Nyuma y’uko abaturage bo mu Mujyi wa Musanze batangaje ko babangamiwe n’ikibazo cy’abashumba bonesha imyaka yabo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagiranye inama n’aborozi bose bororera mu Mujyi wa Musanze hagamijwe kureba uko iki kibazo cyakemuka, hakaba hemejwe ko aborozi bagomba gukurikiranira hafi abashumba babo kandi ko icyaha kizajya gikorwa n’umushumba kigomba kujya kibazwa shebuja.
Muri iyo nama ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’aborozi bose bororera mu Mujyi wa Musanze yabaye nyuma y’uko abaturage batuye mu kagari ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza muri aka karere ka Musanze batangaje ko babangamiwe n’ikibazo cy’abashumba bonesha mu myaka yabo barandura ibigori, imigozi y’ibijumba, amasaka n’ibishyimbo bakabigaburira inka za ba shebuja ndetse bakanabakorera urugomo rwaviriyemo bamwe gukomereka.
Bamwe mu borozi bororera muri uyu mujyi bari bitabiriye iyi nama bavuga ko bafashe ingamba zo kujya bakurikiranira hafi abashumba babo bamenya aho bakura ibyo bagaburira inka baba bashinzwe kuragira.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifirida avuga ko ba nyirinka bagomba kujya bakurukiranira hafi abashumba babo, bamenya aho bakura ubwatsi buhabwa inka baragira kandi ko icyaha cyose kizajya gikorwa n’umushumba shebuja agomba kujya akirengera, akaba yasabye kandi aborozi korora inka bashoboye kubonera ibizitunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kandi avuga ko abaturage bakozweho n’urugomo rw’aba bashumba ko ubuyobozi bugikurikirana ikibazo cyabo aha ababigizemo uruhare bazabihanirwa n’amategeko.
Muri iyi nama, aborozi bororera mu mujyi wa Musanze basabwe gutangira gutekereza ahandi bakwimurira ubworozi bwabo dore ko umwanzuro wa nyuma kuri icyo kibazo uzafatirwa mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Musanze iteganyijwe mu ntangiriro z’Ugushyingo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |