IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Mu Rwanda telefoni zitujuje ubuziranenge zigiye gukurwa ku mirongo y’itumanaho


Yanditswe kuya 4-10-2012 - Saa 05:51' na Noël Turikumwe

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA), yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda irimo iteganya gukura ku murongo telefoni zose zikoreshwa zitujuje ubuziranenge.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru The New Times, mu kiganiro yagiranye na Regis Gatarayiha, biteganyijwe ko telefoni zitujuje ubuziranenge zizacibwa kuko zigira uruhare mu kwangiza itumanaho , zikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’abazikoresha.

Gukura ku murongo izo telefoni zitagejeje ku gipimo cy’ubuziranenge, byatangiriye mu gihugu cya Kenya. Kuwa mbere ku itarki ya 1 Ukwakira, telefoni zigera kuri miliyoni zitujuje ubuziranenge, zamaze gukurwa ku murongo.

Umuyobozi wa RURA yagize ati “ ni umushinga wemeranyijweho mu muryango w’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba Ushinzwe Itumanaho (EACO), ku bijyanye n’u Rwanda turacyanoza uyu mugambi, mu minsi mike turatangaza ibizakurikizwa mu gukura ku murongo telefoni zitujuje ubuziranenge”.

Gatarayiha avuga ko telefoni zose zitanditswe mu gihe cyo kwinjizwa mu Rwanda kimwe n’izitujuje imibare y’ibipimo mpuzamahanga by’umwimerere (International Mobile Equipment Identity”(IMEI), zifatwa nka telefoni z’inyiganano zizakurwa ku mirongo y’itumanaho.

N’ubwo RURA idafite imibare ihamye y’izo telefoni zitujuje ubuziranenge, ivuga ko hari benshi bazabihomberamo, cyane cyane abacuruza telefoni ku buryo bwa magendu n’abakiriya babo.

Umuyobozi wa RURA yagize ati “Telefoni nzima zigomba kuba zifite ibyemezo bigaragaza umwimerere wazo n’ibizigize (OEM). Telefoni ziganwe zo ntabyo zigira, biroroshye kuzitahura. Tumaze igihe dukoresha ikoranabuhanga mu kwemeza telefoni zishobora kwinjira zigacuruzwa,ariko ntibibuza ko hari izinjizwa ku buryo butazwi”.

Yongeyeho ati “ twatangiye kubona ko hari igabanuka rigaragara rya telefoni zitujuje ubuziranenge kuva twatangira kugenzura izinjizwa mu gihugu mu mwaka wa 2010. Nyamara hari n’izitegereje kwinjizwa ku buryo butemewe n’amategeko, izo nazo zizakurwa ku mirongo y’itumanaho”.

Telefoni zitujuje ubuziranenge, zikubiyemo inyiganano, izifite ibimenmyetso byiganwe cyangwa bikoze ku buryo busa n’umwimerere wazo. Zikorwa nta mpushya z’ibihugu zivamo kandi zigacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Imibare yerekana ko mu Rwanda abaturage barenga miliyoni 4,7 batunze telefoni ; Bakoresha ifatabuguzi rya MTN, Tigo na Airtel.

Nyamara abagura Telefoni hirya no hino mu maduka atandukanye, bita cyane ku zigura amafaranga make, inyinshi zishinjwa kutamara kabiri , zikemangwa ubuziranenge bwazo.

IBITEKEREZO
Mbega ukuntu rubanda igiye kuharenganira ! none se ubwo mwazibujije kwinjira no kugurishwa aho kurenganya abaziguze batazi ko zemewe cyangwa zitemewe ! Uzumve ko hari umudepite uvuga Mama we ! avuge acire umugati !! hahahahah. Please, ntawahisemo ibibi arora ibyiza ariko kuba naba naraguze ibitemewe ni amakosa ya Leta yaretse ibyo bibi bingeraho. None se si inshingano zayo kuturinda ? Ibyo bigo bishinzwe ubuziranenge se biba bireba he ? izo muzakura ku murongo, mwagombye kudusubiza ayo twaziguze, cyane ko abazicuruza abenshi aba ari benewanyu mukingira ikibaba kandi muzi ko bacuruza magendu ! Aha muravuga ngo dukunda ITIKU !!!!
Musubize8.10.2012 saa 05:26
matiku
Plz nihajyaho itegeko cyangwa amabwiriza mujye mubanza murebe niba mwarasobanuriye abaturage mbere yuko ibintu bikorwa hato bitazaba nkigihe moto zacibwaga mu mugi. tujye twirinda guhubuka ngo dusubire kubyemezo twafashe. Jye ndumva hashyirwaho control mecanism ku zizinjira kuva muri 2013 ariko ntuduhutaze uburenganzira bw'abaguze batanazi ibyo tuba tuvuga ngo ni ubuziranenge, est ce que umuturage asobanukiwe nibyo tuba tuvuga. Let's first twigishe abantu tubone dufate ibyemeze. Thanks !
Musubize6.10.2012 saa 09:58
james
Birababaje cyane ndumva ikibazo ari abazicuruza kd RURA ikabimemerera bakazicuruza kumugaragaro kd aricyo ishinzwe ubwo si ukurenganya abaturage bagura izijyanye nayo bafite
Musubize6.10.2012 saa 02:42
umusomyi N.E
nibazikureho kuko ziratwangiza rwose,kandindi ure tse nibyo, urayigura ejo ikaba irapfuye,ubworero nigihombo cyabanyarwanda !
Musubize5.10.2012 saa 11:43
######
Najye hari icyo mbaza RURA nki kigo gishinzwe ubuzira nenge,niba ikintu gishobora kwinjira mugihugu kigacuruzwa kumugaragaro, nyuma ngo nticyujuje ubuziranenge byinjira barihe ? kdi ariko kazi baba bahemberwa ?nu kuvuga ko hari nibindi byinjira bitujuje ubuziranenge
Musubize5.10.2012 saa 11:05
jojo
Nonese murinda muvuga ngo phone zitujuje ubuziranenge, aho zicururizwa ntimuhazi ? Ndumiwe pe !!! Ubwo se nizaguzwe muri hello phone zizafungwa kdi zicuruzwa mubireba ? Mushinzwe iki se ?
Musubize5.10.2012 saa 08:40
Kuku
ese ko RURA ivugango ntabuziranenge zifite ubundi izo telephone bemereraga iki kozinjira mu Igihugu cyangwa Cyangwa irashakako rubanda rugufi ruihomberamo
Musubize5.10.2012 saa 05:52
chantal mukanyandwi
hari tel ushyira kugutwi neza kugashyuha,ubundi nta tel nzima ijyamo simcard ebyiri erega keretse ahari mubihugu byateye imbere ko babanza bakifatira inziza twe bakaduha izipfuye kandi erega rubanda rugufi nirwo rubugenderamo igihe cyose nukwihangana nkuko bisanzwe iteka nubundi nicyo kitubeshejeho ariko muhumure Yesu wacu amenya byose
Musubize5.10.2012 saa 01:55
kaygu
Ibya make buri gihe birangira nabi ! Abashinwa bazi gucuruza koko,mujya mubona hariya Nyabugogo ukuntu abaturage bagura biriya bipampara nk'abarya ubunyobwa ? Ariko numvise ngo nyuma y'amazi nk'abiri birizimya ukayoberwa !
Musubize5.10.2012 saa 01:21
citoyen
ubwo se izitubahirije amategeko nizihe, phone se umuntu yaguze hanze yu rwanda ubwi ntago yanditswe ,nukuvuga ko izavanwa kumurongo
Musubize5.10.2012 saa 00:58
RTL
Bjr , gusa birababaje kandi biteye isoni . ni gute Phone zinjiye mu gihugu zigacururizwa mu gihugu none ngo ntabuziranenge zifite ? who is responsible for the losses will cause of disappear of these Phones ? RURA iduhe izifite ubuziranenge natwe tuyihe izo ishaka gukura ku isoko . nkuko ujyana itara kuri EWASA ikaguha irifite ubuziranenge. umuturage yatanze amafranga ye agura Phone none ngo ntabuziranenge ifite ? mbega mbega . abashinzwe ubuziranenge bahite begura . akari kera tuzarya n'ibyataye garantie cg bitanazwi aho byavuye , byakorewe twivuze menshi kandi ngo RURA ihari kureberera abanyarwanda .
Musubize5.10.2012 saa 00:56
UMUGWANEZA Jeanne
igitekerezo cyawe nikiza cyane rwose, RURA, na RBS bazishyure abanyarwanda icyo gihombo baduteje, banabazwe ingarukazose zatewe nizo phone zitujuje ubuziranenge, kuko zinjiye bahari kandi bana bihemberwa
5.10.2012 saa 04:06
muda
technical !!!!!!!!!!1aho ntihaba hali umuntu waguze isoko ryo kuzitugulisha kungufu alafu abandi bazicuruzaga bagafunga ??rahira ko batagiye kujya baduhiga nk'abamotali !!!!!!!
Musubize5.10.2012 saa 00:48
karabaye
technical !!!!!!!!!!1aho ntihaba hali umuntu waguze isoko ryo kuzitugulisha kungufu alafu abandi bazicuruzaga bagafunga ??rahira ko batagiye kujya baduhiga nk'abamotali !!!!!!!
Musubize5.10.2012 saa 00:48
karabaye
1.Ubwo se nk'abagura telephone hanze nabo zizakurwa ku murongo kuko batazandikishije muri MTN n'ahandi ? 2.Niba mubonye ko hari benshi bazabihomberamo kdi ari abanyarwanda ari bo maboko y'igihugu nk'abayobozi ubwo muzazikuraho gusa ngo ni ko itegeko rimeze ? 3.Regis rwose uzakurikize itegeko nk'amahe ariko unashishoze nk'umuntu wize. Urakoze
Musubize5.10.2012 saa 00:23
cedrick
none se bazaduha izindi zisimbura izo twari dufite ? oya erega umwana wari bupfe niyo wamuha kigozi ntiyakira.njye ndabona ari ugukura abantu ku murongo.ok bye bye
Musubize4.10.2012 saa 15:51
victor
ko mwashyizeho ifoto y'umuntu urimo kubipa nabyo ntibyemewe. cyakora byo nshyigikiye icyo cyemezo gusa bazitondere ishyirwa mubikorwa byacyo, kuko burya iyo uhubutse mw'ishyirwamubikorwa ingaruka ziba ndende ntitugendere kuba muri kenya barabikoze.
Musubize4.10.2012 saa 13:22
mukizwe
Ngaho se nimuduhe ibimenyetso bya telefone yujuje ibyangombwa ? nonese ko tujya muduka tugiye kugura phone ? kadi tugasanga mwarabemereye kuzicuruza dukore iki ? tureke iki ? ngaho re ABAFITE UBUSHOBOZI MUTABARE BABANDI BABONA IGIHUMBI ARUKO YAGUJIJE UDUFARANGA MUSHYIRAMWE.
Musubize4.10.2012 saa 11:54
Umda sultani
Aho mbivuga ko ntashobora kugura telefone yo mu iduka !!! Ndemera nkanjya muri MTN, TIGO cg Airtel ; kugira ngo ngize n'ikibazo bakinkemurire nta zindi ngorane. Ariko se kandi nk'abantu bazicuruza kandi barahawe ibyangombwa, bagasorera ubuyobozi, kuki batabagenzurira muri dowane bakaba batumye abantu bagiye kubihomberamo !!
Musubize4.10.2012 saa 11:40
fsdfsfs
ahubwo umuntu yamenya ate ko telefoni afite itujuje ubuziranenge ? tkx.
Musubize4.10.2012 saa 11:20
rwanda
abazifite subwo bazajyenerwa iki ko ataribo bazikoze
Musubize4.10.2012 saa 09:46
twahirwa
Bye bye nyakatsiiiiiiii !!!!!!!!!
4.10.2012 saa 11:07
Rwiza
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!