Abayobozi 4 ba Koperative “Imbaraga” y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Mutenderi, bari mu maboko ya Polisi station ya Kibungo bakekwaho kugurisha ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa “DAP” igeze kuri toni 8 zirengaho.
Abakurikiranwe na Polisi barimo umuyobozi wa Koperative “imbaraga” Hitayezu Emmanuel, Umubitsi Tuyisenge Viateur , Nubuhoro Faustin umujyanama n’Umuyobozi wungirije w’iyi Koperative Uwitonze Alphonse.
Mu igenzura ryakozwe n’ubugenzuzi bwa Koperative, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zasanze toni zirenga gake 8 z’ifumbire arizo zidafitiwe ubusobanuro bw’aho zagiye, bityo bikaba bikekwa ko zanyerejwe.
Uku gukeka ariko ngo gufite ishingiro kuko hari bamwe bafatanywe ifumbire igera ku mifuka icyenda, batagaragara ku rutonde rw’abagombaga kuyihabwa kandi batanafite isambu yashyirwamo kandi bakaba bazwiho gukora forode bajyana ifumbire mu gihugu cy’u Burundi.
Abaturage bakeka ko imifuka icyenda y’ifumbire yafatanywe uwitwa Ntakarutimana ishobora kuba yari igiye kwambukanwa ijyanwa kuyigurishwa mu gihugu cy’u Burundi kuko atari kuyihinga ngo ayimare.
Aya makuru kandi yemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutendeli Murisi Japhet, aho avuga ko ikibazo cyo kwambutsa ifumbire bakayigurisha mu Burundi gihari.
Yagize ati” N’ubwo atafashwe ayambutsa ariko birasobanutse kuko nta kuntu yari kugura ifumbire atagaragaza aho azayihinga kandi akanayigura mu buryo bunyuranije n’ amategeko, ntakabuza rero birashoboka ko yashakaga kuyigurisha mu Burundi.”
Umugenzuzi muri iyi Koperative ariwe Habanabakize Thomas avuga ko kugira ngo bimenyekane byatewe n’uko perezida wa koperative Hitayezu yimanaga ifumbire akayiha abatanze amafaranga gusa maze abaturage bamenye ko ayiha abaforoderi bateza akavuyo ubuyobozi buraza bukurikirana ikibazo.
Uyu mugenzuzi yemeza ko mu igenzura bakoze basanze toni 8 z’ifumbire zarasohotse kandi ntabusobanuro zifite.Yongeraho ariko ko hari urutonde rwanditseho abantu bahawe ifumbire ariko ko nta ngano y’iyo bahawe rugaragaza, ndetse ko harimo n’abatari kuri lisiti yo kuyihabwa yayihaye kandi atari n’abahinzi.
Yagize ati” hari ibimenyetso by’uko iyi fumbire yanyerejwe kuko uwafashwe bamusanganye indi mifuka mu rugo kandi atanayikwiye. Perezida yahakanye ko atatanze ifumbire binyuranye n’amategeko n’uko aza gufatwa bageze aho yayigurishije.”
Uyu muntu ukekwaho kugurisha ifumbire mu Burundi nyuma yo gufatanwa imifuka icyenda, ubu yararekuwe hakurikiranwe abayobozi 4 ba Koperative.
Uretse ifumbire ingana na toni umunani zirenga, hari n’ibigori by’imbuto bingana na toni 3 byaburiwe irengero muri iryo genzura.
Iyi koperative yari yahawe toni 25 z’ifumbire ya DAP n’ibiro 10 by’ibigori. Aba bahinzi barasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ko yabaha indi fumbire n’imbuto mu gihe bagitegereje ko abayibye bayishyura.
Imvaho Nshya
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |