IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Muhanga : Yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa


Yanditswe kuya 31-10-2012 - Saa 08:04' na Constantin Tuyishimire

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Anastase Ndayisaba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa ufite imyaka 14.

Polisi y’igihugu yatangaje ko gufata ku ngufu byabereye mu Kagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe Akarere ka Muhanga.

Nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2012, Ndayisaba yajyanye uwo mwana w’umukobwa kumugurira inzoga mu kabari kari hafi aho, aramusindisha, amujyana muri kimwe mu byumba biri muri ako kabari amukoraho icyo ashatse.

Umwe mu bari bari muri ako kabari niwe wabimenye ahita abibwira Polisi.

Ndayisaba uhakana icyo cyaha, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye mu gihe Uwimana ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kabgayi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyepfo Supt. Hubert Gashagaza yatangaje ko ibyakorewe uwo mwana ari ubunyamaswa, ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kuboneka muri sosiyete.

Yagize ati “abana bagomba kurindwa kuko nibo gihugu cy’ejo hazaza”.

Gashagaza yakanguriye abaturage by’umwihariko ababyeyi kwita no gukurikirana abana babo no kurwanya ibikorwa nk’ibyo.

Ndayisaba ahamwe n’icyo cyaha, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 191 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya.

Ibi bibaye mu gihe uwitwa Jean de Dieu Habiyambere w’imyaka 15 wo mu Kagali ka Bukora , Umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamugari akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 9 witwa Denise Uwera ubu uri kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kirehe.

Habiyambere usanzwe ari umukozi wo mu rugo, aramutse ahamwe n’icyaha we azajyanwa mu kigo ngororamuco kuko atagejeje ku myaka y’ubukure.

Ibikorwa byo gufata ku ngufu no gusambanya abana bigira ingaruka mbi cyane cyane ku buzima bwabo, harimo ubugumba, guhahamuka, kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zitandukanye, kandi bikaba byanamuviramo n’urupfu.

IBITEKEREZO
nyirakabari ntagomba gukurikiranwa kuko ashobora nokuba byarabaye adahari kandi niyo ahaba abafite manager ukurikirana business mugihe umuntu afashe shambure ayihabwa nabakozi nabo bagatanga rapport,gusa ababyeyi buwomwana bihangane kandi bahindure imirerere hataba harinamurumuna wuwo mwana nawe bikazamubaho,ikindi muganga ntacyo mushinja kuko kuko aravura uwagizikibazo iyaba arimuzima aba yaramwohereje agataha ,umwana arware ubukira,uwo musore naweniba bimuhama yemericyaha asabimbabazi agabanyirizwe ibihano,nshimiye police yigihugu uburyo ituba hafi
Musubize1er.11.2012 saa 03:30
nishimwe immaculee
uwo mwana niba afite ababyeyi birimvikana ko ntaburere yigeze abona umwana w'imyaka 14 ajya mukabari gute ?wongereho kujya kunywa inzoga ubwo ababyeyi nibo bamwigishije kuzinywa,rega uwiba aba abwiriza uwo ahetse kandi inyana ni iyamweru,ababyeyi nabo bakurikiranwe niba abafite barebe imyifato yabo ndetse na nyirakabari akurikiranwe kuko akabari ke kakira abana.
Musubize1er.11.2012 saa 00:57
edu
wowe rubya ntuvuge gutyo ngo uwo mwana wajyaga mukabari,ubwo se wowe ku myaka 14 warufite impamyabushobozi yo kudashukika ? uwomugizi wanabi yagiye gusengera izo nzoga kuko yabonaga ataribwemere atabanje kumusindisha.
Musubize1er.11.2012 saa 00:56
nunu
ariko isi irarangiye pe abasore abagabo abagore abakobwa ntakwiyubaha koko birababaje nyiri ako kabarui ko polisi yamusize kandi aduhekuye ariwe nyirabayazana yatanze izoga atanga icyumba nawe bamukurikirane
Musubize31.10.2012 saa 19:11
ndayambaje fabien
ESE IGIHUGU KIGIRA AMATEGEKO ABANA BAGULISHWA INZOGA ?? YALINZE ASINDA SE IYO POLISI ILIHE ? UWO WAHAMAGAYE POLISI SE , YASANZE UWO MUHUNGU AMULI HEJURU ?? ESE KO MUTATUBWIRA ICYO MUGANGA AVUGA KULI IKI KIBAZO ?? KUBA KWAMUGANGA BYO ASHOBORA NO KUBA ARWAYE IZO NZOGA , CG IGISEBO KUKO BAMUSEBEJE !!! AHUBWO MUGANGA NAVUGE NIBA UWO MUKOBWA YARASAMBANYIJWE KULI UWO MUNSI !!!NIBASANGA NTABYO UWO MUSORE AREKURWE , AHABWE NINDISHYI ZAKABABARO , NYUMA BAHANE UCURUZA , ALIKO NAWE NIBA NTAMATEGEKO AHALI YANDITSE AMUBUZA KUGULISHA UMWANA INZOGA ULI MUNSI 18 YEARS OLD , NAWE ARABA ARENGANA , KUKO UBWO BIRABA ALI AGACIRO CG UMUCO !!!
Musubize31.10.2012 saa 13:25
mukankusi
Ahubwo polisi ihite ita muri yombi nyiri ako kabari gakorerwamo ayo marorerwa, kuko ntawamenya niba uwo mwana w'umukobwa ari uwa mbere ukorerwe ibya mfura mbi muri iyo sodoma y'akabari !
Musubize31.10.2012 saa 10:57
Migambi
Byaba byiza mutanditse amazina y'aba bana b'abakobwa kuko bishobora kuzabongerera ibibazo mu buzima bwabo plz.
Musubize31.10.2012 saa 10:19
######
Uvuze ikintu gikomeye rwose : ntimukihutire gutangaza amazina y'abana basambanyijwe, bishobora kubagiraho izindi ngaruka kera bamaze gukura.
1er.11.2012 saa 03:34
mahoro jack
Byaba byiza izina ry'uwafashwe ku ngufu mutaryanditse kuko kera byazamwongerera ibibazo mu buzima plz.
Musubize31.10.2012 saa 10:13
######
Yewewewe Birababaje rwose. Ese ni ishuri rya training mushaka ? ni ibiki koko byateye kugeza ubwo mwahohotera urwaruka ? ko abafite akamenyero bahari, abamanitse imitaka mwagiye mujya kugama aho mwemerewe kwakirwa. Mureke guhemukira abo bana dutezeho ibyiza by'imbere.
Musubize31.10.2012 saa 10:09
ntalmol
Njyewe ntacyo nabivugaho kuko ntibyoroshye namba.
Musubize31.10.2012 saa 09:37
joseph
Ahubwo se nyiri ako kabari we yasigaye , aho ubwo siwe waba yatije uwo musore icyumba,niba ari byo se ubwo si icyitso cye, ese niba atari ibanga nyiri ako kabari we yitwa nde ngo abo Banyamuhanga bamenye uko bazakarinda abana babo. birababaje niba koko uwo musore yatinyutse agakora ayo mahano.
Musubize31.10.2012 saa 08:50
Karim
Ntabwo ndumva ikintu giteye agahinda nkicyo,gikozwe n umubyeyi IMANA ikwakire petite cherie.
Musubize31.10.2012 saa 08:34
lily
ubwo se uwo mwana w'umukobwa ujya mukabari we ntiyarangiye nibashaka barekure uwo musore.
Musubize31.10.2012 saa 08:31
Rubya
Reka,Reka , n' iyo yaba ari indaya butwi, yigize gakushwa imyaka ye(14) ituma uwamusambanya wese yafatwa nk' usambanyije umwana .Abakunda ziriya gahunda ni ukurya bari menge, bakajya babanza kumenya imyaka y' uwo bumvikanye nawe, kuko polisi yacu ntabwo izabarebera.
31.10.2012 saa 08:54
karim

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!