00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Resitora n’utubari bitujuje amabwiriza agenga isuku byafunzwe

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 20 June 2012 saa 11:43
Yasuwe :

Muri gahunda yo kwimakaza isuku yaba aho abaturage batuye cyangwa aho bakorera , mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere ka ngoma ku wa mbere tariki ya 18 kAmena 2012, hafunzwe za resitora n’utubari byagaraje isuku nke.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko bishimiye kuba izi resitora n’utubari byafunzwe kubera isuku nke , kuko ubusanzwe nabo bari bafite impungenge z’uko bashobora kuzandura indwara ziterwa (…)

Muri gahunda yo kwimakaza isuku yaba aho abaturage batuye cyangwa aho bakorera , mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere ka ngoma ku wa mbere tariki ya 18 kAmena 2012, hafunzwe za resitora n’utubari byagaraje isuku nke.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko bishimiye kuba izi resitora n’utubari byafunzwe kubera isuku nke , kuko ubusanzwe nabo bari bafite impungenge z’uko bashobora kuzandura indwara ziterwa n’umwanda.

Uwitwa Nzabonimpa Alphonse yagize ati: ’’Ni ukuri kuba izi resitora zafunzwe ni byiza kuko zari kuzadutera indwara ziterwa ni suku nke, nk’inzoka ndetse n’izindi ’’. Nzabonimpa akomeza agira ati: ’’ Uwabereka ahantu bogereza amasahani mu by’ukuri uhageze ntiwaba ukifuje kurya ibiryo byo muri izi resitora ’’.

Umwe mu bakorera muri izi resitora utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije IGIHE ko ubusanzwe kuba muri zi resitora hagaragara umwanda mwinshi ari uko ba nyiri aya ma resitora babigiramo uburangare. Yagize ati:”Hari ubwo tunabasaba amafaranga yo kugura isabune ngo twoze ibikoresho dukoresha mu kazi bakayatwima , none se ubwo urunva twabigenza Gute? ’’.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’AKagari ka Cyasemakamba Kamanzi Lucien yatangaje ko izi resitora n’utubari byafunzwe bizongera gukora ari uko byujuje amabwiriza agenga isuku , ndetse bakanavugurura imyubakire yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages