mutarishyurwa !!!!
Musubize24.06.2012 saa 05:34
maniriho
EWSA nimwongeze kuko ubwo nyine nibyo musabwa ariko rero mujye muzirikana no kwishyura aho mwubaka ibikorwa remezo bituma ayo mashanyarazi aboneka. Hano Nyamirambo aho mwubatse Station Mont kigali tumaze imyaka 13 dutegereje kwishyurwa ariko byarananiranye. Abayobozi batandukanye (umuvunyi, Akarere, ....) babasabye kutwishyura ariko mwaratwihoreye. ubu rero mutegereje ko tujya kurushya inkiko kubintu bisobanutse gutya. ubwo se kutishyura ntimubonamo igihombo cyo kuzishyura inyungu zubucyererwe kuri buri mwaka kukibazo gisobanutse gutya.
Musubize24.06.2012 saa 04:57
simbizi
Ariko rero Leta nyivuyeho, gusa mbabajwe nabantu bari mu nzego zumutekano, Leta iti mwongeze imishara ariko muzashake aho muyakura none dore !!! utarongejwe umushahara se abaye uwande ubu ? uwaba azi uko bandika siny eyo kwimyoza yayinshyiraho nyuma nkimyoshya kuko nabuze uko mbyandika ngo abantu babone ko mbabaye.
Musubize24.06.2012 saa 04:39
cyambali
Izi ningaruka zubukene karemeno twifitiye murabarenganya none se babigenza gute nibayongeze arikon nibura bayageze kuri bose
Musubize24.06.2012 saa 03:25
milano
Har umuntu wibuka theory ya Darwin !!!!!
Musubize23.06.2012 saa 02:14
uknown
Reta yakoze byinshi byiza, ariko ikicyemezo cyo kongera amashanyarazi ni icyemezo kibi,kibi,kibi cyane kubanyarwanda n'abaturarwanda. Niba itwumva rwose isubiremo ihakosore, kandi abafashe icyi cyemeze babe babahize kuruhande kuko barasebya ubuyobozi.
Musubize23.06.2012 saa 01:47
Tabara
rega ntimukibaze byinshi , ubutujyiye kwishyura imyenda yabayobozi barya ibyarubanda babona igihombo cyije ngoreka nubundi abaribo bacyishyura aha gsa icyo navuga nuko uru nu Rwanda uwaruhanze arahari kdi ahora arureberera so igihe cyo gushyira ukuri ahagaragara nizereko banyiri kwirengagiza inshingano bagakwiye gukoraneza batazi cuza ngwiyo tuza kumenya, burya buricyintu cyijyira itangiriro cyikajyira niherezo.
Musubize22.06.2012 saa 16:46
nukonuko
Nibaza ko hari ikibazo technique nko kuba harabayeho Electrogaz,Reco-Rwasco,EWASA,next ?hari indi campany izafata izo charges zose ahubwo ikibazo bose bahura nacyo nuko MVK itishyura bills(factures)za eclairage public imyaka ibayo iyo,....
Musubize22.06.2012 saa 08:08
AS
Kongera ibiciro by'amashanyarazi sibyo gisubibizo. Mumpuze na RURA kuko nzi ahari groupe nzatanga 12500 KVA zitagira icyo zikora. Leta iziguze cyangwa igaha uwikorera kugiti cye kuzigura icyibazo cy'umuriro cyaba gikemutse. Zaha abantu nibura icumi akazi,zazanira leta imisoro mwinshi kuko zitwa litiro 3000 z'amazoutu mwisaha.
Musubize22.06.2012 saa 07:27
N.Salomon
MUZEHEWACU AMASHANYARAZI YADUHAYE MUCYARO TUGIYE KUNANIRWA KUYATUNGA TOOOOOO
Musubize22.06.2012 saa 07:23
alex
Ikibabaje muri ibi ni uko abo bibwirwa batabisoma ! Ba badepite bacu ubu barabizi koko ? Erega turarengana tutagira uwo dutakira. Reka ndeke kuvuga menshi ntacyo bimaze ! C'est très dommage !!!!!
Musubize22.06.2012 saa 06:48
Uwacu Cadette
maze kubona ko abadepite baharanira inyungu z'abayobozi n'abandi bakire badaharanira inyungu za rubanda. iyo muvuga ngo abakozi bongejwe imishahara mwibaza ko abaturage bose bakorera leta ? Rwiyemezamirimo se nawe mwibaza ko ashobora kongeza abo akoresha ? nyamara iki gihugu cyacuuuuu. Mugabanye ubukongomani kabisa nibo ubona bambaye bakeye wareba aho bataha ukumirwa akagenda asesera ariko umubonye akagenda avuga ko ari umu patron. Kwiyemera ni bibi. Kukubona usa neza inyuma, imbere warashize bimaze iki ?
Musubize22.06.2012 saa 06:28
kwiyemera
Niba EWSA ibikoze kubera izamurwa ry'imishahara, iribeshya cyane kuko abakozi ba leta ni umubare muto cyaaaaane ugereranyije n'abasigaye. Murumva ko abaharenganira baba ari benshi. Ikindi mbona ni uko binyuranye na politike ya leta yo gukurura abashoramari kuko ibi EWSA ikoze ahubwo byatuma abashoramari batinya. Ese ubundi ko twaherukaga baravuze ko ibiciro by'umuriro bizagenda bigabanuka bijyanye n'uko amashanyarazi agenda arushaho kwiyongera, noneho ibi ni ibiki ? Ikindi gitangaje ni uko duhora twigereranya n'ibindi bihugu byo mu karere kandi buri gihugu kibaho ukwacyo, mu bushobozi butandukanye,... Ahaaaa ! Ibi ndabona bitazoroha !!!!
Musubize22.06.2012 saa 05:27
Agas
mbega ngo turagira imana nibabyongere rwose bari baratinze kuko abanyarwanda dufite ubushobozi buhagije ndavuga inoti. congs to ewsa, rura and minicom muzi gufata ibyemezo bya kigabo pe
Musubize22.06.2012 saa 04:58
danger
NIBASHAKA BAYONGERE NJYE KO MENYEREYE GUCANA ISHINGE N'AMASHARA ibyo ni ibya benebyo ! Hataka nyir'ugukorwamo !
Musubize22.06.2012 saa 04:17
MAZIMPAKA
Harya twonjyejwe umushahara !!
Musubize22.06.2012 saa 03:39
Kalisa
Ntitubyishimiye rwose, imisoro duhora dutanga hanyuma ikarigitira muri za rukarara, none ngo barongeza Umuriro !!!!! ndabigaye kuko batubesha ko ibiciro bizagabanuka Mega Watt niziyongera, aho kugabanya ibiciro none biriyongera..... Bad news !!!!!!............
Musubize22.06.2012 saa 03:06
Bwanks
JYE NKIMARA KUMVA KO IMISHAHARA IZAZAMUKA NARI NAMAZE KUBYITEGURA ; Nyuma EWASA birashoboka ko hazakurikiraho SALONS DE COIFFURE, BA NYIRI-AMAZU, TRANSPORT, MINERVALS,...
Musubize22.06.2012 saa 02:57
K
Kuzamura nta gishya kuko tumenyereye ko ibintu byose bigenda bizamuka ; ahubwo igishya kwari kumvako bagabanije !!! Kuvuga ngo ahandi umuriro urahenda kurusha mu Rwanda, ushobora guhenda ariko bo bafite izindi ngufu bashobora kugurana amashanyarazi cyangwa izindi matières zidahenda ariko mu Rwanda byose birahenda. Ikimenyimenyi nuko ibikorerwa hanze biza bihendutse, ariko ibyo mu Rwanda usanga bihenze kurusha ibiva hanze kandi ngo umuriro wabo niwo uhenze !!!
Musubize22.06.2012 saa 02:26
fsferertyu
nta kundi nibi nyine !!!!!!!!!! icyo bivuze ni uko inganda nazo zirahita zongera ibiciro !!!!!!!!! uhagwa ni umuturage kuko ba nyakubahwa bo bahabwa byose !!!!!!!!!!! ariko icyampa abayobozi bacu bakamenya gukunda igihugu niba bitandukanye no gukunda abagituye,icyakora mumenye ko no mu misiri byatangiye ari uko kubona umugati byabaye ikibazo !!!!!!!!!!! ahaaaaaaaaaaaaa umuriro niryo shingiro rya byose, ntakundi mwitegure guhangana nizamuka ry'ibiciro abaryaga rimwe ku munsi murajya murya rimwe mu minsi ibiri, Imana ifashe Abanyarwanda
Musubize22.06.2012 saa 02:19
cyiza yohani
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!