IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Musanze : Biogas irahindura ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije


Yanditswe kuya 22-07-2012 - Saa 09:59' na Jotham Ntirenganya

Mu cyumweru gishize Umuryango Safer Rwanda wahaye izindi nka 40 abaturage bo mu Karere ka Musanze, ziyongera ku zo basanganywe, kugira ngo umubare w’abacana biogas wiyongere.

Abo baturage bo mu Karere ka Musanze, bitabiriye gucana biogas kurusha uko bacana inkwi zisanzwe, nyuma yaho imidugudu myinshi ihawe inka mu myaka mike ishize. Safer Rwanda iyo itanga izo nka intego ya mbere iba ari ukurengera ibidukikije, no kuzana itera mbere mu cyaro.

Ingo zirenga 40 zikoresha uburyo bugezweho bwo gucana biogas, nyuma y’aho abo baturage bahawe inka ebyiri ebyiri kuri buri rugo, aho ibikomoka kuri izo nka bibafasha kubaka biogas.

N’kuko The new times dukesha iyi nkuru ibitangaza, abo baturage bavuga ko inka bahawe zibaha amata, ifumbire ndetse n’amase yo kuvana mo umuriro binyuze muri biogas.

Umwe muri bo, Alphonse Niyomugabo yagize ati “Izi nka ziduha amata yunganira amafunguro dusanganywe, ari nako tubona umuriro wa boigaz, ndetse n’ifumbire iraboneka ku buryo bworoshye, bigatuma imirima yacu yera neza”. Yongeraho ati “Mu cyaro hasigaye haboneka indyo yuzuye”.

Gahunda yo gukoresha biogas yashyizweho n’umuryango wa Safer Rwanda, umuryango udaharanira inyungu uharanira kubaka amahoro n’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Safer Rwanda, Christine Muhongerwa, yagize ati “Turifuza kwegereza abaturage uburyo bwo guteka badatemye ibiti, kugira ngo ibidukikije byitabweho neza”.

Mu cyumweru gishize, Safer Rwanda yatanze izo nka 40 kugira ngo abakoresha biogas biyongere. Abahawe izo nka nabo bavuze ko biteguye gukoresha biogas bitewe n’ibizakomoka kuri izo nka.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!